RFL
Kigali

Papi Clever na Gisele Precious biyongereye kuri Simon Kabera mu bazaririmba mu gitaramo cya korali Penuel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2018 14:35
2


Simon Kabera, Papi Clever, Gisele Precious na korali Abakorerayesu bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rukurazo iherereye muri Kimironko inyuma ya Gereza.



Korali Penuel

Korali Penuel yateguye iki gitaramo

Ni igitaramo cyiswe 'Uko ni ukuri live concert' kizaba tariki ya 09/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa. Kizabera kuri ADEPR Rukurazo ku Kimironko. Insanganyamatsiko y'iki gitaramo cyabo iragira iti 'Byose biranyumvira' ikaba iboneka muri Matayo 8:26. Fidele Kwizera umwe mu bayobozi ba korali Penuel yabwiye Inyarwanda.com ko bazaba bari kumwe na Simon Kabera umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Abandi bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki gitaramo ni Papi Clever na Gisele Precious ukongeraho na korali Abakorerayesu yo muri ADEPR Rukurazo.

Image result for Papy Clever amakuru

Papi Clever azaririmba mu gitaramo cya Korali Penuel

Penuel, ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2000, icyo gihe yari Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye kujya basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko. Nyuma baje gutangiza korali y'abanyeshuri bagenda baguka gutyo kugeza uyu munsi, bakaba bageze kuri byinshi birimo indirimbo z’amashusho.

Image result for Simon Kabera inyarwanda

Simon Kabera yatumiwe muri iki gitaramo

Penuel choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • deborah tuyisenge5 years ago
    Nukuri turabashigikiye imana ibagure
  • Manzi 5 years ago
    Imana ibashyigikire, gusa mundirimbo zabo bazaturirimbire indirimbo yitwa inkuru yuwitwa Dawidi nindi yitwa iyo nibutse iminsi yanjye ya kera





Inyarwanda BACKGROUND