RFL
Kigali

Pastor Desire yahishuye aho yakuye iyerekwa ryo kujyana abantu muri Israel anakura urujijo ku bivugwa ko agiye gushinga itorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2017 17:04
2


Pastor Desire Habyarimana akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR akaba n’umuyobozi w’urubuga Agakiza.org n’umuryango Seek and Save humanity Ministries. Inyarwanda.com yaganiriye byinshi n’uyu mukozi w’Imana.



-Ni umupasiteri watangije urubuga rwa Gikristo

-Yahisemo kuba umupasiteri w’ubushake (Gukora adahembwa)

-Kujyana abantu muri Israel ngo yabitangiye nyuma yo kujyayo akakirwa nabi

-Nta ntego afite zo gutangiza itorero mu Rwanda

-Mu Rwanda ntihakenewe amatorero mashya hakenewe ukuri kw’ijambo

-Abantu benshi aho guhinduka abakristo bahindutse abayoboke b’amadini

-N’ubwo aherutse kujya mu Buhinde mu ivugabutumwa bakamwangira kwinjira muri icyo gihugu,ngo yizeye ko azasubirayo

Pastor Desire Habyarimana ni umwe mu bapasiteri bo muri ADEPR batangirwa ubuhamya bwiza n’abakrito bo mu matorero anyuranye ahanini bitewe no guca bugufi kuri muri we ndetse n’ishyaka afite mu murimo w’Imana. M kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, tmubajije ibijyanye n’intego ye mu kujyana abantu muri Israel, uko iryo yerekwa ryamujemo, dore ko hari bamwe bajyanayo abantu bakabikora nk’ubucuruzi aho kuba ivugabutumwa.

Inyarwanda.com iganira na Pastor Desire Habyarimana yamubajije byinshi bimwerekeyeho birimo n’amakuru avuga ko yaba ari mu nzira zo kuva muri ADEPR agatangiza itorero rye, ibi bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y'aho atangiye gushyira imbaraga nyinshi mu muryango w'abamisiyoneri yatangije. Pastor Desire Habyarimana yakuye urujijo ku bantu baba barumvise aya makuru, avuga ko atigeze asezera muri ADEPR ahubwo ko yabaye umupasiteri w’ubushake kugira ngo akomeze imirimo ya Minisiteri y’ubumisiyoneri yatangije kuko irimo kwaguka cyane.Yagize ati:

Ntabwo nasezeye ku buyobozi bwa ADEPR ndacyari umupastor ndi muri ADEPR Paroisse Gatenga, gusa muri ADEPR tugira abapasitori bakora mu buryo bubiri, hari aba ‘responsible’ nta kindi bakora,bagakora bahembwa buri kwezi, hakaba n'abapasiteri ‘volontaire’ (b’ubushake)  bakora ahandi muri Leta cyangwa bikorera bagatanga ubufasha mu murimo w'Imana muri ADEPR (Aba ntabwo bahembwa).Njye rero mu myaka 10 maze ndi umupasitori ‘responsible’ nahisemo kuba ‘Volontaire’ (umupasiteri w’ubushake) kugira ngo nkomeze imirimo ya Minisitere y'ubumisiyoneri mfite kuko imaze kwaguka cyane.

Pastor Desire Habyarimana yahamije ko nta ntego afite yo gutangiza itorero mu Rwanda

Yakomeje avuga ko nta gahunda afite yo gutangiza itorero na cyane ko kuri we asanga mu Rwanda hadakenewe amatorero mashya ahubwo hakenewe ukuri kw’ijambo ry’Imana kuko ngo abantu baruhiye mu matorero. Yagize ati:

Nta ntego mfite zo gutangiza church (itorero), mu Rwanda ntihakenewe churches (amatorero) hakenewe ukuri kw'ijambo ry'Imana kuko abantu baruhiye mu matorero. Abenshi aho guhinduka abakristo bahindutse abayoboke b'amadini ikaba ari imwe mu nkomoko y'intambara dufite mu matorero.

Image result for Pastor Desire Habyarimana amakuru

Pastor Desire Habyarimana watangije urubuga Agakiza

Yakomoje ku muryango w’abamisiyoneri yatangije n’intego zawo

Pastor Desire Habyarimana yabwiye Inyarwanda ko amaze imyaka 10 atangije umuryango w’abamisiyoneri ‘Seek and Save Humanity Ministries’ ufite intego zo kubwiriza ubutumwa bwuzuye, bukora mu bice bitatu ari byo; umwuka, ubugingo n’umubiri. Ikindi uyu muryango ukora ngo ni ugutegura abamisiyoneri no kubohereza mu ivugabutumwa mu bihugu binyuranye. Yagize ati:

Njye maze imyaka itandatu ntangije umuryango w'abamisiyoneri, uhuriweho n'amatorero ya Gikristo duhuje imyizerere. Intego zacu ni:Kubwiriza ubutumwa bwuzuye bukora ku bice bitatu; umwuka, ubugingo n’umubiri. Guha urubyiruko umurage muzima no kubigisha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafitiye umumaro, gukangurira amatorero ya Gikristo kugaruka ku nshingano nkuru yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y'isi no gutegura abamisiyoneri no kubohereza.

Ese nta yerekwa rihari ry’uko iyi Minisiteri yazabyara itorero?

Akenshi amatorero ya Gikristo avuka, akunze kubyarwa n’imiryango y’ivugabutumwa. Twabajije Pastor Desire niba uyu muryango ayoboye utazarangira ubaye itorero nk’uko hari aho byagiye biba, bagatangira ari Minisiteri, ejo ukumva ya Minisiyeri yabyaye itorero, adutangariza ko umuryangon we ‘Seek and Save Humanity Ministries’ wemerewe kubyara amatorero ndetse ko kubikora nta cyaha kirimo, gusa ngo ntabwo babiteganya na cyane ko mu Rwanda hadakenewe amatorero mashya. Yaciye amarenga ko hanze y'u Rwanda, bibaye ngombwa uyu muryango wazahatangiza itorero. Yagize ati:

Nta yerekwa ko Ministere yacu izaba church kuko abantu badukurikira barenze ibihumbi ijana mu myaka 10 tumaze buri munsi bariyongera iyo tuba dufite iryo yerekwa tuba dufite insengero ku isi hose. Umuryango wacu wemerewe kubyara   amatorero kubikora nta cyaha kirimo turi abamisiyoneri nitujya mu gihugu tubona gikeneye itorero tuzaribyara ariko hano mu Rwanda ntihakenewe amatorero mashya ahubwo hakeneye ukuri kw'ijambo ry'Imana ryaruhura abaruhiye mu nsengero n'abari hanze yaho.

Image result for Pastor Desire Habyarimana amakuru

Pastor Deisre Habyarimana yakomeje agira ati: "Mu Rwanda hanyuze ubuyaga w'ubutumwa bwiza abantu buzura insengero ariko hakwiye n'agakiza gahindura imitima kuko niba abakristo 95% bitarababujije gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubu iyo urebye ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubutinganyi, uburaya, abakuramo inda ko abenshi bitwa amazina y'abakristo bikorwa na bande?"

Uko Pastor Desire yagize iyerekwa ryo kujyana abantu muri Israel

Pastor Desire Habyarimana yatangarije Inyarwanda.com ko kujyana abantu muri Israel atabikora nk’ubucuruzi ahubwo abikora nk’ivugabutumwa. Iyerekwa ryo kujyana abantu muri Israel yarigize nyuma yo kujyanwa n’ababikora nk’ubucuruzi, yagerayo akakirwa nabi cyane,ibintu byamubabaje cyane. Nyuma y’aho ngo yakomeje kumva abantu batukisha igihugu cya Israel arababara cyane kuko yagikundaga. Yagize ati:

