RFL
Kigali

Nyuma ya ‘Nzakambakamba’ yakunzwe cyane, korali Injiri Bora yashyize hanze indirimbo nshya ‘Igitabo’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2017 8:12
0


Korali Injiri Bora ikorera umurimo w’Imana mu itorero EPR Gikondo yashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Igitabo’. Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’indi baherutse gusohora yitwa ‘Nzakambakamba’ yishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.



Injiri Bora ni korali ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye aho twavugamo; Ndabihamya, Shimwa, Anaweza, Abamalayika, Yee, Uwema wako, Habadiliki n’izindi. Iyi korali ikaba iheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Nzakambakamba’ igaruka cyane ku muntu wamaramaje akiyemeza kutazanamuka ku Mana ndetse akiyemeza no kugenda akambakamba ariko agasanga Imana. 

UMVA HANO 'IGITABO' INDIRIMBO NSHYA YA INJIRI BORA

Kuri ubu aba baririmbyi bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Igitabo’ yumvikanamo aya magambo; "Mu ijuru hari habuze n’umwe wo kubumbura igitabo no kumena ibimenyetso byari bigifatanyije, mu bakuru no mu bizima bine habuze n’umwe ariko umwana w’intama w’Imana aritanga arakibumbura ngo aze acungure umuntu na we ababarirwe. Amaze kubibumbura, mu ijuru barararimba bati umwana w’intama ni wowe ukwiriye, Yesu Kristo ni wowe ukwiriye."

Abayobozi ba Injiri Bora choir ubwo batugezagaho iyi ndirimbo nshya batangarije Inyarwanda.com kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 bafite igitaramo ngarukakwezi cyo kuramya no guhimbaza Imana bityo bakaba bararikiye buri wese kuzajya kwifatanya nabo.Ni igitaramo kizabera i Gikondo kuri EPR kuva saa munani z'amanywa, bakaba baragitumiyemo Upendo choir na yo ikunzwe n'abatari bacye. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

UMVA HANO 'IGITABO' INDIRIMBO NSHYA YA INJIRI BORA

UMVA HANO 'NZAKAMBAKAMBA' YA INJIRI BORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND