RFL
Kigali

Olivier Roy wegukanye Groove Awards inshuro ebyiri agiye kumurika Alubumu y’amashusho“Ntararenga inkombe”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2015 12:02
0


Bwa mbere mu mateka ye, umuhanzi Olivier Roy watwaye Groove Awards Rwanda inshuro ebyiri mu kugira amashuho meza, ageze kure yitegura kumurika Alubumu ya kabiri y’amashusho yitwa “Ntararenga inkombe” mu gitaramo kizaba kuwa 22 Ugushyingo 2015 kikazabera ku rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye i Kicukiro.



Mu kiganiro na inyarwanda.com, Olivier Roy yadutangarije ko muri iki gitaramo cye azafatanyamo n’abahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Korali Asafu n’abandi batari bemeza niba bazaboneka. Olivier Roy avuga ko kwinjira muri iki gitaramo cye, bizaba ari amafaranga, gusa umubare wayo ntabwo nawo uremezwa.

Umuhanzi Olivier Roy witegura gushyira hanze alubumu ye

Olivier Roy umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Authentic, ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ndetse ni n’ubwa mbere azaba akoze igitaramo gikomeye kirimo no kwishyuza.

Alubumu ye ya kabiri y’amashusho “Ntararenga inkombe”, agiye kumurika igizwe n’indirimbo 8 harimo: Yego, Hari ijambo, Hari unyumva, Byina n’izindi. Alubumu ya mbere y’amashusho yitwa “Umubisha ninde” gusa ntabwo yigeze ikorerwa igitaramo cyo kuyimurika usibye gushyira hanze indirimbo ziyigize.

Olivier Roy

Olivier Roy kuri ubu uhugiye mu masomo ye ya Kaminuza dore ko yari amaze iminsi ari kwandika igitabo, mu buhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo”Umubisha ninde”, “Ntararenga inkombe” n’izindi. Roy amaze gutwara Groove Awards inshuro ebyiri nk’umuhanzi wagize indirimbo nziza z’amashusho. Muri Groove Awards Rwanda 2013 ndetse na Groove Awards Rwanda 2014, indirimbo ze ebyiri arizwo: Ntararenga inkombe na Yego nizo zahize izindi muri iryo rushanwa mu kugira amashusho meza.

Abajijwe ibanga akoresha kugirango indirimbo ze zize ku isonga mu zifite amashusho meza nk’uko bigaragarira mu bikombe yagiye yegukana, Olivier Roy umukristo wa Zion Temple mu Gatenga, yabwiye inyarwanda.com ko iyo afite gahunda yo gufata amashusho, ngo abiha agaciro n’umwanya uhagije akabyitegura cyane kandi akabisengera cyane.

Umuhanzi Olivier Roy

REBA HANO INDIRIMBO "YEGO" YA OLIVIER ROY IHERUTSE KUBA IYA MBERE MU MASHUSHO MEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND