RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Perezida Rodrigo Duterte wa Phillipines yise Imana y’abakilisitu igicucu,umwana w’indaya

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/06/2018 16:07
0


Perezida w’ibirwa bya Philippines yavuze ko Imana yaremye isi n’ijuru ikarema n’umuntu ari igicucu ndetse ari umwana w’indaya.Iyi Mana Perezida Duterte anenga yemeje ko ari isengwa n’abakilisitu.



Ubwo yatangaga imbwirwaruhame i Manilla mu murwa mukuru w’igihugu ayoboye cy’ibirwa bya Philippines, Perezida Rodrigo Duterte usanzwe azwiho udushya twinshi tutamenyerewe ku bandi ba Perezida, yanenze ubwenge bw’Imana y’abakilisitu bwatumye irema umuntu ikamutegeza igishuko cya satani, ibyaviriyemo icyo yise umuruho w’ikiremwamuntu cyose.Yagize ati:

Iyi Mana y’igicucuc ni mana ki ? Uyu mwana wa maraya ni igicucu cy’ukuri ,nk’ubu umuntu avukana icyaha cy’inkomoko kandi nta ruhare yagize muri iki cyaha ugasanga akeneye gucungurwa, ubwo iyo myemerere ni nyabaki koko ?, ibi ni byo njye ntazemera.

Perezida Duterte nyamara atangaje ibi mu gihe igihugu ayoboye abaturage 9 ku 10 bafite imyizerere ya Gikilisitu, benshi muri bo bakaba biganjemo abo mu idini rya kiliziya Gatolika. Kiliziya gatolika yo muri iki gihugu cya Philippines yamaganiye kure iyi mvugo, yita perezida Duterte umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse inasaba abayoboke bayo gusengera perezida Duterte.Umuyobozi wa kiliziya gatolika muri Philippines yagize ati:

Uburyo Duterte yasuzuguye Imana na Bibiliya, byerekana ko afite ikibazo cyo mu mutwe kandi ari umugabo utari ukwiriye gutorerwa kuyobora igihugu cyacu kijijutse kandi cya Gikilisitu.

Perezida Duterte w’imyaka 73 y’amavuko yireguye kuri iyi mvugo ye, akavuga ko ariko abyumva atagakwiye kubirenganirizwa. Perezida Duterte asanzwe azwiho gushyiraho amategeko adasanzwe mu gihugu cye no gukora udushya twinshi. Perezida Duterte aherutse gutegeka ko abagore bigomeka ku butegetsi bwe bakwiriye kujya baraswa mu gitsina ndetse ko nta muntu unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge wagakwiye kugira uburengenzira bwo kubaho.

Src:dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND