Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mutarama 2017 mu nzu mberabyombi ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kicukiro, habereye igitaramo cya Padiri Uwimana Jean Francois uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop n’izindi zigezweho. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane kugeza aho abantu bamwe babura aho bahagarara.
Umuraperi (Rappeur) Padiri Jean Francois yatanze ubunani ku bakunzi b'indirimbo ze bigaragara ko zikunzwe cyane n'abantu benshi. Icyo gitaramo cyabaye kuri uyu wa mbere w’ubunani ku gicamunsi nyuma ya Misa yo gushimira Imana ibyiza byose yakoreye Padiri Uwimana hamwe n’abandi bapadiri n'abakristu bari biganjemo cyane cyane urubyiruko.
Muri icyo gitaramo Padiri Uwimana yafatanije na Rodriguez n'umuhanzikazi uzamutse neza mu ijwi rye ryiza witwa Senga Diane ndetse n'itsinda ry’abasore bo mu iseminari ya Ndera. Abitabiriye icyo gitaramo bahagiriye ibihe byiza cyane, bishimira gutaramana na Padiri Uwimana mu ndirimbo ze zinyuranye nka Gusenga, Twigendere, Mwami ubasumba n’izindi
Nyuma yo kubona uburyo abantu benshi cyane bari bambariye gutaramana na Padiri Uwimana, Inyarwanda.com twifuje kumenya niba Padiri Uwimana atari afite impungenge z’ubwitabire bucye bw'igitaramo cye bitewe n’ibitaramo bindi byari biteganyijwe kuri uwo munsi, adutangariza ko nta mpungenge yari afite kuko yari yarafashe umwanya uhagije wo gutegura icyo gitaramo ndetse n’abandi padiri bakaba baramufashije. Yagize ati:
Nta mpungenge we are strong enough kuko kandi n’abapadiri baramfashije abantu bo nta kibazo cy’ubwitabire nigeze nibaza cyane, uretse imvura yaguye umuntu akaba yakeka ko ibatangira, ariko ndishimye cyane kuko hari abanayijemo biruka ngo badasanga bacikanywe bavugaga ngo iyi mvura irikoza ubusa ye! Je les aime mes amis (nkunda inshuti zanjye). And they make me getting and feeling surely more and more confident! (bandemamo kwigirira icyizere) Imana izabaragirishe imigisha yayo myinshi muri uyu mwaka nawo iduhaye.
Bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo twabashije kuganira bavuze ko baryohewe n’igitaramo cya Padiri Uwimana. Umwe yagize ati “(Padiri) yatwemeje kabisa Padiri wacu ni umuririmbyi wa hatari kabisa. Mwabonye uburyo n’abazungu bari bitabiriye iki gitaramo babyinaga rwose ubona bameze nk’abitozanyije na padre. Ntawabyibagirwa na Mc Frank yari akaga."
Padiri Uwimana yageze kuri stage abantu bose bahita bahaguruka bafatanya na we kuririmba
N'abazungu bakuriye ingofero Padiri Uwimana
Aba bakobwa bari bambariye igitaramo cya Padiri Uwimana
Aba bapadiri bari baje gushyikira mugenzi wabo Padiri Uwimana
Muri icyo gitaramo umuhanzikazi Diane Senga yagaragaje ubuhanga afite mu kuririmba
REBA HANO MWAMI UBASUMBA YA PADIRI UWIMANA
AMAFOTO: Karenzo
TANGA IGITECYEREZO