RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick arashima Imana yamugiriye icyizere agahabwa inshingano mu itorero Brookside Baptist church-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2018 17:08
0


Umuhanzi nyarwanda Pappy Patrick Nkurunziza uba muri Canada afite ishimwe rikomeye ku Mana yatewe no kuba yahawe inshingano mu itorero asengeramo rya Brookside Baptist church. Arashimira Imana yamugiriye icyizere agahabwa izi nshingano.



Ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018 ni bwo Pappy Patrick Nkurunziza yagizwe umunyamurwango w'itorero asengeramo ryitwa Brookside Baptist church ryo muri Canada ndetse by'akarusho bahita bamuha inshingano zo kuyobora urubyiruko mu cyumba cy'amasengesho no mu buryo bw'inyigisho za Bibiliya.

Pappy Patrick yabwiye Inyarwanda.com ko yanezerewe cyane ku bw'inshingano yahawe. Yavuze ko bisobanuye ikintu kinini kuba yaragizwe umuyobozi w'urubyiruko mu rusengero rukomeye nka Brookside Baptist church. Yavuze ko agiye gufatanya n'urubyiruko rwo muri iryo torero, bakarushaho gukorera Imana mu mbaraga zabo zose, bagakora ibikorwa by'ubugiraneza no guhugurana ku ijambo ry'Imana. Yagize ati:

Nishimiye nezezwa cyaneeee no kugirirwa icyizere n'itorero ry'Imana ubwo nahabwaga kuyobora urubyiruko rw'itorero ry'aho nsengera BROOKSIDE BAPTIST CHURCH no kuba ndi umunyamuryango bisobanuye something big for me. Kuba mu kanama mfatabyemezo k'itorero si ikindi, ni umurimo w'Imana dukorera muri rusange umuntu wese aba afite ibye ahugiyeho ku giti cye (self responsabilities) ariko tukagerageza no kuba mu nzu y'Imana. Bibaho ko umuntu ajya gusenga ku cyumweru gusa akitahira kandi kuko nta cyo byangiza nabyo, ariko iyo bibaye ngombwa no mu minsi y'imibyizi dukorera Imana, yaba gusenga ndetse n'izindi nshingano.

Pappy Patrick Nkurunziza

Pappy Patrick (uwa kabiri uhereye ibumoso) arashimira Imana yamugiriye icyizere agahabwa inshingano mu itorero

Pappy Patrick yunzemo ati: "Kuri njye urubyiruko icyo tuzafashanya ni ukugira itsinda ryacu ryihariye nk'uko n'ahandi mu yandi matorero bigenda (gukora ibikorwa by'ubugiraneza twapanze, gukina udukino dutandukanye, gusenga, guhugurana ku ijambo ry'Imana mbese hamwe nk'urubyiruko mu gihe cyacu kidahuye ni'zindi gahunda z'itorero zitandukanye) rero kandi ni umugisha kuko si buri wese upfa kugirirwa icyizere. Ndabishimira Uhorara byose."

Pappy Patrick Nkurunziza ni umuhanzi umaze gukora indirimbo zinyuranye. Mu zo yakoze harimo iyitwa 'Amakamba y'ishimwe' iri kuri album ye ya mbere amaze igihe ahugiyeho. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo; "Uko iminsi ihita indi igataha, ni ko twerekeza ku musozi Siyoni. N'ubwo ngeragezwa, nkihangana, nzi ko tuzambikwa amakamba y'ishimwe. Abizera Yesu kuva ha mbere baribasiwe, abemeye kwitirirwa we barabizize, ibyo ubona ku isi birashirana no kwifuza kwayo, Umwuka Wera yadusigiye."

Pappy Patrick Nkurunziza

Papp Patrick hamwe n'abakuru (komite nkuru y’ubuyobozi bw'itorero)

UMVA HANO INDIRIMBO AMAKAMBA Y'ISHIMWE YA PAPPY PATRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND