RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 15 aririmba, Aaron Ndayishimiye yiyemeje kwegereza abakunda indirimbo zihimbaza Imana ibihangano bye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:19/10/2015 13:45
3


Benshi babazi ari abana bato cyane bari hagati y’imyaka itanu n’icumi, ubwo bagaragaraga bakikiye gitari zibarusha ibiro, ariko bagakaraga imirya yazo kurenza abasaza buje inararibonye.



Abo basore b’abacuranzi Clement na Sam babaga bacigatiye inanga zabo, bose ari ibitambambuga, bacurangira umuvandimwe wabo Aaron Ndayishimiye, waririmbiraga benshi mu nsengero aho babaga batumiwe ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Imana, benshi bagafashwa bikomeye.

Aaron wari ukiri muto cyane dore ko n’amagara yabaga ari make cyane, yafataga indangururamajwi, agafatanya na se ubabyara ari nawe wabatoje umurimo wo gucuranga no kuririmba, maze bakabwiriza benshi bigatuma bahindukirira Imana.

Nk'umuryango bayobowe n'umubyeyi wabo, baherutse gukora igitaramo nk'itsinda ryabo bose

Nk'umuryango bayobowe n'umubyeyi wabo, baherutse gukora igitaramo nk'itsinda ryabo bose

Nyuma y’igihe kirekire kirengaho gato imyaka 15 bavuga ubutumwa bwiza bw’Umwami mu ndirimbo zitandukanye, kuri ubu Aaron, abifashijwemo n’abavandimwe be Sam na Clement, yiyemeje gusakaza ibihangano bye by’indirimbo binyuze mu kuzitunganya muri studio hanyuma zigashyikirizwa abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abandi bose bakeneye kugerwaho n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Aaron Ndayishimiye yemeza ko Imana nibimushoboza, yateguye kubanza gukora indirimbo z’amajwi, ariko akazajya anyuzamo akanakora amashusho yazo mu gihe kitarambiranye kugirango zibashe kugera ku bantu mu buryo bunoze.

Imishinga afite ubu iteye ite?

Kuri ubu Aaron Ndayishimiye amaze gukora indirimbo eshatu: “Imbabazi”, “Yamamare” ndetse na “Yakunyuzeho”, ndetse hakaba hari n’indi ziri hafi gusohoka.

aaron

Ni indirimbo zikoranye ubuhanga cyane kuko zitunganywa n’aba producer sba studio ariko gitari n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe bigashyirwamo n’abavandimwe ba Aaron, ari bo Sam na Clement, bafite ubuhanga buhanitse muri ibi bicurangisho.

Nk’uko gahunda za Aaron z’impera y’uyu mwaka zibiteganya, ngo Imana ibaye ibishyigikiye, azakora igitaramo cyagutse mu mpera, kizaba kigamije gusa kuvuga ubutumwa no gutuma abantu benshi barushaho gufatanya nawe kuramya Imana binyuze mu bihangano bye.

Umubyeyi wabo niwe wagiye abatoza gukoresha impano yabo bamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana

Umubyeyi wabo niwe wagiye abatoza gukoresha impano yabo bamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana

Aaron Ndayishimiye ashimira Imana yamurinze kuva akiri umwana ikamuha ndetse ikamukuriza impano yo kuririmba. Ashimira abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira ariko cyane cyane ababyeyi babo, babagaragarije urukundo, bakabaha uburere bwiza babatoza gukurikira Imana, kuyubaka no kuyikorera, ndetse bakabashyigikira mu mpano zabo.

UMVA HANO INDIRIMBO ZA AARON  NDAYISHIMIYE:









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • warren8 years ago
    abo bahungu rwose baririmba neza banacuranga, Imana ibahe guter'imbere no gukuza impano zabo cyane!! ntegerezanyije amatsiko umunsi bazaba bageze hejuru kubyiza bifitemo.
  • Muramutsa Patrick8 years ago
    Turikumwe bana biwacu kdi ndabashyigikiye
  • 8 years ago
    turabashyigikiye,knd indirimbo zanyu ziraduhumuruza pe!!





Inyarwanda BACKGROUND