RFL
Kigali

One Song Festival yahurije i Kigali amakorali 13 akomeye mu karere irimo uburyohe n’udushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2016 8:25
1


Mu mujyi wa Kigali hari kubera Iserukiramuco ry’amakorali 13 yo mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba ryateguwe n’itorero Angilikani Diyoseze ya Kigali. Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya 9 ariko akaba ari ubwa mbere ribereye mu Rwanda.



Iserukiramuco ry’indirimbo imwe ryitwa East Africa Cathedral choir Festival (One Song Festival) ryatumiwemo amakorali  9 akomeye yaturutse Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo ukongeraho n’andi ane yo mu Rwanda nayo afite ibigwi n’ubuhanga mu miririmbire, yose hamwe akaba amakorali 13.

Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro ku mugoroba w’uyu wa 19 Kanama 2016 kuri St Etienne mu Biryogo, rikaba riri busozwe kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016 kuri Petit Stade i Remera ari nabwo biteganyijwe ko bari buririmbe indirimbo imwe mu rurimi rumwe nyuma y’iminsi itari micye abaririmbyi bayitoza.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageraga kuri Petit Sitade kuri uyu wa 20 Kanama 2016, yasanze abitabiriye iri serukiramuco bari mu buryohe budasanzwe aho bataramirwa n’amakorali yo mu bihugu bitandukanye, buri imwe ikaririmba mu mbyino n’ururimi rw’iwabo ukabona benshi bizihiwe cyane.

Udushya twabereye muri iri serukiramuco ku mugoroba w’uyu wa gatandatu, abanyacyubahiro barimo Rev Canon Dr Antione Rutayisire, Musenyeri Louis Muvunyi, Prof Shyaka Anastase n’abandi batandukanye, bashyize hasi ibyubahiro byabo bacinya akadiho bahimbaza Imana.

One Song Festival

Rev Dr Rutayisire n'abandi bashumba bacinya akadiho

Utundi dushya duteganyijwe kuri iki cyumweru mu gusoza iri serukiramuco ‘One Song Festival’ ryahuje amakorali 13 akomeye mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba, ni ukubona abaririmbyi basaga 500 baririmba indirimbo imwe mu rurimi rumwe. Archibishop Dr Luke Orombi wo muri Uganda, ni umwe mu bari bwigishe ijambo ry'Imana mu gitaramo kiri buze kuba gitambuka LIVE kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Ni ayahe makorali yitabiriye iri serukiramuco?

Iri serukiramuco One Song Festival, ryitabiriwe n'amakorali 13 yo mu karere afite ibigwi n'ubuhanga mu miririmbire. Muri Sudani y’Amajyepfo haturutse korali imwe ariyo All Saints Cathedral (Juba), muri Kenya haturuka ebyeri arizo: All Saints Cathedral na St Stephens Cathedral. Muri Tanzaniya haturuka amakorali atatu ariyo: St Abans-Dar-es Salam, St Magomeni na St Bathlomew-Ubunge.

Muri Uganda hatumirwa amakorali atatu ariyo: St Paul Cathedral(Namirembe), Chorus Angeloroum na All Saints Cathedral. Mu Rwanda haturuka korali St Etienne (Biryogo), St John Baptiste Cathedral, St Emmanuel Cathedral na Bright Singer ari nayo rukumbi yaturutse mu idini ya Kiliziya Gaturika by'umwihariko iyi korali ikaba yishimiwe cyane kubera ubuhanga buhanitse mu miririmbire yayo.

Ihere ijisho amafoto yuko byari bimeze kuri uyu wa gatandatu muri One Song Festival

One Song FestivalOne Song Festival

Buri korali yaririmbaga mu rurimi,umuco n'imbyino byo mu gihugu iturukamo

One Song Festival

One Song Festival

Hari amakorali atandukanye yo mu karere

One Song Festival

Musenyeri Louis Muvunyi uyobora EAR Diyoseze ya Kigali

Musenyeri Collin

Musenyeri Emmanuel Collin (iburyo) ati 'Sinabura muri iri serukiramuco'

Musenyeri Collin

Musenyeri Collin yizihiwe cyane arahaguruka ahimbaza Imana hamwe n'abaririmbyi

One Song Festival

One Song FestivalOne Song FestivalOne Song Festival

Barahamiriza bishimira mu Mwami Yesu

One Song Festival

Prof Shyaka Anastase ni umwe mu bayobozi bakuru ba Leta bitabiriye One Song Festival

One Song Festival

One Song FestivalOne Song FestivalOne Song Festival

Bakozweho cyane mu gihe cyo kuramya Imana

One Song Festival

One Song Festival

Hari amakorali yaturutse mu bihugu bitandukanye

One Song Festival

One Song FestivalOne Song FestivalOne Song Festival

Abaririmbyi baririmba mu buryo bwa Live

One Song FestivalOne Song Festival

One Song Festival

One Song Festival

Nyuma yo kuririmba abaririmbyi barasabana bakishimira mu Mwami Yesu

AMAFOTO: Gumbe Christopher Abel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ezekiel7 years ago
    Big up to Rwanda Anglican church leaders to bring love and unity across East Africa community. God bless you! "Bazamenya ko turi abigishwa be nidukundana!"





Inyarwanda BACKGROUND