RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 7 acecetse Julius Kalimba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntajya ananirwa’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2017 11:05
2


Kalimba Julius yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ntajya ananirwa’ nyuma y’imyaka 7 yari amaze acecetse dore ko atabonekaga cyane mu muziki kubera ibindi yari aguhiyemo nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Kalimba Julius ni umukristo mu itorero God is Able akaba umwe mu batangiye umuziki wa Gospel cyera muri za 2005. Aganira na Inyarwanda.com yabajijwe impamvu yari amaze imyaka itari micye atumvikana mu muziki, atangaza ko ari ukubera amashuri yari aguhiyemo dore ko yigaga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ndetse akaba yari afite n’ibindi bikorwa binyuranye yagiye aha umwanya uhagije birimo n’ubukwe.

Kuri ubu Kalimba Julius avuga ko yamaze kugaruka mu muziki ndetse akaba ageze kure atunganya album ye ya kabiri. Yongeyeho ko muri uyu mwaka wa 2017, ari bwo ateganya gusoza albumu ye ya kabiri. ‘Ntajya ananirwa’ ni indirimbo ya mbere y’amashusho Kalimba ashyize hanze muri uyu mwaka ndetse avuga ko nyuma yayo hari izindi yiteguye gushyira hanze.

Kalimba Julius abajijwe ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko yashakaga kubwira abantu ko Umwami Yesu atajya ananirwa, bityo akaba abahamagarira kwizera Yesu Kristo, bakamwereka ibibazo byabo byose kuko yiteguye kubaruhura. Iyi ndirimbo Kalimba yatuye abantu bose, ikaba igaragaramo abantu benshi barimo guhimbaza Imana kubw’ibintu byinshi byiza yabakoreye mu muzima bwabo.

Kalimba JuliusKalimba JuliusKalimba Julius

REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA KALIMBA JULIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brooklyn7 years ago
    Arakaza neza!ariko njyewe hari ikintu nibaza kuki abantu batagitandukanya ubukristu nisi??ubukristu ni ubuzima abatekereza ibindi simbizi.ntago ndikofendinga umuntu uwariwewese ndi kugerageza kuvuga imbyino abakristu bubu biyadukanyijwe.ntaho zitandukaniye nabisi ubwose itandukaniro ririhe?abana bubu bari kuri za drama teams icyo baba bakurikiranye nukubyina no kumenyekana.ntago numva icyo baba bashaka gusobanura iyo bavuga ngo babyinira Imana.ubwose kubyina wenda shoki usibye kwiyerekana uba uri gukora iki??nimba bashaka kubyina bajye bashinga amagroupe abyina ariko ntibabyitirire Imana.ziriya mbyino nukubeshyabeshya ugasanga imbyino nshya zadutse abana bazigira mu nsengero aho kugira ngo bahigire kuva mu byaha babigishe ko ubukristu atarukujya gusenga buri cyumweru ko ubukristu ari ubuzima umuntu abamo afitanye relationship na Christ.
  • ipno7 years ago
    Yewe nanjye ndunga muryawe pe.Drama ntacyo ifasha ivugabutumwa,ahubwo ubu ni uburyo urubyiruko rwabonye bwo kwidagadura no kwinezeza.ntakuramya Imana,ntaguhimbaza mbega ntanakimwe. usanga izonsoresore zirimo kwiga ama pat bazakubyina ndetse nimyambaro bijyana.ibyo rero ntabwo ari ivugabutumwa. nimureke twinginge Imana yongere yuzuze mumitima yacu ibihimbano byuzuye amavuta kuburyo abunva ibituvamo babashe kubaturwa ndetse no kubohorwa,aho kugirango tujye imbere yabantu tugamije kubasetsa no gukora comedie.Imana idutabare.





Inyarwanda BACKGROUND