RFL
Kigali

Olivier Roy na Phanny Wibabara basubiyemo indirimbo ‘Niyo ibikora’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2016 19:23
0


Umuhanzi Olivier Roy wakunzwe mu ndirimbo’Ntararenga inkombe’n’izindi, yasubiyemo indirimbo ye ‘Niyo ibikora’ ayikorana na Phanny Wibabara ubarizwa mu itsinda rya The Sisters abanamo na Gaby,Tonzi na Gahongayire.



Olivier Roy yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo 'Niyo Ibikora' barangiye kuyikora, ubu hakaba hari gukorwa amashusho yayo ari gutunganywa na Mariva. Yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba ayo mashusho nayo azajya hanze. Abajijwe impamvu yiyambaje Phanny bagasubiramo iyo ndirimbo ye,Olivier Roy yagize ati:

Phanny ni umuririmbyi mwiza cyane, urumva koko wowe wabura gukorana nawe indirimbo, niyo mpamvu yatumye muhitamo. Video y’iyi ndirimbo ni Mariva urimo kuyikora izajya hanze vuba.

Olivier Roy avuga ko iki gihe agiye guhugukira umuziki. Phanny uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘This is my time’nawe avuga ko iki ari igihe cye cyo gukoresha impano yahawe akaririmbira Imana ndetse akayikorera n’umutima we wose.

Indirimbo ya Roy na Phanny irimo ubutumwa bushishikariza abantu kujya bashima Imana igihe cyose bagihumeka umwuka w’abazima kuko ariyo ibikora. Aya ni amwe mu magambo agize iyo ndirimbo.

Izuba niriva,imvura nayo ikagwa uzajye wibuka ko ariyo ibikora. Mu gitondo umuseke nutambika,amanywa nayo ntatinde kuza akabwibwi nikagera ujye uba umunyabwenge ushime Ishobora byose. Ese iyo usinziriye,ijoro rigacya,si ubuntu ikugirira? Ese ko ibihe biha ibindi ugasanga ikurinze,mbese watanze iki?

Niyo Ibikora

Mu kanya turabagezaho iyi ndirimbo

REBA HANO 'YEGO'YA OLIVIER ROY

REBA HANO 'THIS IS MY TIME' YA PHANNY WIBABARA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND