RFL
Kigali

Ntayomba Emmanuel uyobora Itorero Healing Centre agiye kuba Bishop

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2018 16:08
6


Ntayomba Emmanuel umushumba mukuru w'itorero Healing Centre rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe waritangije, agiye kwimikwa agirwe Bishop mu birori bizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.



Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Rukundo Eric ushinzwe itangazamakuru mu itorero Healing Centre, Ntayomba Emmanuel azimikirwa kuba Bishop mu muhango uzaba kuri iki Cyumweru ukitabirwa n'abapasiteri baturutse mu matorero asaga 30.Biteganyijwe ko hazimikwa n'abandi bashinzwe imirimo itandukanye mu itorero Healing Centre.

Ntayomba Emmanuel ugiye kuba Bishop, yamenyekanye cyane kubwo kujyana abantu muri Israel mu rugendo shuri mu by'iyobokamana. Akunze kwigisha ko igihugu cya Israel cyahawe umugisha n'Imana akaba ari gakondo y'abizera bityo ko umuntu wese ukunda iki gihugu ndetse akanagisengera, nta kabuza Imana izamuha umugisha. Mu gushimangira ko akunda igihugu cya Israel, byatumye ashyira mu rusengero rwe amabendera abiri; Ibendera ry'u Rwanda ndetse n'Ibendera rya Israel.

Mu mwaka wa 2015, Ntayomba Emmanuel yakiriye mu itorero rye Healing Centre, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Belaynesh Zevadia. Icyo gihe muri Healing Centre bari bamutumiye mu gutangiza 'Africa-Israel Initiative' mu gihugu cy’u Rwanda. Ambasaderi Zevadia yanejejwe n’ubumwe bw’Amatorero yabonye mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagabo6 years ago
    Amen! uyu mugabo ndamukunda cyane aca bugufi muba Pastors bose Nabonye! ntanda ko atagira akavuyo...
  • Blessed6 years ago
    umukozi wimana wigirira Amahoro. Imana Izakomeze kuguha Ubwenge no guca bugufi nkuko ubisanganywe.
  • harriet nyatato6 years ago
    Imana ya Israel ikomeze kukugirira neza my pastor turagukunda cyane uburyo ucabugufi tukurinyuma nkabushumbye.
  • BIB4Jesus6 years ago
    Ndamukunda cyane aca bugufi kandi akunda igihugu cye cyane ndetse akunda na Israel. Numuhanga rwose. Imana ijye ihora imukoresha kandi inamurindire mubuntu bwayo.
  • BIG Sam6 years ago
    Pastor NTAYOMBA E mmanuel congratulation, n' ubwo umurimo w'ubushyumba ugoye ariko humura Imana izakomeza kugushigikira.
  • Ninsiima joel6 years ago
    Nibyiza owo mushumba afire amavuta yimana





Inyarwanda BACKGROUND