RFL
Kigali

Papa Francis yasabwe kugira icyo akora ku bihayimana bahohoteye abana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/08/2018 8:35
0


Mu ruzinduko rw’amateka arimo muri Ireland, Papa Francis yakirijwe ubusabe bumusaba igikorwa gihana abihayimana bangije abana hirya no hino ku isi.



Kuva mu mwaka 1979, ni bwo umushumba wa Kiliziya Gatolika yaherukaga ku butaka bwa Ireland. Papa Yohani Paul wa II ni we waherukaga gutsura umubano mwiza hagati y’iki gihugu ndetse na Kiliziya Gatolika. Muri iyi myaka 39 ishize leta za Ireland yahinduye byinshi ndetse inakura mu byaha bimwe mu bikorwa bifatwa nk’ibizira kuri Kiliziya Gatolika.

Uko imyaka yagiye iza Ireland yakuyeho amategako ahana bimwe mu byafatwaga nk’ibyaha muri iki gihugu. Icyaha cyo gukuramo inda, gutandukana kw’abashakanye (Divorce) byose byakuweho ndetse inakuraho itegeko rihana ababana n’abahuje ibitsina. Kuri ubu Ireland iyobowe n’umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina.

Mu mbwirwaruhame yahaye abanyamakuru minisitiri w’intebe wa Ireland yasabye Papa Francis kugira icyo akora ku bo yita abanyabyaha bangije abato, bakanakingirwa ikibaba na kiliziya Gatolika. Biteganijwe ko mu ruzinduko rwe Papa Francis ahura n’imiryango y’abahohotewe n’abihayimana bo muri Ireland.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri ubu Isi yose ihanze amaso intambwe ya mbere ya Kiliziya Gatolika ihana ibyaha by’ihohotera ihereye ku banya-Ireland. Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo gusoza, Papa Francis yandikiye abayoboke bose ba Kiliziya Gatolika yemeza ko itewe ipfunwe n’ihohotera abiyahimana bayo bakoreye abana b’abakirisitu gatolika ku mu myaka myinshi ishize hirya no hino ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND