RFL
Kigali

Pasiteri yagaragaye ari kurebera mu rusengero amashusho y’umugore wambaye ubusa ubyina anyonga ikibuno-Video

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2017 10:01
2


Mu gihugu cya Kenya mu gace n’urusengero bitatangajwe, hagaragaye umupasiteri wari uri mu rusengero mu materaniro hamwe n’abandi bakristo ariko we akaba yari yibereye kuri terefone ye arimo kureba amashusho y’umugore ubyina anyonga ikibuno ndetse uwo mugore akaba yari yambaye utwenda tugaragaza ubwambure bwe.



Umuntu wafashe amashusho y’uyu mupasiteri wari wambaye ikanzu y'abashumba, yayafashe amuturutse inyuma.Yagerageje gukurura (zooming) amashusho ari muri telefone ya pasiteri, asanga umugore urimo kubyina, yambaye utwenda tugaragaza ubwambure bwe ndetse akaba yarabyinaga anyonga ikibuno, pasiteri na we yahanze ijisho kuri uwo mugore nk'uko Standard Digital Media ibitangaza.

REBA HANO AMASHUSHO PASITERI YAREBAGA MURI TEREFONE YE

Ibi ntibisanzwe ku bakristo by’umwihariko ku bapasiteri. Inyarwanda.com tukaba twahera kuri iyi nkuru, tukabaza abasomyi bacu niba koko ibintu nk’ibi bikwiye mu nzu y’Imana byongeye ku mukozi w'Imana. Abakristo ba hano mu Rwanda mwe mubivugaho iki? Ese na hano mu Rwanda, hari abapasiteri baba bameze nk’uyu? Ni iyihe nama wabaha?.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lonard6 years ago
    mwibeshyera abakozi b'Imana uyu si pasiteur ni umu lawyer
  • Bbe6 years ago
    Uyu ni umu lawyer ntago ari umupasiteri ntago abapaster bambara gutya kereka ahari niba ari uwidini ryo mugace kiwabo Murakoze dukunda inkuru zanyu





Inyarwanda BACKGROUND