Manzi Olivier uzwi nka Olivier The Legend yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Wowe gusa’ ikubiyemo ubutumwa buvuga ko Yesu Kristo ari we butunzi bukomeye akaba ari we ukwiye kwiyambazwa n’abatuye isi bose.
Olivier The Legend yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye yayikoze ashaka gutangariza abantu ko Yesu ari we buturo bw’imitima yabo. Yagize ati: “Ubutumwa burimo ni uko Yesu ari we buturo bw’imitima yacu, dufite ubutunzi bukomeye kuko twamumenye, ni we gusa twiringiye”
TANGA IGITECYEREZO