Pastor Sebagabo Christophe wa Calvary Revival Church yatangaje ko bibabaza kubona abaririmbyi bakurira mu itorero bamara kuzamuka bakiyumva nk’ibitangaza kurusha abashumba babo, bagakuramo akabo karenge. Yabasabye kwibuka ko ‘imbuto z’Umwuka Wera zirererwa mu itorero’.
Ibi Pasiteri Sebagabo yabitangaje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ‘Rabigarana Worship Festival’ yabaye kuya 04 Ugushyingo 2018 muri Kigali Serena Hotel. Yisunze ijambo ry’Imana riri mu rwandiko Paulo yandikiye Abagalatiya igice cya Gatanu, umurongo wa 22; ndetse n’ijambo rigira riti “Erega ibyo nshaka nabwo ari impano ndashaka imbuto”, yavuze ko kwera imbuto z’Umwuka Wera atari iki kintu cyoroshye ahubwo ari urugamba rusaba gushikama mu rugendo rujya iwabo w’abera.
Avuga ko ubukirisitu budapimirwa ku kuba abantu bateraniye muri Kigali Serana Hotel, ngo abanyuze ku ruhimbi rwa Kigali Serana Hotel ni benshi; ahubwo ngo bupimirwa mu mbuto umuntu yera. Ngo iyo umuntu akora ibintu byose yiyegamije imbuto ntashobora gusubira inyuma, ati “Imana itwemera ishingiye ku mbuto twera”.
Yakomeje avuga ko kwera imbuto ari urugendo rukomeza biherekezwa n’ubuzima umuntu abayeho. Ngo ntibyumvikana kandi birababaje kubona abaririmbi bakurira mu itorero barangiza bakavamo. Yagize ati " Birababaje aho abaririmbi batangira kuzamuka nk’uko ‘Healing worship team’ yazamutse. Barangiza bakumva babaye ibitangaza, bakava mu itorero. ‘Environment’ impano z’umwuka wera n’imbuto z’umwuka wera, zikuriramo, zikomereramo, ni mu itorero.
Ngo umuririmbyi atwarwa n’ibyo abona mubo aririmbira, akiyumva nk’umunyabitangaza ukora ibidasanzwe kurusha umushumba we wamwakiriye mu itorero. Ati “Umuntu atangira, yatera uturirimbo tubiri yabona abakobwa babiri bazamuye amaboko n’abahungu batanu bazamuye amaboko, akumva abaye igitangaza, akaba VIP kuri Pasiteri we."
Pasiteri Sebagabo yaburiye abahanzi bigira ibitangaza mu itorero basengeramo.
Avuga ko bigera ku kigero cyaho uwo muririmbyi yitabazwa n’itorero, akarangwa no kunyuranya indimi agashyira mu rungabangaba abamutegereje. Ati “Bajya basigara bamuhamagara ngo aze kuririmba, ngo nzabireba, ngo nzaba ntekereza. Bavuga bati ni wowe uramisha uyu munsi, agakerereza kugira ngo abantu babanze bajugumye babure amahoro, bavuga bati ese araza ryari?
Yashimangiye ko buri mukirisito ndetse n’umuririmbi n’abandi banyotewe n’agakiza bakwiye kuzikiranaka ko ‘imbuto z’umwuka wera zirererwa mu itorero’. Rabagirana Worship Festival ni igitaramo cy’amashimwe cyahurije hamwe abaramyi, abaririmbyi, abakozi b’Imana n’abandi banyotewe n’agakiza; cyateguwe na Christian Communication Rwanda ikuriwe na Nicodeme Peace Nzahoyankuye.
TANGA IGITECYEREZO