RFL
Kigali

Nyuma yo kubonana na Papa Francis, abasenyeri 34 bo muri Chili beguriye rimwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 12:34
2


Icyaha cyo gufata ku ngufu abana bato muri Kiliziya Gatolika ya Chili cyatumye aba abasenyeri begura ndetse banasaba imbabazi Kiliziya n’abayoboke bayo muri rusange. Icyakora nta n'umwe muri bo wemeje ko yakoze iki cyaha.



Kuwa 2 w’iki cyumweru gisoza aba basenyeri 34 bari i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya gatolika ku isi aho bahuye na Papa Francis I wari wabahamagaje ngo batange ibisobanuro ku cyaha cyo gufata ku ngufu abana bato kiri kuvugwa muri kiliziya Gatolika yo mu gihugu cya Chili ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.

Kuri uyu wa 5 taliki ya 18 Gicurasi 2018, nyuma y’iminsi itatu gusa aba basenyeri babonanye na Papa Francis bahisemo kumushyikiriza n’amabaruwa amusezera. Mu kiganiro n’abanyamakuru aba basenyeri bagize bati”Twatanze amabaruwa mu ntoki za Papa kugira ngo adufatire umwanzuro” Aba basenyeli basabye imbabazi abayoboke ba Kiliziya gatolika mu izina rya kiliziya gatolika ya Chili bagira bati:

Turashimira abagizweho ingaruka n’iki kibazo cyo gufatwa ku ngufu n’ubutwari bagaragaje mu bihe bikomeye banyuzemo byiyongera ku guhezwa no kwimwa ugutwi n’umuryango wa Kiliziya, turabasaba imbabazi, izo mbabazi nibaziduha nabo zizabafasha mu nzira yo gukira ibikomere.

Abasenyeli ba Chili ubwo babonanaga na Papa Francis

 

Icyakora kugeza ubu Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ntacyo  aratangaza kuri ubu bwegure bw’aba basenyeri, mu gihe ariko inama y’abasenyeri yo muri Kiliziya ya Chili yo yategetse aba basenyeri kuguma mu mirimo basanzwemo.

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2018, Papa Francis yanenzwe kwimika musenyeri Juan Barros nka musenyeri mukuru wa Kiliziya gatolika ya Chili, nyamara musenyeri Juan Barros ashinjwa guhishira amakuru y’ifatwa ku ngufu ry’abana bato muri Kiliziya ya Chili ndetse no gukingira ikibaba abihayimana bagaragaweho iki cyaha agakoresha ububasha afite agaharika iperereza. Kuri ubu abihayimana 80 ba Kiliziya Gatolika bo mu gihugu cya Chili barashinjwa kugira uruhare mu cyaha cyo gufata ku ngufu abana bato.

More Chilean sex abuse victims speak up during Pope Francis’ summitMusenyeri Juan Berros ushinjwa gukingira ikibaba abihayimana bafata abana bato ku ngufu

Source:RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alex hafashimana5 years ago
    bakweruye c bagashaka abagore aho kuguma gukora amahano
  • Karake5 years ago
    Abakuru b’amadini bakabije kuba babi.Nyamara biyita “abakozi b’imana” cyangwa “abihaye imana”.Gatolika muzi ko irimba mu Misa ngo “Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika”.Nta minsi ishize Cardinal wo muli Australia afashwe akajyanwa mu rukiko bamushinja gusambanya abana.Muribuka abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bo muli Amerika bashinjwa nabo ubusambanyi. Muli ADEPR,muribuka ko Leta yafunze abayobozi bakuru bayo bose,bashinjwa KWIBA amafaranga 2.5 billions/milliards.Nyamara ADEPR ihora iririmba ko “yuzuye umwuka”. Amadini y’iki gihe,ntaho ataniye n’Abafarisayo Yesu yitaga indyarya.Abantu mbona bagerageza ni abahamya ba Yehova gusa.Ntabwo bajya basaba icyacumi kandi ntabwo tujya twumva bakoze amahano (scandals).





Inyarwanda BACKGROUND