RFL
Kigali

Padiri Ubald yavuze uko yarihiye amashuri abana b’uwamwiciye atangaza ibanga ryo gukira ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2018 17:34
1


Mu isengesho ryo gusabira abarwayi, abakrisitu n’Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Padri Ubald Rugirangonga yavuze uko yahaye imbabazi abamwiciye muri Jenoside kugeza aho arihirira amashuri abana b'uwamwiciye.



Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2018 kuri Stade Amahoro i Remera Paroisse Regina Pacis yo muri Arikidiyosezi ya Kigali yakoresheje isengesho ryo gusabira abarwayi, abakirisitu n’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igitambo cya misa cyatuwe n’abapadiri batandukanye barimo na Padri Ubald Rugirangonga wigishije nyuma y’ivanjiri anakoresha urugendo rwo mu mutima rugamije kwimenya.

Muri iki gitambo cya misa kandi hari Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Bwana Fidele Ndayisaba Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Niyomugabo Cyprien w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu nyigisho ye; Padiri Ubald yatangiye avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana ku buryo nta Kiliziya cyangwa se Umuryango Remezo wavugaga ko utakoze Jenoside.Yatanze urugero rw’uko mu myaka yatambutse yiyumvishaga y’uko umuryango remezo abarizwamo utakoze Jenoside ariko ngo hari umwana wari ufite imyaka irindwi ubwo Jenoside yabaga watanze ubuhamya bw’uko hari igihe yagiye kuvoma asanga umurambo iruhande rw’iriba ryubatse mu muryango remezo Padiri Ubald abarizwamo. Yagize ati:

Umuryango Remezo wari bugufi wa Paruwasi Mushaka bari bagerageje ni ukuri. Bahishe abantu ni ho harokotse Abatutsi benshi muri uwo muryango remezo noneho ntangira kwirya icyara nti ‘Mana weeeee mu muryango remezo twebwe nta maraso yahamenetse bugufi ya Paruwasi’. Noneho umwana wari ufite imyaka irindwi mu gihe cya Jenoside aravuga ati ‘Nibishoboka njyewe nagiye kuvoma nsanga umuntu waguye ku iriba’ Noneho dutangira kubyigana tuti ‘Ese ko hari mu monga yari hakurya cyangwa hakunto.

Padiri Ubalde yakomeje avuga ko babazaga iki kibazo bagira ngo barebe ko bahindira hakurya bakagumana ishema ry’uko nta muntu waguye mu muryango remezo wabo. Uyu mwana yababwiye ko uwo muntu yabonye yaguye ku iriba yari mu ruhande rw’agace k’umuryango remezo Padiri Ubald abarizwamo. Ati:"Biba biradufashe rero, nta muryango remezo ubwo rero wahonotse kimwe n’uko nta Paruwasi yahonotse muri iki gihugu."

Padiri Ubald yigishije yitsa cyane ku gukira ‘ibikomere’ nk’isoko y’Amahoro mu mutima

Yavuze ko yaba ari uwacitse ku icumu n’uwiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bose bakwiye gujya bikomanga mu gituza bagasabana imbabazi ku neza y’urukundo no kubaka umuryango nyarwanda ubereye bose. Ngo ibikomere bikomeye mu Rwanda n’uko nta Paruwasi n'imwe yo mu Rwanda ishobora kwivuga ibigwi by’uko nta Jenoside yabereye iwayo cyangwa se ikavuga ko Jenoside itayireba.

Yibajije icyabiteye; avuga ko bitangaje kubona Padiri asezeranya ko azigisha Ivangiri ariko agasarura Jenoside.Yemwe ngo abashumba n’Intama bose barakomeretse abikubira byose mu ijambo rimwe ry’ibikomere bituruka mu byo umuntu yabonye mu gihe cya Jenoside, ibyo umuntu yakorewe n’ibikomere bituruka ku byo umuntu yakoze n’ibikomere bituruka kubyo umuntu yumvise.

Yatanze urugero rw’umukobwa w’umuganga wabanye n’ibikomere igihe kinini bikamugiraho ingaruka:

Padiri Ubald yavuze ko hari umukobwa w’umuganga wakoraga i Kansi uvuka mu cyahoze ari Cyangungu, yahuriye nawe muri Paruwasi ya Mwezi yatumweho na Padiri wo muri iyo Paruwasi.Uyu mupadiri yabwiye Ubald ko bafite umukobwa ufite ikibazo cy’uko ajya mu kazi ntagakore neza. Yataha bakavuga ko wa mukobwa yaguye mu nzira hakiyambazwa ubutabazi bwa Ambulance akajyanwa kwa muganga, ngo yagezwaga kwa muganga bamupima bagasanga ni muzima nta kibazo afite.Yasabwe gutabara ngo barebe ko Yezu yamukiza.

Padiri Ubald yavuze ko mu biganiro yagiranye n’uyu mukobwa yamubwiye ko yumva yacitse intege, akazi kakamunanira, yataha akagwa mu nzira agahorana ubwoba bw’uko azirukanwa mu kazi.Yaramusengeye amuramburiraho ibiganza abona intumbi ziri hafi y’ibigega by’amazi.Yagize ati “Ubwo rero ibyo ni ibyo bita igikomere ubwo Imana yari idufashije kuko nahise mubaza nti ‘wa mwana we se izi ntumbi ziri bugufi bw’ibigega by’amazi hari icyo bikubwira mu buzima bwawe?’

Ngo uyu mukobwa yavugije akamo avuga ko abo ari abantu yavuraga nyuma bakaza kubica muri Jenoside akaba ari yo mpamvu ayo mashusho atamuva mu mutwe. Padiri Ubald yavuze ko icyo ari igikomere yari amaranye igihe atajya abasha kuvugaho.Yasobanuye ko igikomere ari akantu gato gapfuritse ahantu umuntu agendana nako kakamutesha umutwe atabizi ngo iyo igikomere kigaragaraye umuntu aba akize.

Abakoze Jenoside bafite icyabakomerekeje, abatarayikoze n’abo bafite igikomere:

Padiri Ubalde yavuze ko byumvikana kuba uwakoze Jenoside yakorewe abatutsi hari ibyamukorekeje bitewe n’uko hari ibyo yakoze ariko kandi ngo hari n’abatarakoze Jenoside bakomerekejwe n’uko batagize icyo bakorera inshuti zabo bagize ubwoba bwo kubahisha. Ati “Twese dukeneye guhumurizwa.”

Yabwiye abari kuri Sitade Amahoro ko nta ndorerezi ikwiye kuba iri kuri sitade ahubwo ko buri wese akwiye kwireba mu mutima we akamenya igikomere afite.Yatangiriye k’uwakoze Jenoside avuga ko ariwe nyirabayazana, ngo amaze gukora Jenoside yatangira kwibaza niba ari we ubikoze bitewe n’uko isi yose yari imuhanze amaso akaba ari nayo mpamvu bikibagoye na n'ubu kwemera ibyo bakoze ariko ngo ni ho ha handi igihe kizagera bemere.

Uwarokotse Jenoside nawe arokotse yatangiye kwibaza niba ariwe ubikorewe.Yibaza ati “Kuki mbikorewe n’uriya.Ni we ubinkoreye”.Yavuze ko icyatumye Jenoside irenga ubwenge bwa muntu ari uko abakoze Jenoside n’abayikorewe bari baziranye mu nguni zose.Ati:

Muzi ko Jenoside buriya mu gihugu cyacu icyatumye yabaye mbi n’uko ari umuturanyi wicaga mugenzi we.Ntaho wari kwihisha kuko ababaga bari ku guhiga ni ababaga bakuzi neza. Bati niba mwamubuze mujye gushakira kwa kanaka ni we nshuti ye kandi koko bagerayo bakamusanga yo. Ngo abana bose bapfuye se? Ko Se yapfuye Nyina akaba yapfuye, abana bo bari he?.

Padiri Ubalde yakomeje avuga ko abakoze Jenoside bari bazi neza umuryango bagiyemo, inshuti zabo abo bafite icyo bapfana ku buryo babaraga bakamenya usigaye cyangwa se aho yahungiye. Mu ijwi ryuzuye agahinda yumvikanishije ko Jenoside yagize ubukana bukomeye bitewe n’uko abishe babaga bazi neza baranateguye uko bazanoza neza umugambi wateguwe igihe kinini. Atuje yafashe amasegonda nka makumyabiri maze agira ati “Ariko iyi shitani yari imeze ite? Abarokotse Jenoside rero benshi bagira bati ‘ariko se ibi ni inde ubikoze’ Kuki bikozwe n’uriya? Habure n’umwe wagira umutima wo kumpishira akana?"

Minisitiri Uwacu ni we wari umushyitsi mukuru

Ikibazo rero hari igikomere ariko se bizakira gute?

