RFL
Kigali

Ntugacumbikire uburyarya umuturanyi mubi w'urukundo-Ev Rutagungira Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2017 19:00
0


Dusome: Abaroma 12:9 "Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza."



Amahoro y'Imana abe muri mwe benedata. Tugiye kwiga inyigisho ifite umutwe uvuga ngo "Ntugacumbikire uburyarya umuturanyi mubi w'urukundo" Yesu ajya kuva mu isi asubira mu ijuru yongeye kwibutsa shantu itegeko rikuru ryo Gukundana. Ati "Mukundane nk'uko nabakunze ( Yohana 13: 34)."

Mbibutse ko aha iyi nyigisho yari igarutse kenshi, byerekana ko yari abizi neza ko igihe kizagera hakaboneka ibituma badakundana, ibi ntibyatinze kuko umuntu wo muri iyi myaka arabyibonera. Isi ya none urukundo ruturanye cyane n'uburyarya, urukundo rwabaye nk'imishinga ibyara imyungu, urasanga umuntu akwereka ko agukunda nyamara ari imibare ( kuko hari icyo agamije kukungukamo).

Ingo nyinshi zirasenyuka umusubirizo bitewe n'uko nta rukundo rwigeze rubaho mu bashakanye, abantu barategura gatanya mere y'ubukwe akakwereka OK muzabana akaramata, Nyamara no imitare OK buzagabana umuryango, umwana ntatinya guhemukira umubyeyi we, n'ibindi. Isi nta gisubizo ubwayo yabona ariko Imana yacu ni yo gisubizo.

Mu rwandiko rwa 1 Petero 2:1-2 dusangamo igisubizo. Ni mu amagambo avuga ngo "Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose, mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza".

Urukundo Nya rukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu..... 1 Abakorinto 13:5-.

Nta wundi uzaduhitiramo kureka uburyarya, uretse amahitamo yacu niyo azadufasha kutabucumbikira ahubwo tukimika urukundo nya rukundo muri twe. Murakoze Yesu abahe umugisha

Yari mwene So Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND