RFL
Kigali

Pastor Hortense uherutse gusezera kuri Gitwaza ngo uwamuha Miliyoni nyinshi yabwiriza abakene akabafashisha n’ibifatika

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2018 14:19
3


Pastor Pasiteri Mazimpaka Hortense yahoze akorera umurimo w'Imana mu itorero Zion Temple Karongi rikuriwe ku isi na Apotre Gitwaza, arivamo atangiza Believers Worship Center. Uyu mukozi w'Imana avuga ko abonye za miliyoni nyinshi yazikoresha mu ivugabutumwa.



Pastor Hortense Mazimpaka wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi mu gihe kingana n'imyaka hafi 6, tariki 13/5/2017 ni bwo yandikiye Apotre Dr Gitwaza ibaruwa imusezeraho. Nyuma y'aho Pastor Hortense yahise atangiza itorero Believers Worship Centre. N'ubwo hari abantu batari bacye bijujutira abakozi b'Imana bigisha ku mafaranga, Pastor Hortense Mazimpaka avuga ko amafaranga akenewe cyane mu ivugabutumwa. 

Pastor Mazimpaka Hortense aratangaza ko uwamuha amafaranga menshi cyane (za miliyoni nyinshi) yabasha gukora ibidasanzwe akagarura abantu bo mu ngeri zinyuranye ku Mana kandi akabafasha no mu buryo bufatika. Pasiteri Hortense avuga ko amafaranga akenewe mu murimo w’Imana kuko akora ibintu byinshi ku buryo aramutse abuze hari byinshi byahagarara. Kuri we ngo uwamuha za miliyoni nyinshi yakora ibidasanzwe mu murimo w’Imana. Yagize ati:

Uwampa za miliyoni na za miliyoni nkabwira abakene ubutumwa bwiza nkabafashisha n’ibifatika,…uwampa za miliyoni na za miliyoni ngasanga abakire batazi kuganira n’abadafite amafaranga…nkaganira na bo turi mu rwego rumwe…ngategura ibiterane bisobanutse…ngategura ibikorwa bisobanutse birimo amafaranga nkabasha kubwira abakire ubutumwa bwiza kuko na bo barabukeneye…uwayampa menshi cyane ngakorera Imana byinshi. 

Hortense

Pastor Hortense ngo uwamuha amafaranga menshi yayakoresha mu ivugabutumwa

Pastor Hortense Mazimpaka avuga ko Imana ikeneye impano za buri muntu wese wifuza kuyikorera kugira ngo umurimo wayo ujye mbere atibagiwe n’ubutunzi bwe kuko ngo nabwo buri mu mpano yahawe. Izindi mpano zishobora kuba izo kwamamaza ubutumwa, ubutunzi, icyubahiro n’ibindi umuntu yakoresha mu ivugabutumwa. Nk'uko tubikesha Ibyishimo.com, Pastor Hortense yagize ati:

Impano zose Imana yaguhaye, ubwengwe bwase Imana yaguhaye, umwanya wose Imana yaguteretsemo mu bwami bw’Imana birakenewe, yemwe n’amafaranga Imana yaguhaye ubwami bw’Imana burayakeneye. 

Mazimpaka Hortense

Pastor Mazimpaka Hortense hamwe n'umutware we

Ibi uyu mupasiteri abishingira mu bihamya biboneka muri Bibiliya aho abakurikiraga Yesu bamufashishaga ibyo bari batunze bityo ngo nk’uko ubwami bw’Imana bwo muri icyo gihe bwari bukeneye amafaranga ngo n’ubw’iki gihe burayakeneye. Icyakora ngo muri iyi minsi abayoboke b’amadini basigaye bakunda ababwiriza batavuga iby’amafaranga nyamara abayavuga bakabita abatekamutwe, gusa ngo bakwiriye kumenya ko ubwami bw’Imana bukeneye amafaranga.

Mazimpaka avuga ko iyaba ubutunzi butari bukenewe, ngo ntabwo Yuda aba yarahawe umufuka wo kubikamo ubutunzi cyangwa se ngo Dawidi abe yararundanyije izahabu ngo yubake inzu y’Uwiteka Salomo yubatse. Asoza iyi ngingo Pasiteri Hortense yavuze ko Imana ikeneye buri muntu wese n’impano, ubwenge n’ubushobozi bimurimo kugira ngo ubwami bw’Imana bwaguke.

Zion Temple

Ibaruwa Pastor Hortense yanditse muri 2017 asezera kuri Gitwaza

Mazimpaka Hortense

Pastor Hortense yayoboye Zion Temple Karongi hafi imyaka 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude5 years ago
    Icyo ni igitekerezo cyiza Pastor, ariko rero banza ufashishe ayo ufite kuko nta bufasha buba buto ubwo Imana nibona ko gutunga menshi byazatuma unafasha benshi nayo izayaguha
  • Wewewe5 years ago
    Uzabamenyera kumbuto zabo iryorari ryifaranga niryo ryatumye agambanira zion temple yamugize uwariwe ashakako isenyuka Ariko Imana ukimeza guhagararana numukozi wayo apotre Gitwaza none kwifuza ifaranga udafite uzabanze wihane naho iryorari ryifaranga afite ndabona ritazatuma uvugubutumwa
  • Manawe5 years ago
    Uyu mu Pasteur naramukundaga ariko uburyo yasohotse muli Zion narabigaye sinabimucyecyeraga.





Inyarwanda BACKGROUND