Yavuze ko Yezu adashobora gukiza umuntu ibikomere mu gihe nawe atibigizemo uruhare.Yatanze urugero rw’uko udashobora gukira ibikomere mu gihe utemeye gutanga imbabazi cyangwa se ngo ubabarire uwaguhemukiye. Yagize ati “Gutanga imbabazi no gusaba imbabazi ni ryo banga ry’amahoro”.Yavuze ko abakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka bageze kuri iyi ntera bitewe n’uko bemeye gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Ububabare bw’uwa Gatanu Mutagatifu utegura Pasika ngo bwatumye amenya ko abakirisitu ibyo bakora biba bitabafasheho.Yatanze urugero rw’ukuntu yahamagaye umupadiri mu iyindi Paruwasi amubaza amakuru ye. Padiri Ubald yabwiye uyu mupadiri ko muri Paruwasi abarizwamo bishe umuntu undi abihakanira kure atangira kumubaza aho aya makuru yayakuye anamubaza aho bari kuvuga yaguye.

Padiri Ubald yakomeje kubwira uyu mupadiri gushakisha amakuru y’uko ibyo bintu byagenze ariko undi akomeza kumubaza aho yakuye ayo makuru n’uwaba yabivuze. Padiri Ubard yakubise agatwenge aramubwira ati “Nonese mwese ntimumaze kwica Yezu.”Ngo uwo mupadiri kugira ngo yikure mu isoni yaravuze ngo ‘Yewe aha ngaha muri iyi Paruwasi byose byashoboka bari kuba banamwishe koko’.

Yavuze ko urupfu rwa Yezu/Yesu buri wese yarugizemo uruhare. Ngo Pilato yari ahagarariye abayobozi, ati “Abayobozi bari hano birabafata,Yezu urupfu rwe rurabafata kuko muhagarariwe na Pilato”. Abasaserodoti bakuru babigizemo uruhare, ati “Ni ukuvuga ko abapadiri n’abihaye Imana biradufata. Rubanda rwasakuzaga ruvuga ngo nabambwe mwese urupfu rwa Yezu rurabafata. Avuga ko Yezu yazutse avuga ngo ‘Mugire amahoro’ ariko ngo hari abinangiye badashaka gukira ibikomere.

Ashingiye ku rugendo Yezu yakoze ari ku musaraba yasabye abacitse ku icumu n’abishe gusabana imbabazi.Yabwiye abacitse ku icumu ko bafite urufunguzo rwatuma bakira ibikomere.Ngo urufunguzo rwo gukira ibikomere rufitwe n’abacitse ku icumu barangamiye Yezu we wenyine wabashoboza gutera intambwe yo gutanga imbabazi.

Ngo kubabarira ni impano umuntu aba atanze kuko ubabariwe aba atabikwiye.Yibutse umugore wababariye umugabo wamwiciye abana be batatu, ngo yatanze impano idasanzwe yo kubabarira mu marira menshi n’ubwo yasigaye ari incike, Padiri Ubald ngo n’ubwo nawe yigisha ‘Kubabarira’ hari aho bigera nawe bikarenga ubwenge. Abacitse ku icumu bakunze kumubaza uko bababarira umuntu udashaka kubasaba imbabazi.Yabasabye gutera intambwe bagatanga imbabazi kuko urufunguzo rwo gusaba imbabazi rudafitwe nabo.

Padiri Ubald yigeze guhagarika amasaramentu y’abakiristu bagize umuryango remezo:

Yavuze ko mu muryango remezo abarizwamo higeze kuvuka ikibazo cy’umuturage wari warazengerejwe n’abantu bateraga hejuru y’inzu ye amabuye. Ngo yabwiye abakirisitu n’abayobozi b’uwo muryango remezo ko abafungiye amasakaramuntu kugeza ubwo iki kibazo kizaba cyakemutse. Ngo abo bakirisitu basabye Padiri Ubald ko atabafungira amasakaramentu ahubwo ko bagiye kujya barara izamu ku rugo rw’uwo muturage kandi ko byahise bikemuka.

Padiri Ubald yavuze ko yabashishije kubabarira uwamwiciye umubyeyi we mu izina rya YEZU

Yakomoje ku rugendo yakoze rw’Ubwiyunge kugeza ubwo anyuze muri Yezu akababarira umugabo wamwiciye umubyeyi we. Ngo kubabarira ubikoze mu izina ryawe ntabwo bikunda ahubwo ngo bisaba ko ubikora mu izina rya Yezu. Ngo yaje kumenya ko umwana w’umugabo wamwiciye yabuze amafaranga yo kujya ku ishuri kandi ngo Nyina yari yarapfuye.Yateye intambwe ya mbere atangira kurihirira uyu mwana asubira mu ishuri.

