RFL
Kigali

Nta wundi twahungiraho ngo dukire utari Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2017 8:11
0


Matayo 11: 28-30 "Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura,mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”



Umwami Yesu ni Umwami w’amahoro, ni we Imana yatanze ngo akize isi, n’ubwo hari benshi bamumenye ndetse bakamukurikira, haracyari umurimo mugari wo kwibutsa abirengagije n’abataramumenya ko ntacyo tugitwawe na Satani, nitumwizera tukamukurikira. 

Umuhanuzi Yesaya yeretswe umwami Yesu habura imyaka isaga 700 ngo aze mu isi, yandika agira ati “Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo. Akomeza avuga ngo “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro ( Yesaya 9:1, 5) nta gushidikanya abo uyu mucyo warasiye bakemera bakava mu mwijima w’ibyaha bahawe uburuhukiro muri Yesu, ubu bafite amahoro.

Bibiriya iduha ingero nyinshi z’abantu bagiye bakira Umwami Yesu muribo ubuzima bugahinduka, aha twavuga nka Zakayo wari umusoresha mukuru, gusa mu kazi ke yamburaga abantu, ariko amaze guhura na Yesu, we ubwe yihamiriza ko hari abo yambuye kandi ko agiye kubishyura akanafasha abakene, niho Yesu yatangarizaga isi Yose ati "Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.” (Luka 19:1-10 ) Bene data, kwakira Yesu ni ubuzima, iyo umwakiriye agukiza mu buryo bwose harimo gukiza imibiri, imitima n’ubugingo, nawe numwemerera ubuzima bwawe buraba bushya .

Nta handi twahungira umujinya wa Satani uretse muri Yesu, kuko ariwe wamunesheje akamugira igicibwa maze akireherezaho amahanga yose (Yohana 12:31), muri Yesu tuguwe neza, abo Satani yicishije ubwoba babeshejweho n’impigi z’abapfumu, abo Satani yeretse ko isi ibarangiriyeho bose Yesu arabashaka ngo abakize, ibiruhije abantu ni byinshi, ibitumye abantu biheba hafi kwiyahura ni byinshi ariko kuko mumenye iyi nkuru nziza nimwumvira umwuka Wera ubabwira ngo musange Yesu ntacyo muzaba, ni we wivugiye ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura. Namwe mumusange ubu kuko urugi rugana iwe rurakinguye kandi ni wowe ategereje.

Imana ibahe umugisha yari Ev Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND