RFL
Kigali

Canada:Pappy Patrick yasohoye indirimbo nshya ihamiriza abiringiye Imana ko ntacyabahungabanya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2018 14:22
0


Pappy Patrick Nkurunziza ukorera umuziki mu gihugu cya Canada yasohoye indirimbo nshya yise 'If God is by my side' ihamiriza abiringiye Imana ko ntacyabahungabanya igihe cyose Imana iri mu ruhande rwabo bityo bakaba badakwiriye kugira ubwoba.



Pappy Patrick Nkurunziza ubwo yatangarizaga Inyarwanda.com icyamuteye kwandika iyi ndirimbo yise 'If God is by my side', yagize at:"Nayikoze nshaka kuvuga kuri buri mwemera Mana wese ko iyo Imana iri mu ruhande rwawe burya nta cyaguhungabanya ndetse nta n'impamvu yo kugira ubwoba, ahanini abantu dutinya abandi bantu bagenzi bacu ngo baragira ngo iki? Barabibona gute? ariko tukirengagiza uhoraho, ariko niba twabanzaga Imana, tugatekereza niba Imana ahubwo ibyo turimo yo yarabibonye."

UMVA HANO 'IF GOD IS BY MY SIDE' YA PAPPY PATRICK

Pappy Patrick Nkurunziza

Pappy Patrick Nkurunziza umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Pappy Patrick Nkurunziza ahumuriza abantu akababwira ko niyo inshuti n'imiryango babashiraho ariko Imana itabakuyeho amaboko, ibyo bindi ntacyo byaba bitwaye. Aragira ati; "Abantu, inshuti, imiryango ndetse n'abaturanyi naho badushiraho Imana yo itadukuyeho amaboko ntacyo ibindi byaba bitwaye, ubu ni ubutumwa kuri bose yaba ku bakristo bamaze iminsi bizihiza umunsi w'Imanuka rya Mwuka Wera (Roho Mutagatifu) cyangwa Pentecoste ndetse no ku bandi nk'abavandimwe b'abayisilamu bari mu gifungo."

Hari Ibyanditswe Byera yagendeyeho yandika iyi ndirimbo

Pappy Patrick yagize ati; "Indirimbo nayise IF GOD IS BY MY SIDE bitewe n'ijambo nasomye ryanditswe muri ABAROMA 8:31 mbese iyi ndirimbo iri mu njyana ya AFROBEAT nanone navuga ko nayikoze bivuye kuri inspiration nagize nyuma yo gusoma Bible muri MATAYO 24:27 bikantera kwandika igitero cya mbere ariko nkomeza kugenda nsoma arid mpinduranya impapuro nshaka kwiga byinshi kurushaho kuko bible ihora arinshyashya naho waba warigeze kuyisoma ukayirangiza. Naje gusoma nanone mu IMIGANI 4:23 ndahakunda mpaheraho nandika ho igitero cya nyuma ari nacyo gito cy'iyi ndirimbo, ubundi mba nyisoje ntyo mu byerekeye imyandikire, ubundi nyishakira injyana hasigara kuyicuranga no kuyiririmba."      

UMVA HANO 'IF GOD IS BY MY SIDE' YA PAPPY PATRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND