RFL
Kigali

Pastor Bugingo yatwitse Bibiliya kuko ngo ziyobya abakristo, atangaza ko yiteguye kujya ikuzimu niba hari ikosa yakoze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2017 13:26
0


Pastor Aloysius Bugingo uyobora itorero House of Prayer ministries ryo muri Uganda, akaba na nyiri Salt FM na Salt TV, kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017, yatwitse Bibiliya avuga ko ziyobya abakristo.Ibyo yakoze abikomeye ndetse yatangaje ko niba hari ikosa ririmo yiteguye kujya ikuzimu.



Mu materaniro yo kuri Pasika yari yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitandatu (6000), Pastor Aloysius Bugingo yasabye abakristo be gutwika Bibiliya zose zanditsemo ijambo “Holy Ghost” bisobanuye Umuzimu wera aho kuba “Holy Spirit” bisobanuye Umwuka Wera.

Urugero rushingirwaho na Pastor Bugingo ni muri Luka 4; 1 aho Yesu yuzuzwaga Umwuka Wera. Muri Bibiliya z’icyongereza, hari izikoresha ijambo Holy Spirit hakaba n’izindi zirimo na Bibiliya izwi nka King James zikoresha ijambo Holy Ghost.

Iri jambo Holy Ghost bisobanuye Umuzimu wera ni ryo Pastor Bugingo avuga ko ridasobanuye kimwe n’Umwuka Wera, bityo Bibiliya zirimo iri jambo akaba yaratanze itegeko ry’uko zitwikwa kuko ngo zigamije kuyobobya abakristo aho binjizwamo gusenga imizimu aho gusenga Mwuka Wera.

Simon Peter Mukhama,umunyamabanga w’umuryango wa Bibiliya muri Uganda (BSU) yatangarije Ugchristiannews dukesha iyi nkuru ko umupasiteri watwitse Bibiliya agomba gukurikiranwa mu nkiko niba koko yarabikoze kuko ibyo yakoze bihanirwa n’amategeko.

Kuko amafoto gusa adahagije nk’ikimenyetso wajyana mu rubanza, Simon Peter Mukhama yasabye abaturage ba Uganda biboneye uwo mupasiteri atwika Bibiliya ko baba abatangabuhamya bagatanga amashusho y’icyo gikorwa kigayitse, ubundi uwagikoze agakurikiranwa.

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gushize mu nama rusange iba buri mwaka, muri uyu mwaka wa 2017 iyi nama ikaba yari ibaye ku nshuro ya 33. Ni inama yabereye Partidar Samaj iri ahateganye n’umuhanda wa Buganda. Yongeye kubishimangira mu kiganiro yagiranye na NBS, avuga ko gutwika Bibiliya ari ikosa rikomeye. Pastor Bugingo abaye koko yaratwitse Bibiliya, ngo bishobora gushyira Uganda mu kaga ntizongere kubona inkunga ya Bibiliya. Yagize ati;

Icyo dukeneye ni ibimenyetso. Iyo uzanye ifoto, umuntu ahita akubaza ngo iyi foto uyikuye he?. Mu by’ukuri turashaka ko abantu baduha amashusho (Video) hari amahuriro arimo gukurikirana ibi bintu, ayo mahuriro akeneye amashusho y’uwo muntu watwitse Bibiliya.

Yunzemo ati:"Bibiliya iyo ije hano muri Uganda, iba yagabanyirijwe igiciro.Uyigura yishyura gusa 20% y’igiciro cyayo gisanzwe. Abaterankunga bishyura 80% by’igiciro cyayo. Abaterankunga mpuzamahanga mu by’ukuri ntabwo babyishimiye (gutwika Bibiliya). Bashobora gufata umwanzuro wo kutazongera gutanga inkunga ya Bibiliya muri Uganda."

Bible Society of Uganda

Simon Peter Mukhama umunyamabanga w’umuryango wa Bibiliya muri Uganda

Archbishop Stanley Ntagali ukuriye Church of Uganda yavuze ko ibyakozwe na Pastor Bugingo ari igikorwa kigayitse. Yamusabye kwihana, agasaba imbabazi abakristo bose bo muri Uganda. Ntabwo ari Musenyeri Ntagali wenyine utavuga rumwe n'ibyakozwe na Pastor Bugingo, ahubwo benshi mu bapasiteri bo muri Uganda ndetse n'abandi bo mu bindi bihugu bumvise iyi nkuru, bamwise injiji ndetse bamwe bavuga ko afite ubuyobe kuko ngo nta kintu na kimwe kimuha ububasha bwo gutwika Bibiliya. Pastor Bugingo we avuga ko n'ubwo yahagurukiwe n'abarokore benshi bamurwanya, ngo nta kosa yakoze mu gutwika Bibiliya ziyobya abakristo. Yunzemo ko niba hari ikosa yakoze yiteguye kujya ikuzimu akazacirwaho iteka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND