Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015 umuhanzi Olivier Roy yishimiye cyane ibihe byiza yagiranye n’abakunzi be bake Imana yamuhaye bitabiriye igitaramo cye “Ntararenga inkombe Live concert” cyabereye Kicukiro ku itorero New Life Bible Church.
N’ubwo iki gitaramo kititabiriwe n’abantu benshi cyane, bake bahabonetse bahagiriye ibihe byiza bataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo na Olivier Roy ari nawe wateguye iki gitaramo. Patient Bizimana ntiyabashije kuririmba kubera amasaha bahawe yari yarangiye (Saa mbiri zuzuye) ndetse hakaba habanje kubaho ikibazo cy’ibyuma cyatumye igitaramo gitinda gutangirira ku gihe.
Olivier Roy arashima Imana yamwiyeretse mu gitaramo cye
Benshi bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
Umuhanzikazi Diana Kamugisha yakozweho cyane kubera kunezezwa n'iki gitaramo
Olivier Roy yataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe n’abatari bake nka “Umubisha ninde”, “Ntararenga inkombe”,”Ndatuje”,”Yego” n’izindi. Igitaramo cye kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu itorero Zion Temple ari naryo asengera. Haje kubaho umwanya wo kumurima alubumu ye ya kabiri y’amashusho “Ntararenga inkombe”, benshi baramushyigikira.
Flory niwe wayoboye umuhango wo kumurika Alubumu ya Olivier Roy
Mu kiganiro na inyarwanda.com, Olivier Roy yavuze ko ashimira Imana yamwiyeretse ikagaragara mu gitaramo cye. Ati”Ntewe iteka no kuba bigenze uko Imana yashatse kandi Imana niyo yigaragaje” Igitaramo cye cyamwigishije byinshi harimo no kuba yabasha gutumira abantu bakaza. Nyuma y’iki gitaramo, yavuze ko agiye gukora cyane mu bijyanye n’umuziki. Yavuze kandi ko umwaka utaha wa 2016 atenganya kuzakomeza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza nyuma yo gusoza icya kabiri muri ULK.
AMWE MU MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA OLIVIER ROY
Umunyamakuru Neema Marie Jeanne niwe wayoboye iki gitaramo
Olivier Roy arashimira Imana kuba yamushoboje mu gitaramo cye
Olivier Roy yacuranze umuziki w'umwimerere, benshi barushaho kwizihirwa
N'ubwo ataririmbye, Patient Bizimana yitabiriye iki gitaramo
Habayeho n'umwanya wo kumva ijambo ry'Imana
Umuhanzi Luc Buntu yataramiye abari aho
Umuhanzi Serge Iyamuremye yataramiye abari muri icyo gitaramo
Ababyina injyana zitandukanye basusurukije abari aho
Abahanzi bose bari kuri gahunda y'iki gitaramo baririmbye usibye Patient wenyine
Kanuma Damascene na Azafu bataramiye abari muri icyo gitaramo
Mu gusoza Olivier Roy yashimiye aba basore n'inkumi bamufashije mu gutaramira abakunzi be
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari benshi
REBA HANO INDIRIMBO"NTARARENGA INKOMBE"YA OLIVIER ROY
TANGA IGITECYEREZO