Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo z'Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Gusenga' iri mu njyana ya Hiphop, muri iyi minsi ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika. Yadutangarije ko azagaruka mu Rwanda mbere y'uko uyu mwaka urangira.
Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Gusenga, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Imana yanjye, Araturinda n'izindi. Padiri Uwimana ubarizwa muri Kiliziya Gaturika, Diyoseze ya Nyundo yabwiye Inyarwanda.com ko ari kubarizwa mu gihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika. Yavuze ko yagezeyo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 6/10/2018, abanza kujya mu mujyi wa Montreal, ahava yerekeza mu mujyi wa Ottawa ari naho ari kubarizwa magingo aya.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Padiri Uwimana yabajijwe igihatse urugendo rwe muri Canada, adutangariza ko yagiyeyo muri gahunda zinyuranye zirimo kwitabira inama, gusura inshuti, kuruhuka ndetse ngo hari n'ibitaramo azahakorera. Yagize ati: "Gahunda ni: Conference, holidays, visit friends, performance." Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, yagize ati: "Kugarukaaa huuu itariki sindayipanga neza ariko ni mbere y'uko uyu mwaka ushira."
AMAFOTO
Padiri Uwimana muri Canada mu mujyi wa Ottawa
TANGA IGITECYEREZO