RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 23, Korali Philadelphia igiye kumurikira icyarimwe Alubumu eshatu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2015 16:14
0


Korali Philadelphia ya ADEPR Kagarama Paruwasi ya Kicukiro igiye kumurika alubumu eshatu mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 kuva isaa munani z’ amanywa aho izaba iri kumwe n’amakorali atandukanye ndetse n’abahanzi.



Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nterinanziza Serene umuyobozi w’iyi Korali, izo alubumu 3 zigiye kumurikwa mu gitaramo kiswe “Itorero rya Kristo rirashinganye” harimo ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho. Iz’amajwi ni Bana natwe na Uwiteka ni mwiza. Albumu y’amashusho ni Itorero Rirashinganye.

Muri icyo gitaramo kizabera kuri ADEPR Kagarama kuri uyu wa 28 na 29 Ugushyingo 2015, Korali Philadelphia izaba iri kumwe na Israel Mbonyi, Heman Worship team, Korali Rangurura ya Gihogwe, n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pascal Barakagira na Pastor Aimable Nkuranga.

Korali Philadelphia

Korali Philadelphia yatangiye mu mwaka wa 1996 itangira ari abana b’ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School), kugeza ubu hashize imyaka 23. Nyuma y’imyaka icumi itangijwe, ahagana muri 2008 nibwo yagizwe korali nkuru yitwa Philadelphie. Iryo zina ryaturutse mu gitabo cy’Ibyahishuwe  ibice bitatu.

Korali Philadelphia yatangiye ifite ubushobozi bucye, igenda igerageza kugura ibyuma by’umuziki. Mu mwaka wa 2013 nibwo yatangiye gukora indirimbo z’amajwi bigenda bitinda kubera ubushobozi.

Mu mwaka wa  2015, nibwo yiyemeje ko yakomeza uwo mushinga wo gukora indirimbo nshya ndetse igakora n’amashusho. Kugeza ubu Korali Philadelphie ifite abaririmbyi 70, ab’igitsina gabo ni 30 naho ab’igitsina gore ni 40.Muri abo baririmbyi harimo abubatse ingo urubyiruko, abize n’abatarize, abafite akazi n’abatagafite.

Iyi Korali yakoze ibiterane byinshi by’ivugabutumwa, ikora imirimo myinshi yo gufasha abakene n’ibindi bitandukanye nko kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Korali Philadelphia

Korali Philadelphia

Korali mu giterane cyo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Korali Philadelphia

Korali Philadelphia mu ivugabutumwa i Samuduha mu mujyi wa Kigali

Korali Philadelphia

Korali Philadelphia mu ivugabutumwa i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND