RFL
Kigali

Nyuma y'ubuzima butamworoheye yanyuzemo agiye kumurika album yise "Rudasumbwa araje"

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/10/2014 14:05
6


Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2014, ni itariki ikomeye ku muhanzi mundirimbo zihimbaza Imana Yamuragiye Jean D’Amour bakunze kwita Ikibemeza aho azaba amurika umuzingo (Album) w’amajwi (Audio) yise “Rudasumbwa araje” amaze igiye kingana n’imyaka ine ategura.



Iki gitaramo kikazabera kuri ADEPR Kacyiru-Merdien muri paruwasi ya Rugando aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye nka Tatien Titus n’abandi.

Yamuragiye Jean D’Amour ubusanzwe asengera mu itorero rya ADEPR akaba yaratangiye kuririmba muri 2009 kugeza ubu akaba amaze gukora album imwe igizwe n’indirimbo 6 azaba amurika kuri iki cyumweru.

kk

Abajijwe impamvu agiye kumurika indirimbo nkeya kuri iyi album yadutangarije ko afite indirimbo nyinshi ariko kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye yabashije gukora 6 muri studio gusa, uko Imana izagenda imushoboza akazagenda akora izindi cyane ko kuririmba yemeza ko ari umuhamagaro kuri we.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Yamuragiye yagize ati;” kuri iki cyumweru  tariki ya 05 Ukwakira 2014 ndaba shyira ahagaragara album audio nise ”Rudasumbwa araje” kugirango nshake abaterankunga bamfasha gukorera izi ndirimbo amashusho nkaba mboneyeho gusaba umuntu uw’ariwe wese ubishoboye ko yazaza kwifatanya nanjye muri iki gikorwa.

Ubusanzwe Yamuragiye Jean D’Amour yavukiye mu karere ka Muhanga ahitwa I Ndiza mu 1989 aho yakuriye akaza kuhava muri 2005 yerekeza I Kigali. Muri iki gihe ubuzima ntibwari bumworoheye na gato kuko ku myaka umunani aribwo nyina umubyara yitabye Imana ari nawe mubyeyi wenyine yari asigaranye ubwo ubuzima bwo kwirwanaho butangira ubwo.

Yamuragiye Jean D’Amour akomeza avugako muri 2005 yaje kwerekeza I Kigali aje gushaka imibereho aho yatangiye akora akazi ko mu rugo ahembwa amafaranga 1500 ku kwezi kugeza muri 2009 aho yavuye ajya gucuruza amakarita ku muhanda , muri iki gihe avugako yanakoraga n’akazi k’ubukarani bizwi nko kwikorera imizigo y’abantu bakaguha amafaranga.

Yamuragiye Jean D’Amour akomeza avugako yaje kwinjira mu itorero ADEPR muri 2007 akaza gutangira kuririmba muri 2009 kuko yumvaga bimurimo kugeza kuri uyu mwanya aho agiye kumurika album ye ya mbere yise”Rudasumbwa araje” igizwe n’indirimbo 6 gusa.

Iki gitaramo kizitabirwa n’umuhanzi ukunzwe cyane ubarizwa mu itorero rya ADEPR Tatien Titus ndetse na korali Abakorera Yesu yo kuri ADEPR Merdien ndetse n’umuhanzi Richard Usengimana.

Iyi album yise ”Rudasumbwa araje” yakojwe 100% na producer Dj B ashimira cyane by’umwihariko kuko yamufashije cyane ndetse na korali AbakoreraYesu abarizwamo.

Tubibutse ko iki gitaramo giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2014 guhera ku isaha ya saa saba kuri ADEPR Kacyiru-Merdien muri paruwasi ya Rugando.

Dushimirimana Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umwiza joy9 years ago
    mumeze how.
  • 9 years ago
    nonese mumeze neza.
  • umwiza joy9 years ago
    ndabasuhuje in the name ov jesus
  • umwiza joy9 years ago
    esemumeze neza.
  • umwizajoy9 years ago
    kukimutansuhuje.
  • NAKOMEZE8 years ago
    RUDASUMBWA NI NZIZA IRADUFASHA.





Inyarwanda BACKGROUND