RFL
Kigali

Padiri Uwimana yaciye amarenga ko akiri imanzi ahinyuza abamutega iminsi ko atazaramba mu gipadiri-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2017 19:22
31


Uwimana Jean Francois ni umupadiri muri Kiliziya Gatorika Diyoseze ya Nyundo akaba n'umuhanzi mu ndirimbo zisingiza Imana mu njyana ya Hiphop, Reggae n'indi zikundwa n'urubyiruko. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yaciye amarenga ko akiri imanzi ndetse ko adateze kuva mu gipadiri nyuma ya bamwe bakunze kuvuga ko atazakirambamo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Padiri Uwimana Jean Francois yadutangarije ko afite imyaka 30 y'amavuko akaba amaze imyaka itanu mu gipadiri. Nubwo amaze imyaka 5 ari umupadiri, yadutangarije ko ku myaka ye 8 y'amavuko benshi bamwitaga padiri kubera uburyo yitwaraga nkabo ndetse akaba atarakururukanaga n'abakobwa.

Kuba hari abakobwa bamukunda bakabimugaragariza cyane cyane mu nkuru zimuvugaho ndetse no mu bitaramo akora hirya no hino, ni ho twahereye tumubaza niba bidashobora gutuma yifuza abagore akaba yanava mu gipadiri na cyane ko hari bamwe mu bapadiri bagiye babikora gutyo. Padiri Uwimana yahakanye aratsemba avuga ko adashobora kuva mu gipadiri ahubwo ko azakigumamo kugeza apfuye.Image result for Padiri Uwimana Jean amakuru

Umuraperi Padiri Uwimana Jean Francois

Padiri Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko iby'uko atari yaryamana n'umukobwa cyangwa umugore kuva avutse ari ibintu abanyamakuru benshi bakunda kugirira amatsiko ndetse akaba atari na we gusa babibaza ahubwo ngo bakaba babibaza abapadiri bose baba bahuye nabo. Nubwo Padiri Uwimana atabyemeje cyangwa ngo abihakane, yaciye amarenga ko kuva avutse atari yaryamana n'umuntu w'igitsinagore ndetse akaba avuga ko azakomeza kuba Padiri kugeza apfuye keretse ngo Papa (umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi) ashyizeho itegeko ryemerera abapadiri gushaka abagore.  Yagize ati:

Abanyamakuru benshi bagira amatsiko, iyo babonye umupadiri ikintu cya mbere bamubaza ni iki 'Mbese birashoboka ko umuntu yabaho atagira umugore cyangwa atabonana nawe, igisubizo ni iki ng'iki 'gusubiza yego cyangwa hoya biteza impaka kuburyo no kubyemera byakugora kuko tuzi ko umuntu iyo ari muzima hari n'igihe ashobora kurota ariko icyo nasubiza nkuko ibyo umuntu ashaka, ibyo umuntu abona abandi bakora atabikora ushobora kubona abantu banywa itabi banywa inzoga wowe ntubikore, n'ibyo (kwifuza igitsinagore no kuba mwaryamana) ni kimwe, ushobora kubona abantu bazana abagore wowe ukavuga uti iyi nzira njyewe sinyinyura kandi bigashoboka nubwo bigoranye ariko birashoboka, iyo ibintu bikomeye kenshi dufashwa n'ingabire y'Imana kuko abantu tugira intege nke'

Inyarwanda.com: Padiri Uwimana yaba ateganya kuva mu gipadiri agashaka umugore?

Padiri Uwimana: Ibyo ntacyo nabivugaho, kugeza ubu discipline ya Eglise Catholique Romaine ni uko umupadiri atagira umugore nka njye rero nta mugore ngira nta n’uwo nteganya gushaka. Kereka bazasenge wenda nkuko abantu bakunda kubivuga ngo Papa mushyashya araje ngo abapadiri bagiye kubaha abagore kereka niba ari ayo masengesho bazavuga, wenda discipline igahinduka uretse ko njyewe nta gahunda mfite. Umuntu aba Padiri iteka ryose kugeza upfuye n’iyo wavamo urakomeza ukitwa Padiri.

Inyarwanda.com: Ese Papa ashyizeho gahunda nshya abapadiri bakemererwa gushaka abagore, Padiri Uwimana yabyishimira?

Padiri Uwimana: Ndumva ntajya kubitekerezaho iki gihe kuko sinigeze nanabitekerezaho njya kuba padiri, bihindutse ubwo nabitekereza icyo gihe ari ko ubu ngubu discipline nasanze muri Catholique ni uko umupadiri atagira umugore.

Inyarwanda.com: Padiri Uwimana ahuye na Papa, yaba ari mu ruhe ruhande mu gihe abandi bapadiri basaba Papa ko yabemerera gushaka abagore?