Nyuma y’aho Nyina wabo yaje guhamagara Padiri Ubald amubwira ko n’umukobwa w’umugabo wamwiciye umubyeyi we nawe yatsinze amashuri, Padiri Ubald nawe yemeye kumurihira. Yavuze ko atangiye kurihira uwo mwana abantu batangiye kuvuga ko ari ukwiyerurutsa ariko ngo kuri we ntabwo ajya yita ku bivugwa. Yagize ati “Aba Shitani batangira kuvuga ko ari ukwiyerurutsa….Ibintu by’ibigambo si njya byitaho ndakureka ukavuga.”

Yanyuzwe n’uko yahawe abana babiri b'uwamwiciye akabarihira amashuri

Umwana wa mbere yarihiye amashuri kugeza ubu yarangije amashuri akaba yarize ibijyanye n’amashanyarizi. Ubalde yavuze ko uwo mwana ngo naba imbwa ibyo bitamureba ahubwo bireba uwo mwana. Umukobwa nawe ari kurihira ngo yiga ubuganga uyu mwaka akaba agiye kurangiza amashuri kandi ngo Ubalde yizeye ko uwo mukobwa azajya amuvura dore ko ngo ageze mu zabukuru. Ati “Uwo mukobwa agiye guhura n’ibibazo kuko agiye kujya amvura….Azabyishyura rwose [Akubita agatwenge].Ngo abashije gufasha no kubabarira uwamwiciye  ni bwo yatangiye kujya abwira abakirisitu be kubabarira ababiciye.

Yasabye buri wese gukora uruhare rwe, abwira abarokotse Jenoside gutanga imbabazi ndetse n’abishe nabo bagasaba imbabazi ariko byose ngo bazabifashwamo na Yezu/Yesu.Yasoje inyigisho ye atanga umukoro ati "Ni nde uzansaba kumukiza kumubabarira? Ni nde unsaba kumukiza kumubabarira ? arahari?.Yongeyeho ngo ‘kandi n'umubabarira nawe urakira kuko kubabarira nababwiye ko bikiza ibikomere.’"

Aha ni ho yavuze ko utarasaba imbabazi uwo yahemukiye ndetse n’undi utaratanga imbabazi bose ngo bameze nk’abari mu inzu iri gushya kandi ifunguye. Yagize ati “Uwakugiriye nabi agufitiye urufunguzo imbere y’Imana. Uwo wagiriye nabi na we agufitiye urufunguzo imbere y’Imana […] Ntihagire uwitwaza undi, ugomba gusaba imbabazi n'azisabe, ugomba kuzitanga abikore. Tumeze nk’abari guhira mu nzu kandi ifunguye. Kugira ngo iyo nzu tuyivemo biraterwa na we, nanjye kugira ngo nyivemo ndagukeneye.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ubaye ku nshuro ya Gatatu yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kudaheranwa n’agahinda. Padiri Ubald wayoboye iri sengesho yashinje imizi mu bikorwa by’isanamitima bibumbatiwe n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Imyaka 32 irashize Padiri Ubalde yihaye Imana akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza muri Diyosezi ya Cyangungu.

Padiri Ubalde mu isengesho ryo gusabira abarwayi, abakirisitu n’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric6 years ago
    Ariko se Padi reka nkubaze. Ugenda wirata ko wababariye nkande . Kuvuga ko abacwe ari bene wanyu nibyo biguha uburenganzira bwo kubabarira ababishe. Ese reka nkubaze agahinda abicwe bapfanye ubwiwe niki niba barapfuye bifuza kubabarira ababishe. Ese hari procreation (uburenganzira)bagusigiye mbere yo kwicwa yo kuzasigara ubatangira imbabazi no kubatazikeneye . Niba abishi barashakaga imbabazi kuki batababazaga ngo nyuma babareke bazabisabire imbabazi. Nonese bishobotse nkigitangaza uwicwe akakubaza utanga imbabazi mwizina rye wavuga iki . Iyo ni politic yo kubabarira ariko niba ubikora bikore kibwawe wigenda ucira imanza abandi ngo ntibabarira. Ge nta burenganzira ababyeyi banjye bansigiye bwo kubarira ababishe kandi nawe nuko . Ibyo byawe rero hari abo bihungabanya kurushaho. Sinanze politi. Ya leta yo kubabarira ariko nsishyigikiye abayihatira abarokotse ngo bagende bavuga ko babariye nabatabasabye imbabazi. Murakoze mugire amahoro





Inyarwanda BACKGROUND