Padiri Uwimana Jean Francois ni umuhanzi nyarwanda uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop n’izindi zikunzwe cyane n’urubyiruko. Hari hashize iminsi atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yongeye kuboneka aho agarutse mu bikorwa by’urukundo.
Nyuma yaho Padiri Uwimana Jean Francois asohoreye indirimbo Uhoraho ikavugwaho byinshi, hari hashize iminsi tutamubona bishoboke ko ashobora no kuba hari iminsi yamaze atari mu Rwanda nubwo twabimubajije ntagire icyo abitubwiraho ubwo twari tumubonye muri Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yari kumwe n’abantu benshi batari aba aha hafi nkuko n’amafoto twabonye abyerekana.
Padiri Uwimana yisunze inshuti ze mu gufasha abana
Inyarwanda.com yegereye Padiri Uwimana igirana ikiganiro nawe. Twamubajije aho amaze iminsi ari dore ko adaheruka kumvikana mu muziki, tumubaza inkomoko y'amafoto ye ari kumwe n'abandi bantu benshi b'abazungu, tumubaza niba ari abaterankunga yungutse mu muziki we. Ibi bibazo byose, Padiri Uwimana yaduhaye umwanya arabisubiza. Kurikira ikiganiro twagiranye.
Inyarwanda.com: Ko hashize iminsi tutababona Padiri, wabaga hehe?
Padiri Uwimana: Ndahari ariko nuko nari mpuze wenda ho gato.
Inyarwanda.com: Nubwo tutabashije kubavugisha ariko twababonanye n’abantu benshi bigaragara ko bashobora kuba ari abanyamahanga?
Padiri Uwimana: Yes, bavuye mu Budage, bafite umushinga i Gahunga mu Ruhengeri witwa 'ABANA BASEKA'. Bafasha abana bafite ibibazo nuko izina ribigaragaza bagira ngo babagarurire ibyishimo, baseke mu gihe ibibazo byatumaga barira; barabambika bakabaha ibyo barya bakabafasha no mu myigire yabo.
Inyarwanda.com: Nonese ko tubabonye hamwe
Padiri Uwimana: Huuuu ni inshuti zanjye iyo baje mu Rwanda nanjye nshobora kubafasha muri animation cyangwa kuko na benshi twamenyanye personnellement akenshi ndabaherekeza nkababa hafi nk’inshuti n'abashyitsi n’ibindi.
Inyarwanda.com: Ubwo n’ibindi nukuvuga ko ari abaterankunga bawe kuko tuziko uri umuririmbyi?
Padiri Uwimana: Hahahaaa ibyo ntabyo navuze. Navuze ko ari inshuti abenshi tunaziranye personnellement hari n'abataje iyi nshuro, naranabasuye mu Budage, ibindi... hahah ntabyo navuze!!!
Inyarwanda.com: Hari icyo mutadutangarije ariko kuri aba bashyitsi nyine birumvikana ariko nkuburyo mukorana nk'umuririmbyi.
Padiri Uwimana: Hhahaha nta byinshi navuga. Navuze ko bafasha abana bafite ibibazo ngo baseke nanjye nkabafasha ahubwo nawe ujye ufasha abana bafite ibibazo bituma bahorana agahinda baseke n’Imana idusaba gufashanya cyane cyane gufasha abafite ibibazo.
Inyarwanda.com: Naho ibyo kugufasha mu muziki.
Padiri Uwimana:Hhahaha ntabyo nigeze mvuga ariko. Merci beaucoup (Danke schön in Germany).
Hari ikibazo Padiri yanze gusubiza ariko yagarutse ku gufasha abana ngo bishime baseke, avuga ko ari ibikorwa by'urukundo byateguwe n'inshuti ze, akaba azabisunga bagafatanya gufasha abana kwishima no guseka. Yatsembye abajijwe niba ari abaterankunga yaba yungutse mu muziki we.
Padiri Uwimana Jean Francois (iburyo)
REBA HANO 'UHORAHO' YA PADIRI UWIMANA
TANGA IGITECYEREZO