RFL
Kigali

Olivier Roy na Phanny Wibabara bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ni yo ibikora'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2017 9:03
0


Olivier Roy na Phanny Wibabara bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ni yo ibikora' nyuma y'igihe kitari gito amajwi yayo nayo agiye hanze. 'Ni iyo ibikora' ni indirimbo ya Olivier Oliver yasubiwemo mu gihe gishize, hajyamo ijwi rya Phanny Wibabara uzwi cyane mu itsinda The Sisters na The Voice.



Olivier Roy wakunzwe mu ndirimbo’Ntararenga inkombe’, 'Umubisha ni nde', 'Yego' n’izindi,yshyize hanze amashusho y'indirimbo ye ‘Ni yo ibikora’ yasubiranyemo na Phanny Wibabara kuko ngo ari umuririmbyikazi mwiza cyane nkuko Olivier Roy yabitangarije Inyarwanda.com. Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mariva akaba yagejejwe ku Inyarwanda.com kuri uyu wa 24 Mata 2017. Roy yagize ati;"Phanny ni umuririmbyi mwiza cyane, urumva koko wowe wabura gukorana nawe indirimbo, ni yo mpamvu yatumye muhitamo".

'Ni yo ibikora' indirimbo ya Olivier Roy na Phanny Wibabara irimo ubutumwa bushishikariza abantu kujya bashima Imana igihe cyose bagihumeka umwuka w’abazima kuko ari yo ibikora. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bumvikana baririmba aya magambo. "Izuba niriva,imvura nayo ikagwa uzajye wibuka ko ariyo ibikora. Mu gitondo umuseke nutambika,amanywa nayo ntatinde kuza akabwibwi nikagera ujye uba umunyabwenge ushime Ishoborabyose. Ese iyo usinziriye,ijoro rigacya,si ubuntu ikugirira? Ese ko ibihe biha ibindi ugasanga ikurinze,mbese watanze iki?."

Amafoto yo mu mashusho y'indirimbo 'Ni yo ibikora' ya Olivier Roy Ft Phanny Wibabara

Niyo ibikora by Roy ft PhannyNiyo ibikora by Roy ft PhannyNiyo ibikora by Roy ft PhannyNiyo ibikora by Roy ft Phanny

REBA HANO 'NI YO IBIKORA' YA OLIVIER ROY FT PHANNY WIBABARA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND