RFL
Kigali

Pastor Baho Isaie yashyize hanze indirimbo Baho yasubiyemo akomoza no ku bitaramo afite muri uyu mwaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2017 16:05
1


Pastor Uwihirwe Isaie wamenyekanye ku izina rya Baho kubw’indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa Baho, kuri ubu yamaze gusubiramo iyi ndirimbo ye yamenyekaniyeho ndetse aboneraho gutangaza gahunda afite muri uyu mwaka wa 2017 zijyanye n'umuziki.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, abajijwe impamvu yasubiyemo iyi ndirimbo ye Baho, Pastor Uwihirwe Baho Isaie yadutangarije ko yifuje ko abantu bamuheruka cyera bakongera bakumva ubutumwa bw’ihumure, bakongera kwiyibutsa n’ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo ye Baho. Yagize ati:

Nifuzaga ko abantu bongera kumva ubutumwa bw’ihumure burimo. Ubutumwa ni bwa bundi ariko kuko yari yarakozwe cyera byari bigoye ko bayicuranga ubu ariko urabona ko ubu imeze neza nta kibazo. Kandi nifuza ko nabo duherukana cyera bamenya ko tugihari ndetse tugarukanye ingamba nshya mu guhimbaza Imana.

Pastor Baho Isaie yaboneyeho gutangaza gahunda afite muri uyu mwaka wa 2017 zijyanye n'umuziki we, yagize ati “Ndifuza gukora ibitaramo byinshi uyu mwaka wa 2017, ni yo mpamvu nifuza ko (abakunzi b’ibihangano byanjye) batangira kumva izi ndirimbo yaba iza cyera ndetse n’inshyashya."

UMVA HANO 'BAHO REMIX' YA PASTOR BAHO ISAIE

UMVA HANO 'BAHO' YA MBERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Praises7 years ago
    Uwo muhanzi turamukunda cyane ariko turifuza ko indirimbo ze zagira amashusho tukazibona kiri television





Inyarwanda BACKGROUND