RFL
Kigali

Olivier Roy arashima Imana yagaragaye mu gitaramo cye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2015 13:22
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015 umuhanzi Olivier Roy yishimiye cyane ibihe byiza yagiranye n’abakunzi be bake Imana yamuhaye bitabiriye igitaramo cye “Ntararenga inkombe Live concert” cyabereye Kicukiro ku itorero New Life Bible Church.



N’ubwo iki gitaramo kititabiriwe n’abantu benshi cyane, bake bahabonetse bahagiriye ibihe byiza bataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo na Olivier Roy ari nawe wateguye iki gitaramo. Patient Bizimana ntiyabashije kuririmba kubera amasaha bahawe yari yarangiye (Saa mbiri zuzuye) ndetse hakaba habanje kubaho ikibazo cy’ibyuma cyatumye igitaramo gitinda gutangirira ku gihe.

Igitaramo cya Olivier Roy

Olivier Roy arashima Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye

Igitaramo cya Olivier Roy

Benshi bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yakozweho cyane kubera kunezezwa n'iki gitaramo

Olivier Roy yataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe n’abatari bake nka “Umubisha ninde”, “Ntararenga inkombe”,”Ndatuje”,”Yego” n’izindi. Igitaramo cye kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu itorero Zion Temple ari naryo asengera. Haje kubaho umwanya wo kumurima alubumu ye ya kabiri y’amashusho “Ntararenga inkombe”, benshi baramushyigikira.

Flory Radio Authentic

Flory niwe wayoboye umuhango wo kumurika Alubumu ya Olivier Roy

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Olivier Roy yavuze ko ashimira Imana yamwiyeretse ikagaragara mu gitaramo cye. Ati”Ntewe iteka no kuba bigenze uko Imana yashatse kandi Imana niyo yigaragaje” Igitaramo cye cyamwigishije byinshi harimo no kuba yabasha gutumira abantu bakaza. Nyuma y’iki gitaramo, yavuze ko agiye gukora cyane mu bijyanye n’umuziki. Yavuze kandi ko umwaka utaha wa 2016 atenganya kuzakomeza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza nyuma yo gusoza icya kabiri muri ULK. 

AMWE MU MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA OLIVIER ROY

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne

Umunyamakuru Neema Marie Jeanne niwe wayoboye iki gitaramo

Olivier Roy

Igitaramo cya Olivier Roy

Olivier Roy arashimira Imana kuba yamushoboje mu gitaramo cye

Olivier Roy

Igitaramo cya Olivier Roy

Olivier Roy yacuranze umuziki w'umwimerere, benshi barushaho kwizihirwa

Patient Bizimana

N'ubwo ataririmbye, Patient Bizimana yitabiriye iki gitaramo

Olivier Roy

Habayeho n'umwanya wo kumva ijambo ry'Imana

Luc Buntu

Umuhanzi Luc Buntu yataramiye abari aho

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye

Umuhanzi Serge Iyamuremye yataramiye abari muri icyo gitaramo

Igitaramo cya Olivier Roy

Ababyina injyana zitandukanye basusurukije abari aho

Igitaramo cya Olivier Roy

Abahanzi bose bari kuri gahunda y'iki gitaramo baririmbye usibye Patient wenyine

Azafu

Kanuma Damascene na Azafu bataramiye abari muri icyo gitaramo

Abaririmbyi ba Olivier Roy

Mu gusoza Olivier Roy yashimiye aba basore n'inkumi bamufashije mu gutaramira abakunzi be

Igitaramo cya Olivier Roy

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari benshi

REBA HANO INDIRIMBO"NTARARENGA INKOMBE"YA OLIVIER ROY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND