Lee Jae-rock, umupasiteri wo muri Koreya y'epfo, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 azira gufaka ku ngufu abayoboke be b’abagore 8 .Ni ibyaha ariko we ahakana byose .
Itorero rya Mamin Central Church rya pasiteri Lee Jae-rock w'imyaka 75 y'amavuko ubusanzwe rikorera mu murwa mukuru Seoul, wa koreya ‘epfo .Kuri ubu rifite abayoboke hafi ibihumbi 130.
Aba bagore 8 bavuga ko bafashwe ku ngufu na pasiteri Lee Jae-rock bavuga ko bizeraga ko uyu mupasiteri afite ububasha bw'Imana, bakumva bagomba gukurikiza ibyo abasabye kuko bamufataga nk’Imana babasha gukoraho n’intoki zabo ,bakanabonesha amaso yabo y’umubiri.
Batatu mu bayoboke be batanze ubuhamya ko uyu mupasiteri yabafashe ku ngufu bemeje ko yabahamagaye ngo bamusange iwe akabahatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we. Umwunganizi mu mategeko we yari yavuze ko abo bagore babeshya, ko bari bari kumwihimuraho kubera ko yabaciye mu itorero rye bamaze kurenga ku mategeko rigenderaho.
Bitangaje Pasiteri Lee ubwo yasomerwaga imyanzuro y’rubanza yahagaze mu rukiko ahumirije.Lee yashinze itorero rye rya Mamin Central Church mu mwaka wa 1982, rifite abayoboke 12 gusa.
Kuri ubu itorero rya Pasiteri Lee ryitwa Mamin Central Church ryaragutse icyicaro gikuru I Seoul no mu bindi bice bya Korey y’Epfo , ndetse n’urubuga rwa interineti rwaryo rukunze gutangaza ibitangaza abayoboke b’iri dini baba babonye
BBC
TANGA IGITECYEREZO