Kujyana abantu muri Israel ntabwo mbikora nka Business kuko ibintu byose dukora tubikora kubwo ubumisiyoneri. Nigeze njya muri Israel njyanywe na kompanyi imwe yo mu Rwanda ibikora nk'ubucuruzi dufatwa nabi cyane ndababara. Nyuma nakomeje kumva abantu batukisha igihugu cya Israel bitewe n'uburyo bifuza inyungu nyinshi mu kujyana abantu muri Israel nkababara kuko nkunda kiriya gihugu. Naje kumenya umuyahudi ufite company ifite intego nziza muganiriza ibikomere natewe n'abo bantu ansaba kuzajya mufasha gukundisha abantu igihugu cya Israel. Njye icyo nkora nandika ababyifuza kujyayo ariko nta company mfite ijyana abantu muri Israel. Nagira inama abajyayo kubikorana ubushishozi batazakomereka nk’uko byangendekeye.

Kujya mu Buhinde bakangarura ngo ntabwo byamuciye intege!

Mu gihe gitambutse Pastor Desire Habyarimana yagiye kuvuga ubutumwa mu Buhinde bamwangira ko yinjira muri icyo gihugu ku mpamvu z’uko ngo bari basanze ari umuvugabutumwa. Kuri ubu ariko uyu mupasiteri afite icyizere cyo kuzasubira mu Buhinde akavuga ubutumwa bwiza. Ikindi ni uko atari mu Buhinde gusa ho kuvuga ubutumwa bwiza kuko ngo nyuma yaho yagiye kubwiriza mu bindi bihugu ndetse ngo afite intego zo kujya no mu bindi bihugu. Asoza avuga ko azamamaza Yesu kugeza iherezo rye. Yagize ati:

Bangaruye maze kujya gukoreshayo ibiterane ku nshuro 4 kandi nzasubirayo, imiryango igenda ikinguka, kuri ubu Leta y'u Rwanda ifitanye umubano mwiza n'u Buhinde ibyo ntibyorohereza abashoramari gusa, byorohereza n'abamisiyoneri (kuzana abantu kuri Yesu ni yo mari Imana yampaye) umunezero wanjye ni ukubona umuntu mushya akijijwe. Hanyuma si u Buhinde gusa nakomeje ivugabutumwa ry'ubumisiyoneri mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Nzabikomeza kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma nzahumeka nzaba nkiri Misiyoneri.

Bamwe mu bahinde bakiriye agakiza kubw'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bumvanye Pastor Desire Habyarimana

Kuri ubu Pastor Desire Habyarimana abinyujije mu muryango Seek and Save Humanity Ministries na Agakiza.org akomeje ivugabutumwa rifasha abubatse ingo aho ategura ibiterane mu ntego yo kubafasha gukira ibikomere byo mu ngo. Igiterane cy'abubatse ingo giteganyijwe vuba aha ni ikizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali ku rusengero rwa Assemblee de Dieu ku Kimihurura kuva saa munani z'amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Iki giterane kibaye gikurikira ikindi giherutse kubera muri Kigali Convention Centre. 

Image result for Pastor Desire Habyarimana amakuru

Pastor Desire Habyarimana hamwe n'umuryango we

Image result for Pastor Desire Habyarimana amakuru

Pastor Desire Habyarimana ngo azamamaza Yesu kugeza ku munsi we wa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ayo mafaranga muyazane muri tourism yo mu Rwanda aho kuyajyana imahanga.abayahudi si abazungu ni abirabura nkawe nanjye.icyakora uzashaka kwirebera aho Umwami Yesu yavukiye azagende,ariko guhorayo sibyo kuko uba ukiza ubucuruzi bwabo nkaho wakijije ubw iwanyu
  • Nsavyimana thaddée 4 months ago
    Ndanezezwa caane ninyigisho Pasteur atanga





Inyarwanda BACKGROUND