RFL
Kigali

Padiri Uwimana wari umaze igihe atagaragara yisunze inshuti ze mu bikorwa byo gufasha abana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 17:50
10


Padiri Uwimana Jean Francois ni umuhanzi nyarwanda uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop n’izindi zikunzwe cyane n’urubyiruko. Hari hashize iminsi atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yongeye kuboneka aho agarutse mu bikorwa by’urukundo.



Nyuma yaho Padiri Uwimana Jean Francois asohoreye indirimbo Uhoraho ikavugwaho byinshi, hari hashize iminsi tutamubona bishoboke ko ashobora no kuba hari iminsi yamaze atari mu Rwanda nubwo twabimubajije ntagire icyo abitubwiraho ubwo twari tumubonye muri Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yari kumwe n’abantu benshi batari aba aha hafi nkuko n’amafoto twabonye abyerekana.

Padiri Uwimana

Padiri Uwimana yisunze inshuti ze mu gufasha abana

Inyarwanda.com yegereye Padiri Uwimana igirana ikiganiro nawe. Twamubajije aho amaze iminsi ari dore ko adaheruka kumvikana mu muziki, tumubaza inkomoko y'amafoto ye ari kumwe n'abandi bantu benshi b'abazungu, tumubaza niba ari abaterankunga yungutse mu muziki we. Ibi bibazo byose, Padiri Uwimana yaduhaye umwanya arabisubiza. Kurikira ikiganiro twagiranye. 

Inyarwanda.com: Ko hashize iminsi tutababona Padiri, wabaga hehe?

Padiri Uwimana: Ndahari ariko nuko nari mpuze wenda ho gato.

Inyarwanda.com: Nubwo tutabashije kubavugisha ariko twababonanye n’abantu benshi bigaragara ko bashobora kuba ari abanyamahanga?

Padiri Uwimana: Yes, bavuye mu Budage, bafite umushinga i Gahunga mu Ruhengeri witwa 'ABANA BASEKA'. Bafasha abana bafite ibibazo nuko izina ribigaragaza bagira ngo babagarurire ibyishimo, baseke mu gihe ibibazo byatumaga barira; barabambika bakabaha ibyo barya  bakabafasha no mu myigire yabo.

Inyarwanda.com: Nonese ko tubabonye hamwe

Padiri Uwimana: Huuuu ni inshuti zanjye iyo baje mu Rwanda nanjye nshobora kubafasha muri animation cyangwa kuko na benshi twamenyanye personnellement akenshi ndabaherekeza nkababa hafi nk’inshuti n'abashyitsi n’ibindi.

Inyarwanda.com: Ubwo n’ibindi nukuvuga ko ari abaterankunga bawe kuko tuziko uri umuririmbyi?

Padiri Uwimana: Hahahaaa ibyo ntabyo navuze. Navuze ko ari inshuti abenshi tunaziranye personnellement hari n'abataje iyi nshuro, naranabasuye mu Budage, ibindi... hahah ntabyo navuze!!!

Inyarwanda.com: Hari icyo mutadutangarije ariko kuri aba bashyitsi nyine birumvikana ariko nkuburyo mukorana nk'umuririmbyi.

Padiri Uwimana: Hhahaha nta byinshi navuga. Navuze ko bafasha abana bafite ibibazo ngo baseke nanjye nkabafasha ahubwo nawe ujye ufasha abana bafite ibibazo bituma bahorana agahinda baseke n’Imana idusaba gufashanya cyane cyane gufasha abafite ibibazo.

Inyarwanda.com: Naho ibyo kugufasha mu muziki.

Padiri Uwimana:Hhahaha ntabyo nigeze mvuga ariko. Merci beaucoup (Danke schön in Germany).

Hari ikibazo Padiri yanze gusubiza ariko yagarutse ku gufasha abana ngo bishime baseke, avuga ko ari ibikorwa by'urukundo byateguwe n'inshuti ze, akaba azabisunga bagafatanya gufasha abana kwishima no guseka. Yatsembye abajijwe niba ari abaterankunga yaba yungutse mu muziki we.

Padiri Uwimana

Padiri Uwimana Jean Francois (iburyo)

REBA HANO 'UHORAHO' YA PADIRI UWIMANA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k96 years ago
    Padiri se ko ahakana ibigaragaraa. N impumyi yabibona abo ni abaterankunga tuu
  • Nema6 years ago
    Hahaha ngaho rerooo. padirii ariko gufasha a banana ni ibisanzwe.
  • Hh6 years ago
    Ariko abanyamakuru we. mujye muvuga ibyo bababwiye mureke gushaka akari i murori. Umuntu arababwira ngo ntacyo abivugaho muti inkungaaa. Haaa yabemeje gusa. Inkunga se ninde wabatumye amafaranga ariko
  • Hhh6 years ago
    Padiri umbabarire mbivuge njye sinakwemera ko nta kantu karimo. Niko mbyumva.
  • Jijuka6 years ago
    Ntawuvaza amen yo y inkoko areba umunwa. Ariko abantu b iki gihe ntimukimenya ikinyarwanda koko n ubweng . . Ubwo si uko j Ai peur niba atari ukwigiza nkana
  • 1126 years ago
    Padiri ko yimana amakuru ra. Ntakarye wenyine gusa. Abanyamakuru namwe mujye mubaza bike. Akariro gake na feri Di. Nk ubwo icyo mutabona niki.
  • Akuzwe6 years ago
    Padiri Imana imuhe umugisha,gutekereza kwisunga abashakira Abana bababaye ibyishimo,nibyagaciro
  • toto6 years ago
    Icyo gikorwa ni intashyikirwa,komera tukuri inyuma padi Kd nemera uburyo usubiza ibibazo ubazwa.Philosophies warayize pe
  • Nn6 years ago
    Padiri aba ari umuntu with umusaza mujye murekaaa
  • Mami6 years ago
    Mujye mwemera





Inyarwanda BACKGROUND