RFL
Kigali

Thacien yashyize hanze indirimbo yakwifashishwa na buri wese ufite icyo ashimira Imana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/12/2015 17:34
4


Nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe, kuri ubu Thacien Titus wamenyakanye ahanini kubera indirimbo’Aho ugejeje ukora’,aratangaza ko yasubukuye ibikorwa bye bya muzika .



Ku itariki 22 Kanama 2015 nibwo umuhanzi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Thacien Titus yashinze urugo na Mukamana Christine. Imyiteguro y’ubukwe ndetse n’ukwezi kwa buki Thacien atangaza ko aribyo byatumye atongera kumvikana mu buhanzi ariko nyuma y’aho birangiriye akaba yatangiye gukora indirimbo zizajya kuri album ye nshya. Indirimbo’Buri gihe nzajya nza gushima’ niyo ibimburiye izindi.

Thacien

Thacien

Urugo rwiza ni rimwe mu mashimwe menshi Thacien ashima Imana

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Thacien Titus yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze nk’ishimwe ku Mana ariko ikaba igenewe buri muntu wese. Ati “ Iriya ndirimbo nayikoze nshimira Imana byinshi yagiye inkorera mu buzima ndetse nkayishimira n’urugo rwiza yampaye. Nubwo ahanini ari ishimwe ryanjye ariko ni iya buri muntu kuko ntawabura icyo ashimira Imana.”

Uretse ‘Buri gihe nzajya nza gushima’ , Thacien Titus yemeje ko hari n’izindi ndirimbo ari gutunganya zizajya kuri album azashyira hanze umwaka utaha wa 2016. Thacien kandi yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azayashyira hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Kanda hano wumve indirimbo’Buri gihe nzajya nza gushima’ ya Thacien Titus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Courage thacien titus ndagukunda cyaneee kubwibihangano biguturukamo kdi ntucike intege tukurinyuma turakwemera
  • 8 years ago
    Courage thacien titus ndagukunda cyaneee kubwibihangano biguturukamo kdi ntucike intege tukurinyuma turakwemera
  • muneza Eric 8 years ago
    Ni byiza gutera intabwe
  • 8 years ago
    Ariko mwangiyiki kunshiriraho msg thks





Inyarwanda BACKGROUND