RFL
Kigali

Canada:Pappy Patrick Nkurunziza yasohoye indirimbo ya Pasika yaririmbye nk'uwiteguye kwitaba Imana mu buryo bwose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2018 10:26
0


Umuhanzi nyarwanda Pappy Patrick Nkurunziza uri kubarizwa mu gihugu cya Canada ku mpamvu z'amasomo afatanya n'umuziki wa Gospel, yasohoye indirimbo nshya ya Pasika yise 'Nuhamagara'. Ni indirimbo yaririmbye nk'uwiteguye kwitaba Imana mu buryo bwose.



Pappy Patrick Nkurunziza yadutangarije ko yiteguye kwitaba Imana mu buryo bwose. Yatangiye asobanura 'Kwitaba Imana' icyo bisobanuye, avuga biri mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere ngo ni igihe Imana iguhamagaye ukiri muzima, ikagusaba kuyikorera. Uburyo bwa kabiri ni igihe umuntu yapfuye. Yagize ati:

Iyi ndirimbo 'Nuhamagara' nayikoze mu bihe nk'ibi twizihiza izuka rya Yesu (pasika), nshaka kwemeza ko Imana nimpamagara cyangwa ninsaba kuyikorera ntazazuyaza uko byagenda kose mu gihe nzaba mpamanya n'umutimanama wanjye ko ariyo ibinsabye. Ubundi Imana ihamagara mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere:Imana ihamagarira umuntu kuyikorera umurimo wayo akiri muzima. Uburyo bwa kabiri: Ni bumwe abantu tuvuga ngo kanaka yitabye Imana (yavuye mu mubiri, yapfuye).

Abantu benshi rero uburyo bwa mbere burabagora cyane, kuko badashaka gukorera Imana iyo ibibasabye, ntibayumva iyo ibahamagaye bica amatwi kubera kwigomeka, kwikunda no kwihugiraho. Aho ngaho rero Imana irabareka kuko uguhitamo aba ari ukwabo. Uburyo bwa kabiri bwo rero ni simusiga abantu twese nta mahitamo tuba dufite na gake. Iyo iguhamagaye ntimujya impaka mbese ntiwakwanga kwitaba. Nayiririmbye njye rero nk'uwiteguye hose kwitaba mu buryo bwose kuko nk'uko Yesu yanesheje urupfu, nanjye nzanesha,

UMVA HANO NUHAMAGARA INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK

Pappy Patrick

Umuhanzi Pappy Patrick yiteguye kwitaba Imana mu buryo bwose

Pappy Patrick Nkurunziza yibaza impamvu abantu batinya urupfu

Yagize ati: "Abakristo niba twitwa ko turi kugera ikirenge mu cya Kristo, kuki dutinya urupfu kandi byanga byakunda tuzapfa? Numva wareba niba Imana itajya iguhamagara kuyikorera ukiri muzima, ugifite n'amahitamo, ukinangira. Niba itajya iguhamagarira kuyikorera ndetse utazi n'ijwi ryayo uko rivuga, iki kibazo si icyawe!. Igitero cya mbere nacyanditse ngendeye ku ijambo ryo muri Bibiliya Zaburi 37:25 naho igitero cya kabiri nacyanditse nibutse ijambo riri muri Matayo 24:5."

Pappy Patrick yakomeje agira ati: "Iyi ndirimbo 'Nuhamagara' nari maze iminsi nyikoze maze gusoma muri 1 Abakorinto 15:55 nanzura kuririmba mvuga ko abantu tudakwiye gutinya urupfu ahubwo dukwiye gukorera Imana tukiriho, tugifite imbaraga n'ubushobozi ni bwo butumwa nashatse gutanga kuzayumva wese kugira ngo Imana irusheho kutwishimira kandi erega biri no mu nyungu za buri wese mu gihe tukiri ku isi ndetse no mu gihe tutakiyiriho hari ibyiringiro ku bamwizeye bose."

Pappy Patrick

Pappy Patrick arasaba abantu gukorera Imana bagifite imbaraga n'ubushobozi

Indirimbo ye nshya 'Nuhamagara' ni yo azaheraho akora amashusho

Aragira ati: "Iyi ndirimbo ni yo nzaheraho mu gukora amashusho Imana imfashije mu mpeshyi yiyongera ku zindi maze gukora."  Ubusanzwe Pappy Patrick Nkurunziza yiga kaminuza muri Canada mu mujyi wa Ottawa. Amasomo ayafatanya n'umuziki wa Gospel, gusa ngo ntabwo biba byoroshye. Ati: "Abanyeshuri tugira imikoro myinshi cyane cyane muri ibi bihe twegereza ibiruhuko by'impeshyi ariko iyo mbonye akaruhuko gato nshimishwa no gusoma Bibiliya cyangwa nkajya kuri computer nkora utu beats nka recording mo gake gake cyangwa naba mpuze nta mwanya uhagije mfite nkabishakira undi mwanya wundi nitonze ntuje nkazaba nshyiramo amajwi nyuma."

UMVA HANO NUHAMAGARA INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND