RFL
Kigali

Nyagatare: Isingizwe Yves yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Utabusya’-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2017 9:59
0


Isingizwe Yves, umusore ubarizwa mu karere ka Nyagatare,muri ADEPR Paruwase ya Nyakigando,yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Utabusya’ yatunganyijwe na Producer Zouzou wo muri Wadostar Films.



Isingizwe Yves ni umuhanzi watangiye guhimba indirimbo afite imyaka 12 ariko imihimbire ye yari ku kigero cy’ubwana nkuko abivuga. Yakuze yumva azaba umunyamakuru cyangwa umuhanzi. Inganzo ye yagiye yaguka akomeza kwandika indirimbo nyinshi zihimbaza Imana, akenshi akavanga Gospel n’indirimbo zisanzwe kuko yumvaga ari ukwishimisha. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Isingizwe Yves, yakomeje agira ati:

Ndabyibuka niga mu wa gatanu kuri GROUPE SCOLAIRE RAMBURA GARCONS ni bwo natangiye kujya ndirimbira abanyeshuri twigana nkubita ku ntebe gusa bakambwira ko indirimbo zanjye zanditse ko harimo amagambo meza nyuma natangiye kujya ndirimba nk’umuhanzi muri Rajepla ku ishuri nkaririmbira ku ma diskette, uko naririmbaga byampaga imbaraga kuko incuti,imiryango,abantu batandukanye bambwiraga ko mfite impano nari kuba naragiye muri studio mbere ariko ntabushobozi nari mfite gusa byose yari gahunda y’Uwiteka.

Yavuze ikintu cyamushimishije mu buzima, yagize ati:

"Ikintu cyanshimishije mu buzima ni igihe navuye muri studio bwa mbere kutariki 12/5/2017 byari nk’indoto mbona nambaye earphone muri studio ariko ni wo wari umugambi w’Uwiteka nakoze bwa mbere indirimbo yitwa Mana ndabyibutse nyisohorera rimwe n’iyitwa Utabusya abwita ubumera. Ni indirimbo zakunzwe ku rugero ntatekerezaga incuti zaramfashije Uwiteka antera iteka nakomeje gukora cyane,ubu mfite indirimbo 10 harimo 7 z’amajwi na video 2 zarangiye n’indi ikiri muri projet, vuba nzashyira hanze album ya mbere yitwa MANA NDABYIBUTSE."

REBA HANO 'MANA NDABYIBUTSE' YA YVES ISINGIZWE


Isingizwe Yves yashimiye cyane producer Zouzou wamufashije gutunganya amashusho y’indirimbo ze, yagize ati: "Ndashimira Zouzu wamfashije akantunganyiriza amashusho kuko nyuma ya za video ni bwo namenyekanye cyane ntumirwa mu biterane bitandukanye ndashima Uwiteka. Yagize ati:

"Iyi ndirimbo rero ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nyandika hari cyera muri 2011 nayikoze ngamije kwibutsa abantu ko Imana iyo igiye kugutabara itita kuburemere bw’ikibazo ahubwo yita ku isaha yagera ugatabarwa ikindi ni ukwirinda guseka mugenzi wawe ku bw’ikigeragezo arimo ahubwo nkuko ijambo ry’Imana ribitegeka tugomba gusengerana,tukababarana n’abababaye. Ndakomeje kandi Uwiteka ari kumwe nanjye,mfite projet yo gushyira hanze album mu mpera z’uyu mwaka."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UTABUSYA' YA ISINGIZWE YVES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND