RFL
Kigali

Nyagatare:Pastor Mashenda wahoze muri Revelation church afunze azira ubwambuzi, gucuruza abana no kubasambanya

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2016 19:10
1


Ntibanyendera Ladislas Pasiteri wahoze muri Revelation church i Nyagatare waje guhagarikwa agatangiza itorero rye akoreramo ibyo ashinjwa byose, kuri ubu ari mu gihome nyuma y’amakuru amuvugwaho yo gucuruza abana no kubasambanya bikiyongera ku bindi byaha byinshi ashinjwa.



Amakuru Inyarwanda.com ikesha umuntu baturanye mu mudugudu wa Kagonga, mu kagari ka Kagina mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare, yadutangarije ko Ntibanyendera Ladislas hashize igihe atawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Amakuru atugeraho yemeza ko yafashwe kuwa 15 Nyakanga 2016 ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Nyagatare kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.

Mu byaha Pastor Ntibanyendera Ladislas akurikiranyweho, harimo gushinga ibyumba by’amasengesho akabikoreramo ibyaha birimo gusambanya abakristo be. Bivugwa ko yabujije abayoboke be kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abarwaye akababuza kujya kwa muganga. Avugwaho kandi gusambanya abana b’abakobwa kubagurisha muri Uganda n’ibindi bitandukanye birimo gukoresha buhake abakobwa aho kubishyura akabasambanya mu gihe babaga bamwizeye ko abishyura na cye ko ari umukire ukomeye muri ako gace.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko abayoboke b’uwo mugabo ngo nta waturaga amafaranga uretse amasambu n’amatungo ndetse bamwe ngo yirirwaga abakoresha mu mirima ye nta gihembo. Ikindi nuko ngo yari yarafashe abana b’abakobwa akabakura mu mashuri bakibera iwe mu rugo akabasambanya, abo ateye inda akabashyingira mu gihugu cya Uganda.

Ntibanyendera Ladislas

Ntibanyendera Ladslas wigize Pasiteri akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ubutekamutwe

Uwo mugabo kandi ngo yari yaragaruye umuco wacitse wo “kunywana igihango”, aho bamwe mu bayoboke be b’igitsina gore yabarasaze ku mabere no ku gitsina. Umuvugizi wa Polisi yasabye Abanyarwanda gukanguka, ku buryo babasha kuvumbura amayeri y’ababatekaho umutwe.

Turasaba abaturage kujijuka bakajya batanga amakuru ku hantu habera ibyaha. Urumva arabarasaga akababeshya ko ari igihango bahanye, uzagitatira azahura n’ibyago, na bo bagatinya kubivuga koko.”

Umuyobozi w’Itorero “Revelation Church” mu Rwanda akaba n’Umuvugizi waryo, Bishop Ruzindana Godfrey, avuga ko Ntibanyendera atigeze aba umupasiteri ahubwo yari umukirisitu kandi nabwo ngo hagiye gushira imyaka ibiri bamwirukanye kuko yanyuranyaga n’amahame y’Itorero. Yagize ati “Hashize imyaka hafi ibiri tumuhagaritse kuko twabonaga we n’abandi bakirisitu n’abaturage, hari ibintu bakora binyuranye n’amahame y’itorero ryacu. N’ubuyobozi twarabwandikiye tubumenyesha.”

Ubwo yafatirwaga iwe mu rugo mu mudugudu wa Kagonga mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Mukama tariki 15 Nyakanga 2016, Ntibanyendera yasanganywe abana b’abakobwa batandatu yakuye mu mashuri ngo arabasengera abakuramo imivumo. Hari kandi abandi batatu bakuwe mu gihugu cya Uganda, aho yari yarabohereje nyuma yo kubatera inda.

IP Kayigi yavuze ko ibyaha byose uwo mugabo yakoze byakomotse ku bwamuzi bushukana bushobora guhanishwa igifungo kiva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu.

Ibyaha akurikiranyweho, bifite ibihano bitandukanye nkuko igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda kibigaragaza. Gucuruza abantu biramutse bimuhamye, yafungwa hagati y'imyaka 7 kugeza ku 10. Kwambura ikintu cy'undi ukoresheje amayeri, ingingo ya 318 iteganya gufungwa imyaka hagati ya 3 kugeza kuri 5. Kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta, ingingo ya 561 iteganya igihano cyo gufungwa hagati y'amezi 6 kugeza ku mezi 12.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DANIEL7 years ago
    Yooohooo!!!Mbenga Umugome Sha Ubu Mumenyeko Ari Mugihe Ciherezo Abanturero Nkab Babah Ababesh Ndetse Nabavugisha Bibinyoma Jew Ndabona Igikwiy Aruk Reta Yogwanya Aba Yobe Nkab Mbeg Abo Bakobwa Bobo Baba Ibicucu Kugeza Hiyo Hose Ese Umunt Wumubesh Arayobey?





Inyarwanda BACKGROUND