RFL
Kigali

Padiri Uwimana uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yatanze ubunani ku bakunda ibihangano bye-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/01/2017 12:03
19


Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mutarama 2017 mu nzu mberabyombi ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kicukiro, habereye igitaramo cya Padiri Uwimana Jean Francois uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop n’izindi zigezweho. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane kugeza aho abantu bamwe babura aho bahagarara.



Umuraperi (Rappeur) Padiri Jean Francois yatanze ubunani ku bakunzi b'indirimbo ze bigaragara ko zikunzwe cyane n'abantu benshi. Icyo gitaramo cyabaye kuri uyu wa mbere w’ubunani ku gicamunsi nyuma ya Misa yo gushimira Imana ibyiza byose yakoreye Padiri Uwimana hamwe n’abandi bapadiri n'abakristu bari biganjemo cyane cyane urubyiruko.

Muri icyo gitaramo Padiri Uwimana yafatanije na Rodriguez n'umuhanzikazi uzamutse neza mu ijwi rye ryiza witwa Senga Diane ndetse n'itsinda ry’abasore bo mu iseminari ya Ndera. Abitabiriye icyo gitaramo bahagiriye ibihe byiza cyane, bishimira gutaramana na Padiri Uwimana mu ndirimbo ze zinyuranye nka Gusenga, Twigendere, Mwami ubasumba n’izindi

Nyuma yo kubona uburyo abantu benshi cyane bari bambariye gutaramana na Padiri Uwimana, Inyarwanda.com twifuje kumenya niba Padiri Uwimana atari afite impungenge z’ubwitabire bucye bw'igitaramo cye bitewe n’ibitaramo bindi byari biteganyijwe kuri uwo munsi, adutangariza ko nta mpungenge yari afite kuko yari yarafashe umwanya uhagije wo gutegura icyo gitaramo ndetse n’abandi padiri bakaba baramufashije. Yagize ati:

Nta mpungenge we are strong enough kuko kandi n’abapadiri baramfashije abantu bo nta kibazo cy’ubwitabire nigeze nibaza cyane, uretse imvura yaguye umuntu akaba yakeka ko ibatangira, ariko ndishimye cyane kuko hari abanayijemo biruka ngo badasanga bacikanywe bavugaga ngo iyi mvura irikoza ubusa ye! Je les aime mes amis (nkunda inshuti zanjye). And they make me getting and feeling surely more and more confident! (bandemamo kwigirira icyizere) Imana izabaragirishe imigisha yayo myinshi muri uyu mwaka nawo iduhaye.

Bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo twabashije kuganira bavuze ko baryohewe n’igitaramo cya Padiri Uwimana. Umwe yagize ati “(Padiri) yatwemeje kabisa Padiri wacu ni umuririmbyi wa hatari kabisa. Mwabonye uburyo  n’abazungu bari bitabiriye iki gitaramo babyinaga rwose ubona bameze nk’abitozanyije na padre. Ntawabyibagirwa na Mc Frank yari akaga."

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana Francois

Padiri Uwimana yageze kuri stage abantu bose bahita bahaguruka bafatanya na we kuririmba

Padiri Uwimana Francois

N'abazungu bakuriye ingofero Padiri Uwimana

Padiri Uwimana Francois

Aba bakobwa bari bambariye igitaramo cya Padiri Uwimana

Padiri Uwimana Francois

Aba bapadiri bari baje gushyikira mugenzi wabo Padiri Uwimana

Senga Diane

Muri icyo gitaramo umuhanzikazi Diane Senga yagaragaje ubuhanga afite mu kuririmba

REBA HANO MWAMI UBASUMBA YA PADIRI UWIMANA


AMAFOTO: Karenzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muja7 years ago
    Oye oyeeee padre wacu wari umaze iminsi warabuzeee. Oyeeeeeee
  • Eva7 years ago
    Padri Uwimana, ndagukunda, indirimbo zawe ziramfasha, nakurahe indirimbo ze? "ufiteva@gmail.com" Imana yamuha umugisha
  • Eva7 years ago
    I realy love Uwimana, nkunda ibihangano byawe, kuko biranyubaka! hari uko nabona video yindirimbo ye rwose yayimpa "ufiteva@gmail.com", Imana ikamuha umugisha!
  • Manu7 years ago
    Same like I do this is a father I really him. He make me feeling I can't explain!!! All best dear father!
  • Fifi7 years ago
    Oyeeee oyeeeee nanjyeee padri ndamwemeraaa!!!
  • Kado7 years ago
    Waw wawwwww!!! All my congzzzz!
  • Nema7 years ago
    Dore abazungu ngo barawuceka ahubwo ureke abashyabeshya! !!!
  • Raaa7 years ago
    Padiri nI akaga! Njye naremeye!
  • Rrrr7 years ago
    Eeee baheee bahereze kabisaaa
  • Emeline7 years ago
    Nanjyeeee ndamweraaa padiri wacuuuu
  • Drrrrr7 years ago
    Uziko mutareba kuki ntawari yanyeretse abo batoto maniii iiii baracanyeee weee
  • Natan7 years ago
    Natwe uzadusure butareee kabisaa musazaaa
  • Mahirwee7 years ago
    Njewe nitwa Mahirwe padre azagire amahirwee gusa gusa 2017 n ahandi hose Azagere no mu murera coga. Mwa.
  • Gaga7 years ago
    Ubintu ni buryohe kabisa courage padriiii
  • Fifi7 years ago
    All congzzzzzz I still saying to all fans of padre
  • Iiii7 years ago
    I yo biba byemewee ukazanyijyanira iwaweee shahu weee
  • Ffffg7 years ago
    Nanjye amakongzzzzz kongzzzzz
  • Rnt7 years ago
    Hahhah akakujyana iwe gukora iki hahaha yo mamaa ihangane azagushyire mu babyinnyi
  • Fifi7 years ago
    Niba umukunze mijane!





Inyarwanda BACKGROUND