Ni mu gikorwa cyabereye i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatorika. Intumwa ya Papa mu Rwanda yatowe ni Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej Józwowicz usanzwe ari Arkiepiskopi wa Lauriaco. Muri iri tangazo Inyarwanda.com ikesha urubuga rwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yagize ati:
Bavandimwe nshimishijwe no kubagezaho iri tangazo dukesha Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda.Kuri uyu munsi tariki 18 Werurwe isaa Sita ku isaha ya Roma, ni ukuvuga saa Saba z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ku Cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatorika, batangaje inkuru y’uko Nyirubutungane Papa Fransisiko yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej Józwowicz Arkiepiskopi wa Lauriaco kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda. (…)
Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej Józwowicz watorewe kuba Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, asimbuye Musenyeri Luciano Russo wari Intumwa ya Papa mu Rwanda kugeza umwaka ushize. Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej Józwowicz yabonye izuba tariki 14 Mutarama 1965 avukira mu gihugu cya Pologne. Avuga indimi eshanu arizo: Igitaliyani, Icyongereza, Igifarnsa, Ikirusiya n’Igiporutugali.
Papa Francis I uyobora Kiliziya Gatorika ku isi
Musenyeri Andrzej Józwowicz Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda
Itangazo ryashyizwe hanze na Kiliziya Gatorika mu Rwanda
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
nibyiza cyane nibyo kwishimira
Reply