Padiri Uwimana: Mu bibazo mfite icyo ntabwo kirimo ku buryo najya kubwira Papa iby’abagore ibyo si cyo kibazo mfite, cyokora wenda namusaba kuzajya kuririmba i Roma ahari nkagira iryo shema ryo kuba naririmba ahari.

Inyarwanda.com: Ese Padiri Uwimana yaba ajya abona abakobwa akumva arabakunze?

Padiri Uwimana: Abantu bose b’igitsinagabo bazima n’ab’igitsinagore bazima hari ikintu bita ‘Attraction’ iri naturel (karemano). …Iyo ubonye ibiryo bihiye ushonje ushobora kumva ushonje ukumva wabirya kandi atari ibyawe, ushobora kubireka ukagera mu rugo ukarya ntabwo ibintu byose umuntu ashatse abikora igihe abishakiye ahubwo aratekereza agahitamo. Abakobwa ni beza n’abahungu ni beza ndanababona ariko kuva natangira mu Iseminari nkuru narababonaga no muri Seminari nto nize hafi ya Lycee hari abakobwa benshi beza ariko njyewe ibyo nahisemo ntabwo ari ugukundana n’abakobwa gutyo ku buryo wakunda umwe ukamwimariramo ahubwo ni ugukunda abantu bose kimwe nk’abana b’Imana kuko uko ari beza ari benshi  no guhitamo hari igihe byagorana hanyuma rero njyewe mpitamo kuba Padiri.

Inyarwanda.com: Ese Padiri Uwimana ajya ahura n'umukobwa akabasha kubona uburanga bwe?

Padiri Uwimana: Mu buranga rwose nanjye ndabibona, abakobwa rwose beza barahari ahubwo ikibazo ni ukuvuga ngo niba ari mwiza njyewe bimariye iki? Niba uri umupadiri ushimira Imana ko yaremye abantu beza hanyuma niba uri umusore kuko na we nyine ntiwabarambagiza ngo ubamare ubona umwiza none ejo ukabona umwiza umuruta, wa wundi wabonye ari mwiza ejo yasaza bwa buranga wabonaga bugashira ugashobora kwifuza undi. Ni yo mpamvu rero icyo nakubwira iyi nzira yo kuba padiri ni inzira ituma abantu babona ko ibintu byose bitarangirira mu buryo umuntu abyumva mu mubiri gusa ko ahubwo hari ubundi bwenge bw’umutima n’ubwa Roho bushobora kuyobora umuntu mu bindi bintu akaba yareka ibyo abantu benshi bashobora gukora akabireka kubera impamvu nkuko Pawulo abivuga ‘gushaka ni byiza ariko iyo ubishoboye urabyihorera’

Inyarwanda.com: Hari abapadiri bafite abana, Padiri Uwimana nta mwana afite?

Padiri Uwimana: Hoya njyewe nta mwana mfite nta mugore mfite naho ibyo bindi ngo hari umupadiri ufite umwana ngo hari n'utamufite ni inkuru z'abanyamakuru bishobora no kuba byo akamubyara wenda atabishaka par accident (kubw'impanuka) kuko umupadiri aba mu bantu, abapadiri nabo bashobora kugwa mu gishuko bakagwa mu cyaha, akaba yabonana n'umugore kandi atari yo gahunda yafashe yo gushaka umugore, igihe babonanye hakavamo umwana, uwo mwana ntabwo bamwica uwo mwana aba ariho, ubwo byaba bibaye ibindi, ibyo bibazo ni nka Musenyeri wabisubiza ariko ku giti cyanjye nta mugore mfite nta mwana mfite.

Inyarwanda.com: Mbere yo kujya mu Gipadiri, Padiri Uwimana yaba yarigeze gukundana n'abakobwa?

Padiri Uwimana: Nize muri Petit séminaire hamwe na Lycee yo ku Nyundo, ... Iyo nza kuba ndi umuntu ukururwa n'iby'abakobwa cyane sinari gukomeza muri Grand séminaire kuko abakobwa narababonaga. Ndi n'umuntu abakobwa bazi abo duturanye, dukinana umupira, nkina karate nyine urumva umuntu nk'uwo nguwo aba azwi cyane ku buryo yagira n'inshuti nyinshi ariko nkumva mu mutima wanjye nta gahunda mfite yo kuvuga ngo nzabana n'umuntu, nkumva njyewe nzaba padiri.

Inyarwanda.com: Padiri, tubwire neza no muri Primaire ntabwo wigeze ukundana n'abakobwa?

