RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Muri Kenya hari itorero risengerwamo n'abanywi b'inzoga gusa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:29/10/2018 19:01
1


Ni itorero ryitwa Full Combat Jerrycan riri mu gihugu cya Kenya, riteraniramo n'abagomba kuba banyweye inzoga bageze ku kigero cyo hejuru cyo gusinda.



Peter Ekatorot umuyobozi w'iri torero Full Combat Jerrycan (ijerekani yuzuye imirwano) yemeza ko yatangiye iri torero rya Gikirisitu bitamworoheye, bamwe mu basinzi bazaga gusenga bagahita barwana ubwo uwo munsi ugasiba ntibabe bagisenze, ari naho havuye inyito y'iri zina ariko mu by'ukuri izina yashakaga kwita itotero rye ari 'itorero ry'abacunguwe' (Redeemed Gospel Church), iri rikaba ari ryo zina ry'itorero Bishop Rugagi Innocent abereye umuyobozi mu Rwanda.

Uyu mupasiteri avuga ko yatangiye iri torero nyuma y'aho yumvise ijwi ry'Imana rimutegeko kuza gucungura abo muri ako gace bazwiho kunywa agasembuye ku kigero cyo hejuru. Peter Ekatorot, pasiteri  w'iri torero avuga ko  yatangiye bigoye, ubwo yatangiranaga n'abantu batatu gusa ariko nyuma mu bindi byumweru abandi bantu baje kubiyunganyaho abayoboke bakagenda biyongera.

Abayoboke b'ishengero rya Full Combat Jerrycan

Susan Akimat umwe mu baririmbyi muri uru rusengero nawe winyweraga agasembuye ku kigero cyo hejuru, avuga ko ikigero cyo kunywa inzoga cye cyagabanutse.

Aganira na BBC yagize ati "Kera twari abasinzi cyane ariko ubu twaragabanije gato. Uru rusengero rwaradufashije cyane, harimo bamwe tumaze guhinduka ariko hari n'abahinduka bakongera bagasubira kunywa nyinshi"

Kevin Erot na we ni umukristu asenga muri iri torero yabwiye BBC ati "iri dini ryaramfashije, nahindutse ku mutima sinkinywa inzoga nyinshi n'urumogi nararetse".

Abayoboke b'ishengero rya Full Combat Jerrycan

Full Combat Jerrycan cyangwa Reedemed gospel ntibarabona urusengero

Aba bayoboke b'iri torero Redeemed Gospel ariko rizwi ku izina na Full Combat Jerrycan ntibarabona urusengero bateraniramo, ariko basengera munsi y'igiti aho batangira iteraniro ryabo baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Itorero (idini) rya Redeemed Gospel  rizwi Full Combat Jerrycan ryatangiye mu mwaka wa 2016.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • King 5 years ago
    Nyamara uyu mugabo afite gahunda isobanutse.





Inyarwanda BACKGROUND