Kalimba Julius yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ntajya ananirwa’ nyuma y’imyaka 7 yari amaze acecetse dore ko atabonekaga cyane mu muziki kubera ibindi yari aguhiyemo nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.
Kalimba Julius ni umukristo mu itorero God is Able akaba umwe mu batangiye umuziki wa Gospel cyera muri za 2005. Aganira na Inyarwanda.com yabajijwe impamvu yari amaze imyaka itari micye atumvikana mu muziki, atangaza ko ari ukubera amashuri yari aguhiyemo dore ko yigaga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ndetse akaba yari afite n’ibindi bikorwa binyuranye yagiye aha umwanya uhagije birimo n’ubukwe.
Kuri ubu Kalimba Julius avuga ko yamaze kugaruka mu muziki ndetse akaba ageze kure atunganya album ye ya kabiri. Yongeyeho ko muri uyu mwaka wa 2017, ari bwo ateganya gusoza albumu ye ya kabiri. ‘Ntajya ananirwa’ ni indirimbo ya mbere y’amashusho Kalimba ashyize hanze muri uyu mwaka ndetse avuga ko nyuma yayo hari izindi yiteguye gushyira hanze.
Kalimba Julius abajijwe ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko yashakaga kubwira abantu ko Umwami Yesu atajya ananirwa, bityo akaba abahamagarira kwizera Yesu Kristo, bakamwereka ibibazo byabo byose kuko yiteguye kubaruhura. Iyi ndirimbo Kalimba yatuye abantu bose, ikaba igaragaramo abantu benshi barimo guhimbaza Imana kubw’ibintu byinshi byiza yabakoreye mu muzima bwabo.
REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA KALIMBA JULIUS
TANGA IGITECYEREZO