RFL
Kigali

Olivier Roy na Phanny Wibabara bashyize ihanze ndirimbo 'Niyo ibikora' basubiyemo-YUMVE HANO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2016 13:53
1


Nyuma y'igihe kitari gito benshi mu bakunzi babo bafite amatsiko y'indirimbo 'Niyo ibikora' ya Olivier Roy yasubiwemo akayifatanya n'umuhanzikazi Phanny Wibabara, kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



Izuba niriva (Niriva),imvura nayo ikagwa (Nayo ikagwa) uzajye wibuka (Uzajye wibuka) ko ariyo ibikora. Mu gitondo umuseke nutambika,amanywa nayo ntatinde kuza akabwibwi nikagera ujye uba umunyabwenge ushime Ishobora byose. Ese iyo usinziriye,ijoro rigacya,si ubuntu ikugirira? Ese ko ibihe biha ibindi ugasanga ikurinze,mbese watanze iki? Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo basubiyemo.

Olivier Olivier ndetse na Phanny Wibabara,bombi ni abakristo muri Zion Temple mu Gatenga.  Buri umwe yishimiye cyane gukorana indirimbo na mugenzi we. Phanny Wibabara yagize ati: "Nishimiye gukorana na Roy,. ni umusore udasanzwe. Yesu amwagure cyane". Olivier Roy na we yavuze ko Phanny ari umuntu udasanzwe akaba ariyo mpamvu yishimiye gukorana na we iyi ndirimbo. Yagize ati "Phanny ntasanzwe, nishimiye gukorana nawe indirimbo,.."

UMVA HANO 'NIYO IBIKORA' YA OLIVIER ROY FT PHANNY WIBABARA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma7 years ago
    Good new song ......ndabemera courage Imana ibagure.iyo ndirimbo ndayi kunze ni nziza





Inyarwanda BACKGROUND