Ntayomba Emmanuel umushumba mukuru w'itorero Healing Centre rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe waritangije, agiye kwimikwa agirwe Bishop mu birori bizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.
Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Rukundo Eric ushinzwe itangazamakuru mu itorero Healing Centre, Ntayomba Emmanuel azimikirwa kuba Bishop mu muhango uzaba kuri iki Cyumweru ukitabirwa n'abapasiteri baturutse mu matorero asaga 30.Biteganyijwe ko hazimikwa n'abandi bashinzwe imirimo itandukanye mu itorero Healing Centre.
Ntayomba Emmanuel ugiye kuba Bishop, yamenyekanye cyane kubwo kujyana abantu muri Israel mu rugendo shuri mu by'iyobokamana. Akunze kwigisha ko igihugu cya Israel cyahawe umugisha n'Imana akaba ari gakondo y'abizera bityo ko umuntu wese ukunda iki gihugu ndetse akanagisengera, nta kabuza Imana izamuha umugisha. Mu gushimangira ko akunda igihugu cya Israel, byatumye ashyira mu rusengero rwe amabendera abiri; Ibendera ry'u Rwanda ndetse n'Ibendera rya Israel.
Mu mwaka wa 2015, Ntayomba Emmanuel yakiriye mu itorero rye Healing Centre, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Belaynesh Zevadia. Icyo gihe muri Healing Centre bari bamutumiye mu gutangiza 'Africa-Israel Initiative' mu gihugu cy’u Rwanda. Ambasaderi Zevadia yanejejwe n’ubumwe bw’Amatorero yabonye mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO