Apotre Dr Paul Gitwaza yagize icyo avuga ku mpinduka zabaye muri Zion Temple bamwe mu bari ibyegera bye bagakurwa mu myanya y’ubuyobozi bw’itorero bagasimbuzwa abandi. Mu nyigisho yagejeje ku bakristo ba Zion Temple mu Gatenga, yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa muri iri torero.
-Pawulo na Barinaba baratandukanye kandi umurimo urakomeza
-Biragoye gukorana n’umuntu wumva ko mureshya
-Nta kibuga cy’inka kibamo imfizi ebyiri, nta muryango ubamo abagabo babiri
-Akamasa kiga kwivuga kajya aho imfizi nkuru itari
-Nta murimo ujya utezwa imbere n’inshuti, ahubwo utezwa imbere n’umubyeyi n’umwana
-Gitwaza avuga ko yamaze amezi 7 hanze (muri Amerika), amashitani yose y’ikuzimu arabyuka amugabaho igitero
Mu nyigisho yahawe umutwe w’amagambo ugira uti “The Book of Corinthians 1&2 Church Instruction" yatanzwe na Apostle Dr Paul Gitwaza kuwa kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 ivuga ku gitabo cy'Abakorinto ku bijyanye n'amahame y'itorero, Apotre Paul Gitwaza yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba hari abarimo kwiyomora ku itorero bakajya gukomereza ahandi umurimo w’Imana. Yavuze ko ibyo ari byiza kuko ari ukwagura umurimo w’Imana. Ibyo yabyise gutandukana, ashimangira ko atari ugucikamo ibice nk'uko bamwe bagiye babifata.
Izi nyigisho zije zikurikira impinduka zabaye muri Zion Temple aho Apotre Gitwaza yashyizeho komite nshya yahawe kuyobora itorero mu gihe cy’imyaka ibiri ariko iyi komite ikaba itarimo bamwe mu bari abayobozi bungirije Apotre Gitwaza, bivugwa ko harimo n’abashakaga ko Gitwaza ava ku buyobozi ndetse ko harimo n'abashakaga gutangiza amatorero yabo, izo zikaba zimwe mu nenge zatumye bisanga hanze ya komite y'itorero.
Ibyo byaje guteza umwuka mubi mu bakristo b'iri torero na cyane ko hari amakuru avuga ko abo bayobozi birukanywe mu itorero rya Zion Temple bazira gushaka guhirika Apotre Gitwaza, ariko andi makuru akavuga ko batirukanywe ahubwo ko batagiriwe icyizere mu matora ya komite nkuru y’itorero rya Zion Temple mu Rwanda.
Izi nyigisho kandi zije zikurikira ibimaze iminsi bivugwa muri Zion Temple mu Bubiligi aho igice kimwe cy’abakristo b’iri torero hamwe n’abapasiteri baryo biyomoye ku itorero zion Temple bakajya gutangiza irindi bise World Revival centre, ikintu gihangayikishije cyane Apotre Gitwaza ndetse akaba arimo gushaka uko yajyayo akaganira n’abakristo basigaye akabakomeza kubw’ibihe bikomeye barimo.
Nta kibuga cy’inka kibamo imfizi ebyiri, nta muryango ubamo abagabo babiri
Aya ni amagambo yumvikana mu nyigisho ya Apotre Gitwaza yo kuwa 14 Gashyantare 2017 aho ubisesenguye neza usanga yavugaga ku bayobozi ba Zion Temple bashaka kwishyira ku rwego rumwe nk’urwo ariho. Yunzemo ko igihe mu itorero harimo abapasiteri bashaka kureshya, aba Bishop na bo ugasanga bashaka kureshya, ngo ntabwo umurimo w’Imana baba barimo gukora ushobora gutera imbere. Ibi yabivuze abihuza n'ibyabaye ku ntumwa za kera.
Ni nyuma y'amakuru yavuzwe ko bamwe mu bo bayoboranaga na Apotre Gitwaza bashakaga ko hatorwa umusimbura, gusa itegeko rishya riherutswe gutorwa rigenga komite nkuru y'itorero Zion Temple rivuga ko mu myaka ibiri hazajya hatorwa komite nkuru y'itorero ariko umuvugizi mukuru waryo (Apotre Gitwaza) akaba adasimburwa ku buyobozi bukuru bw'itorero, bivuze ko azaguma ku buyobozi kugeza apfuye cyangwa Yesu agarutse.
Ku bantu bari kwiyomora kuri Zion Temple, Apotre Gitwaza ntabwo abifata nka byacitse ahubwo abifata nko gutandukana bisanzwe, akaba abihuza no ku byabaye kuri Pawulo wo muri Bibiliya na Barinaba aho baje gutandukana bazira utuntu batumvikanagaho mu murimo ariko nyuma yo gutandukana bakaba barakomeje kwamamaza Yesu Kristo buri umwe ukwe n’undi ukwe umurimo w’Imana ukarushaho kwaguka. Yaje no gukomoza ku bantu babiri baba bashaka kureshya mu nshingano rukana kandi bidashoboka. Yagize ati:
(…)Iyo umuntu atarumva ibi rero yirirwa avuga ngo hari amacakubiri, turarwanya amacakubiri,nta macakubiri ariho. (Muri Zion Temple) hari separation (gutandukana) kandi separation ni Biblique, mujye mumenya uko musenga n’ibyo musengera, ibyo mbabwiye ni ukuri. (…) Njyewe nabaye umushumba, umwungeri w’inka kuva ndi umwana muto, nize gukama inka mfite imyaka 10,..nta kibuga cy’inka kibamo imfizi ebyiri never (ntibibaho), nta cyogo cy’inkoko kibamo amasake abiri, iyo ni nature, nta famille ibamo abagabo babiri, nta gicu gisangira inkuba ebyiri, ibyo mbabwira ni ibiriho, murumva torero ry’Imana?
Apotre Gitwaza avuga ko nta mfizi ebyiri ziba mu kibuga cy'inka
Reka tubagezeho mu ncamake inyigisho ya Apotre Gitwaza aho yahuje ibiri kuba kuri Zion Temple no ku byabaye mu gihe cy’Intumwa Pawulo na Barinaba
Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko Barinaba yashakaga kujyana mu ivugabutumwa na Mariko, Pawulo aramumwima, biteza umwuka mubi hagati yabo kugeza aho Pawulo afata umwanzuro wo gutandukana na Barinaba. Yagize ati “Bagitangira umurimo w’Imana, Pawulo yari kumwe na Barinaba, Barinaba ni we werekanye Pawulo kugira ngo bamwemere. Barinaba azana Mariko Yohana bajya mu rugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa, bageze mu rugendo rwa mbere barataha.
Mu rugendo rwa kabiri, Pawulo ati nkeneye Mariko, Mariko aranga kuko bari bagize utubazo mu nzira ati hoya, Pawulo ati ntakibazo. Bagiye gusubira mu rundi rugendo, Barinaba abwira Pawulo ati turajyana na Mariko kuko yari umwana wa mushiki we, aramubwira ati ntabwo tujyana ati twarajyanye aradutererana, Barinaba ati hoya turajyana, Pawulo ati ntitujyana. (..)Pawulo ati turirirwa dupfa iki njye na we turatandukanye, Barinaba ati nanjye aho gusiga Mariko dutandukane. Uko ni ko Pawulo yatandukanye na Barinaba."
Abantu bitiranya gutandukana n'amacakubiri
Apotre Gitwaza yagize ati “Hari ikintu mugomba kumenya, hari icyo twita gutandukana no gucika ibice, abantu ntimubizi, Separation ni Biblique, Division ni satanic (gutandukana bihuye na Bibiliya, gucika ibice ni umugambi wa satani), kuba Pawulo atandukanye na Barinaba nta shyano riguye, nta kibazo kirimo, umwe agiye gukora ibye n’undi agiye gukora ibye nta cyaha kirimo, ni Biblique biremewe. Gucika ibice ni igihe turwana, tubohana, dukora biriya byose ariko ugiye kuvuga ibyawe nanjye ngiye kuvuga ibyanjye, nta kibazo n’Imana irabyishimira kuko ni amaboko y’andi mwungutse."
Kuki Pawulo na Barinaba batandukanye kandi bari inshuti cyane ndetse bombi bakaba barahamyaga Yesu?
Apotre Gitwaza yakomehe agira ati “Niba hari abantu mu isi batakagombye gutandukana yari Barinaba na Pawulo kubera iki ? Pawulo abantu bose bari baramugizeho ikibazo, Barinaba aramwishingira aravuga ngo ikizamubaho cyose muzakimbaze, agenda amwerekana hose, babona Barinaba bakemera Pawulo, baragenda bombi bashinga itorero ry’i Antiyokiya, Barinaba yavugaga macye ariko Pawulo akavuga byinshi. Bajyaga ahantu Barinaba agaceceka hanyuma Pawulo akigisha, bari inshuti cyane, umunsi batandukanye nta n’indi commentaire yabayeho, nta rwandiko Petero yanditse, nta kwisobanura Yakobo yabajije, buri umwe yari agiye gukorera Yesu,Barinaba yagiye i Kupuro iwabo aho avuka , Pawulo arazamuka ajya i Tarusi iwabo,..Pawulo asaba Apolo ntiyamutegetse nk’uko ategeka Timoteyo, yaramubwiye ati Apolo mfite akazi muri Efeso, ntabarira itorero ryo muri Korinto, undi aranga ariko yabwiye Timoteyo ngo genda hariya arabandikira ati nguru urwandiko urutware bazaguhe n’impamba ugaruke, Timoteyo we aragenda ariko Apolo aranga."
