RFL
Kigali

Ubusobanuro bwa Padiri Uwimana ku mafoto ye ari ku nyanja y'u Buhinde no ku ishusho y'umusirikare yibutsa intambara ya mbere y'isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 18:32
10


Padiri Uwimana Jean Francois ukora umuziki uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop n'izindi zinyuranye, yagaragaye ari ku nyanja y'u Buhinde muri Tanzania ndetse anifotoreza ku ishusho y'umusirikare yibutsa intambara ya mbere y'isi.



Uwimana Jean Francois, umupadiri muri Kiliziya Gatorika muri Diyoseze ya Nyundo, yatembereye muri Tanzania ku nyanja y'u Buhinde afata urwibutso ku ishusho y'umusirikare yibutsa intambara ya mbere y'isi. Uyu mupadiri yagaragaye mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa kane tariki 6/9/2018 ndetse agaragara no kuri Ambasade ya Canada, anaboneka yifotoreza ku nyanja y'u Buhinde hafi y'icyambu cya Dar Es Salaam no mu mujyi rwa gati ku ishusho y'umwe mu basirikare ba Tanzania bitanze mu ntambara ya mbere y'isi yo mu 1914-1918.

Padiri Uwimana

Padiri Uwimana ku ishusho y'umwe mu basirikare ba Tanzania bitanze mu ntambara ya mbere y'isi 

Ababonye amafoto ya Padiri Uwimana bamwibajijeho byinshi ari nabyo byaduteye amatsiko yo kuganira na we adutangariza byinshi kuri aya mafoto. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Padiri Uwimana, yadutangarije ko yagiye muri Tanzania mu rwego rwo gutembera. Yunzemo ko amafoto ye yafatiwe ku nyanja y'u Buhinde azayakoresha mu ndirimbo ye. Ati: "Nari ndi muri Tanzania, ni ugutembera no gufata amafoto. Ifoto (ifoto y'umusirikare) nabonye ari a good memory for my visit nk'ishusho yibutsa intambara ya 1 y'isi. Amafoto yo ku mazi yo nshaka kuzayakoresha mu yindi ndirimbo."

Padiri Uwimana ukora injyana zinyuranye zirimo Hiphop, Reggae, Zouk, Pop, Rap n'izindi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Gusenga, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Imana yanjye n'izindi. Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ngwino unsange’ irimo amagambo y'imitoma. Indirimbo ye 'Gusenga' isaba abantu kudakanga Imana mu gihe cy'amasengesho yabo, ni yo yatumbagije izina rye mu muziki nyarwanda. Umuziki wa Padiri Uwimana ukunzwe cyane n'urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatorika. 

Padiri UwimanaPadiri Uwimana

Padiri Uwimana ku nyanja y'u Buhinde, ngo yari yatembereye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hh5 years ago
    Uyu ni akaga tuuu
  • Ttyyyyyy5 years ago
    Kdi uyu musitari arabacika nigaramiye. Ariko afite n agafaranga mama ejobundi sinamwumvaga kgl ra. None ageze iyo ego
  • Sawa sawa5 years ago
    Bahe sha wataitika
  • Wade5 years ago
    Padiri turakwemera
  • Gig5 years ago
    Mujye mwemera uyu ni umusaza
  • Sawa 5 years ago
    Sawa,sawa
  • Yanic5 years ago
    Ibi babyita kurya isi!
  • Fdd5 years ago
    Abasore murakimara. Mvuge iki se!
  • Jilia5 years ago
    Jya wiryohereza rata ureke abandi batazi icyo gukora.nyamara kwibera padiri ni byiza ni uburyohe
  • I O5 years ago
    Padiri dukunda cyane muri paruwasi ya Muhororo turagturagukumbuye





Inyarwanda BACKGROUND