Padri Uwimana: Muri Primaire ntabwo mbyibuka neza ariko ubundi ibintu bitangira kare kugira ngo umuntu abe Padiri, iyo umwana azaba padiri akenshi usanga iyo ari muri Primaire atajya muri ibyo by'abakobwa. Nkanjye ku giti cyanjye nakuze ndi umuhereza kuva cyera mfite imyaka 8 niga mu wa kabiri w'amashuri abanza, ugasanga n'abandi bana banyita Padiri kuko babona Naturellement ntajya mu bintu byo gukundana n'abakobwa.

Inyarwanda.com: Padiri Uwimana yaba yarakinnye iby'abana, niba ari Yego ni ibihe yibuka?

Padiri Uwimana: Ibyo ntabwo nabimenya, iby'abana kubikina biterwa n'ikigero wabikinamo kuko abana bakina ibintu byinshi, njyewe nakinaga kenshi ndi umusirikare ngakina ntwara imodoka ngakina ndi n'umupadiri ariko iby'abagabo n'abagore ndumva ntarabikinnye kuko iyo mbikina byari kunkurura kuko nta muntu wigeze ambwira ngo njye kuba padiri ahubwo ni ibintu bitangira ukiri muto bikaza buhoro buhoro. Kuba njye ntaragiye cyane mu bintu by'abakobwa nta rindi banga ni ingabire y'Imana.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Padiri Uwimana Jean Francois yavuze ko uwakenera ibisubizo birenze ibi (yatanze mu buryo bw'amarenga) ko yazamwegera akamusobanurira neza ndetse akanamubwira uburyo bishoboka kubaho utifuza ndetse utanaryamana n'igitsinagore. Mu ngero yaduhaye zibishimangira z'uko bishoboka ndetse cyane ni uko hari abantu bajya bavuga ko utabasha kuririmba cyangwa ngo ube umuhanzi ukomeye utanywa ibiyobyabwenge (drug).Yavuze ko mu buhanzi bwe atajya akoresha ibiyobyabwenge bityo ibyo abantu bavuga ko utabasha kuririmba utanjywa itabi n'ibindi biyobyabwenge ko ari ibinyoma. Kuba ibyo abishobora ni naho yahereye avuga ko no kubaho nta mukobwa baryamanye ari ibintu bishoboka gusa ngo bisaba ingabire y'Imana.

Inyarwanda.com: Padiri Uwimana yaba akiri Imanzi na cyane ko yatangiye kwitwa Padiri no kubyitoza kuva ku myaka 8 y'amavuko?

Padiri Uwimana (...) Ni ibintu biri 'intimé' cyane nanga ko byakurura impaka.....Ahubwo icyo nabwira abantu, ni iki birashoboka (kuba imanzi). Reka nguhe urugero iyo ngiye muri Studio nsanga abandi bahanzi benshi bafite inzoga, inzoga sinzinywa nshobora gusomaho gacye kuko nzi ko muri Gatorika nta tegeko ritubuza kunywa kiriya cyangwa kiriya,.. itabi ryo si nzi nuko risa, abandi bavuga ko kugira ngo umuntu aririmbe agomba kunywa inzoga agafata n'ibiyobyabwenge, izo Drug ntizinankoraho sinzi uko zisa n'ibindi rero (iby'uko yaba akiri imanzi) biri muri iyo cadre, gusa abantu bumve ko bishoboka bumve ko umuntu ashobora kubaho ntazane umugore ntabonane n'umugore. Muri rusange abantu bafite Faiblesse (intege nke) bashaka kugira general (rusange) uretse ko kuzana umugore atari faiblesse, kwifata numva ko bigoye ariko birashoboka ufite ikibazo azambaze, njye ndifata kandi bigashoboka. Ibintu bikomeye si ukuvuga ko bidashoboka, birashoboka nanabisubiramo ko bishoboka nubwo bikomeye nk'uko no kunywa itabi umuntu atarinywa.

Image result for Padiri Uwimana inyarwanda

Padiri Uwimana Jean Francois avuga ko kwifata ari ibintu byoroshye kandi bishoboka cyane

Image result for Padiri Uwimana Jean amakuru

Hano Padiri Uwimana yari muri Restoration church Kimisagara mu gitaramo 'Iriba Tours'

