RFL
Kigali

Pastor Diana Mucyo ufite inzozi zo kuba umuririmbyi ukomeye ku isi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Uzaza ryari Yesu'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2018 11:28
0


Pastor Mucyo Diana ukorera umurimo w’Imana mu itorero Divine Embassy church riherereye i Masaka afite inzozi zo kuba umuririmbyi ukomeye ku isi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Uzaza ryari Yesu' ari nayo yahereyeho akinjira mu muziki.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Diana Mucyo yadutangarije ko intego ye mu muziki ari ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yakomeje avuga ko ubutumwa yibandaho mu kwandika indirimbo ze ari ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yabakoreye. Yifuza kuba umuririmbyi ukomeye ku isi bityo ubutumwa atambutsa mu ndirimbo ze bukagera kuri benshi. Ubwo yakomozaga ku butumwa buri mu ndirimbo ye 'Uzaza ryari Yesu', Pastor Diana Mucyo yagize ati:

Nakomeje kwitegereza uburyo abantu baruhijwe n'indwara n'ubukene n'intambara ni bwo nahise nandika iyi ndirimbo mvuga ngo Uzaza ryari Yesu ibyaremwe turuhuke. Nashakaga kuvuga ko Yesu iyo aje ibintu bihinduka, iyo Yesu agusanze urwaye urakira, iyo ukennye aragutungisha, iyo ubabaye araguhumuriza, mbese iyo Yesu akugezeho ibintu birahinduka. Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko n'ubwo duhura n'ibitugora ariko hari umunsi Yesu azabidukuriraho tukaruhuka imiruho n'imihate byo muri iyi si tukabaho mu buzima buzira imibabaro.

Mucyo Diana

Pastor Diana Mucyo yifuza kuba umuririmbyi ukomeye ku isi

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO UZAZA RYARI YESU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND