Umuhanzi Colombus ufatanya ubuhanzi n’umwuga n’uwo kumurika imideri, yatangiye urugamba rwo gukangurira aba Bishop bo mu Rwanda kujya bambara ‘Cora’ ku gitenge kuko ngo byababera cyane.
Nyuma yo gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga aho yari yambaye ‘Cora’ ku ishati y’igitenge, abantu bamwe baketse ko Colombus yaba yimitswe mu ibanga akaba Pasiteri cyangwa Bishop.
Colombus yabwiye Inyarwanda ko atigeze yimikwa ahubwo ko kwambara Cora imenyerewe kwambarwa n'abashumba n'abandi bihaye Imana, yabikoze mu rwego rwo kwereka aba Bishop ko baberwa cyane baramutse bagiye bambara ‘Cora’ ku gitenge. Yunzemo ko yabikoze agamije gukangurira abakozi b'Imana guha agaciro no kugura ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)Yagize ati:
Iyo ni Made in Rwanda, nashakaga ko aba Bishop babona ko kwambara ‘Cora’ ku gitenge bisa neza. Njya nshushanya ku myenda, vuba nimba umukire, RataJah izaba ari itsinda rikora umuziki, imyenda, gutegura ibitarami n’imishinga itandukanye.
Umuhanzi Colombus ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu muziki wa Gospel akaba akora injyana ya Reggae mu mwihariko we yise RataJah. Ni umwe mu batangiye umuziki cyera ariko aza kugera aho asa nk’ucogoye, gusa kuri ubu akaba yongeye gushyira imbaraga mu muziki we.
Umuhanzi Colombus mu myambaro y'abashumba mu kubereka ko bagiye bambara Cora ku gitenge bajya baberwa cyane
UMVA HANO NAGANZE REMIX YA COLOMBUS
TANGA IGITECYEREZO