REBA HANO 'GUSENGA' YA PADIRI UWIMANA JEAN FRANCOIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyampirwa7 years ago
    Njye icyo ngusabira nuko Imana yakira ibitangaza ntuzapfe udashatse kuko ariko yabitegetse!naho ubupadiri bwo cg ukubikora n'imitwe y'abanyamadini kuko Imana yaremye muntu iziko atabaho gutyo gusa! Imana ibakebure kdi ibarenganure muri ako kagozi mwiziritse
  • David7 years ago
    Padiri asubiza ibibazo neza. Burya za philosophie zibagirira akamaro mu mitekerereze wana. Buri wese n'amahitamo ye!
  • dff7 years ago
    @Munyampirwa, watubwira intumwa za Yezu abagore zashatse n'abana zabyaye about aribo?umuhamagaro wawe n'uwabihayimana biratandukanye kdi byose ni imihamagaro tugomba kubyubaha kuko Imana yemeye ko bibaho. Padiri Uwimana courage kdi nkwifurije gukomeza inzira watangiye Roho Mutagatifu abigufashemo
  • Fifi7 years ago
    Padiri ko azimiza cyanee ariko abanyamakuru namweee cyakoze ndumva yarabemeje ni filozofi gusa gusa yigenderaaa. Hhaaaaa njye ndifashe kugira icyo mbivugaho ahubwo njyewe uwo mupadiri ukuntu asubiza n ukuntu mbona ari muto bintera kwibazaaa wagira ngo ni computer ndakurahiyeee shaaaa ni danger
  • 7 years ago
    Uyu nawe mwamuhinduye igitangaza!!! Yavamo se akajya he nibibazo biri hanze aha na nzaramba, ararya yicaye atavunitse ngo aravamo
  • Ukuri7 years ago
    Munyampirwa, ibyo ni ibitekerezo byawe biyobowe n'irari ry'umubiri ntimugatekerereze abantu. Bibiliya ivuga ko uwumva ashaka kurongora yabikora ariko kandi ko byaba byiza kurushaho kubireka ku waba abishoboye. Iyo myumvire yawe kandi nayo ni politiki y'idini ryawe!Padiri nta kagozi yiziritse, mujye mureba ibibareba!
  • Hugo7 years ago
    Ni danger mbegaa igisubizooo niba ari indibo byancanze. Kubaho nta mwanaaa man haha ni danger. Ariko uyu mutipe arasubizaa akaba uwa zero kabisaaaa. Asomyeeee ntago nari numvamo byinshi. Arikose padi umuntu yapfa nta kana koko. Njye bampe nimero yawee nZaze njye kwibarize kuko ibyo banditse ni cour ya philosophie kabisaaaa
  • Gagaa7 years ago
    Uyu mupadiri ni akaga kabisaa. Ahaaa wagira ngo afite imyaka 100 iyo asubiza. Njye sinabishobora ra!! Uretseko ntamenye niba yarasibije yego cg oya Kdi aricyo bamubajije Abafilozofe wee muvanga umuntu.
  • Ghah7 years ago
    Hahah Dore philosophie nkaba umuntu.!!!!
  • 7 years ago
    @dff yezu ntawe yabujije...ariko twemeranye ko idini ribifite control . interet na target.....
  • nnnnn7 years ago
    ibuye rimeneka urwondo rugisukuma, abibwira ko azavamo baribeshya
  • Flora7 years ago
    Paulo ati gush aka nta cyaha ariko utashaka kubera ingoma y imana byaba byiza kurushahooo. Buri wese akora icyo yumva ashaka kurusha ibindi. Njye nkunda ko padre asubiza neza kabisa. Nawe dff ntukihe gupinga padre ni igitangaza cy uwiteka byo nta bangaaaa
  • H2o7 years ago
    Ibintu ni danger. N ibisubizo ndabona ari danger.
  • Mahhhh7 years ago
    Padiri uzatubwire abagabo byibura kwihangana kuko batarongora abakobwa beza bose ngo bishoboke baduca inyuma cyane kabisa Baduharara amezi 3 gusa ubundi bye ngo nta ndyo imwe ngo twashaje abagabo weee
  • Www7 years ago
    Eee sibwo padiri aduteje abagore. Haaa Bo ni shyashya. Namwe mwitoze kugira umugabo kuko iyo umuntu akennye tuzi ukuntu mumuca amazi
  • F7 years ago
    Yego rata mah Abagabo bose ndabasabira padiri ingando zo kwifata. Azambabarire yemere.
  • Ffff7 years ago
    Abantu bubu wagirango babaciye amaferi kuri iyo ngingo. Ibuntu bikomeye byabaye ntibishoboka mbega isi?
  • Lus7 years ago
    Haaa ni danger. Kwifata ntibireba abapadiri gusa n abagabo n abagore birabareba. Rata padiri jya ubabwira. Iyaba Kwifata kwabo byabaga byibura kugira umugore umweee. Shaaa uwanjyeee? ???
  • Manzi7 years ago
    Haaaa padiri uyu munyamakuru waramwemeje kabisa. Ariko njye nshaka kumenya imyaka ufite mu by ukuri u deserve more than 50 as it looks wisdom. Njye ndi Hafi kuzana icyana kdi nitwa manzi raaa. Uzaze kunsomera misa. Uwo wakubazaga se we abigenza ate.
  • Ddf7 years ago
    Urabemeje rata ntubuze byose. Uhuuuu





Inyarwanda BACKGROUND