Biragoye gukorana n’umuntu wumva ko mureshya
Hano Apotre Gitwaza yagize ati “Biragoye gukorana n’umuntu wumva ko mureshya ariko umwana wabyaye iyo umubwiye arumva, iyo umuntu abikora abantu bagira ngo ni umusazi ariko uko ni ko bimera, umuntu wumva ko mureshya n’iyo umubwiye ngo jya aha aravuga ngo oya ndacyarimo mbitekerezaho ariko umwana wawe iyo umubwiye ngo haguruka ujye hariya ntabwo akubaza ngo ariko Papa bite?.... Ndagira ngo musobanukiwe umwana n’umubyeyi bitandukanye na camarade (inshuti), nta murimo ujya utezwa imbere na ba camarade, utezwa imbere n’umwana na se. Dore ikintu Apolo yakoze ageze i Korinto, yarabigishije aragenda, amaze kugenda itorero ricikamo ibice, bamwe ni aba Pawulo abandi ni aba Apolo abandi baba aba Kefa, amacakubiri araza, Pawulo aramwinginga ati amacakubiri ari hariya uyafitemo uruhare genda ujye kuyarangiza, Apolo aramubwira ngo hoya."
Nubwo Apolo yanze kumvira Pawulo, Pawulo yakomeje kumwita umuvandimwe ntiyamwita umwanzi
"Mu 1 Abakorinto 16: 12 Pawulo aravuga ati ariko ibya Apolo mwene data (ntiyamwita umwanzi) naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na benedata ariko ntiyakunda na gato kugenda ubu icyakora nabona uburyo azaza. Iyo umuntu atarumva ibi rero yirirwa avuga ngo ni amacakubiri, turarwanya amacakubiri, nta macakubiri ariho! hari separation kandi separation ni Biblique, mujye mumenya uko musenga n’ibyo musengera, ibyo mbabwiye ni ukuri.
Kuba uyu munsi ntakoranye na Pastor Barbara nkamubwira nti ufite impano, nanjye mfite impano, twigire kuri nature y’ibyo Imana yaremye, njyewe nabaye umushumba, umwungeri w’inka kuva ndi umwana muto, nize gukama inka mfite imyaka 10,..nta kibuga cy’inka kibamo imfizi ebyiri never (ntibibaho), nta cyogo cy’inkoko kibamo amasake abiri, iyo ni nature, nta famille ibamo abagabo babiri, nta gicu gisangira inkuba ebyiri, ibyo mbabwira ni ibiriho, murumva torero ry’Imana? ,.." Apotre Gitwaza
Nimushaka kuba ba Pasiteri, ba Bishop, ba Apotre mureshya umurimo ntuzatera imbere-Apotre Gitwaza
Akamasa iyo kagiye kwivuga karimo kubyiga kabanza kureba aho imfizi nkuru iri kakajya ku musozi wako kagahunga imfizi nkuru kakaguguza, ako kamasa kiga kwivuga nyamukuru itari aho, no mu by’Umwuka ni uko bimeze, ejo muzakora za Minisiteri, ejo muzakorera Imana nimuba mwese ba Pasiteri mureshya, mukaba mwese ba Bishop mureshya, ba Apotre mureshya, uwo murimo ntabwo uzatera imbere, ibyo ni ukuri, kubera iki? Kuko buri muntu afite ubuntu bwinshi Imana yamuhaye, agiye mu nguni y’ibumoso yakora ibyiza, agiye mu nguni y’iburyo yakora ibyiza cyane, agiye hariya yakora ibindi kandi mu kanya gato imbaraga twashyize hamwe, tukazishyira hariya hirya no hino, Ubwami bw’Imana bukunguka, Pawulo ntabwo yari afite ububasha kuri Apolo kuko atamubyaje ubutumwa ariko uwo umuntu yabyaje ubutumwa aramwubaha…Apotre Gitwaza
Apotre Gitwaza yavuze uburyo yagiye muri Amerika akamarayo amezi 7, abadayimoni bose b’ikuzimu ngo bakabyuka
Umwaka ushize wa 2016, Apotre Gitwaza yagiye hanze mu rugendo rw’ivugabutumwa amara amezi 7 ari kuzenguruka ibihugu byo muri Amerika ndetse n’i Burayi ndetse afata n'umwanya wo kuba hafi y'urugo rwe dore ko abana be bose n'umugore we bari muri Amerika. Icyo gihe Apotre Gitwaza yibera hanze, havuzwe amakuru menshi harimo n’avuga ko yatorotse u Rwanda ndetse ko atazagaruka. Havuzwe kandi ko abayobozi bamwungirije bari bagiye kumuhirika ku buyobozi bwa Zion Temple. Ni na cyo gihe havuzwe amakuru yiswe ibihuha yavugaga ko umugore we ngo wari mu Rwanda mu gihe Gitwaza yari muri Amerika yasanze Gitwaza mu isanduku y’abapfu ngo bikamutera guhahamuka. Icyo gihe ariko aya makuru yafashwe nk’igihuha cyambaye ubusa dore ko Gitwaza yari yibereye muri Amerika ari kumwe n’umuryango we (umugore n’abana). Ibyo byose byamuvuzweho icyo gihe, Apotre Gitwaza yatangaje ko ari amashitani y’ikuzimu yari yabyutse ari kumurwanya. Apotre Gitwaza yagize ati:
Hari igihe namaze amezi 7 hanze, amashitani y’ikuzimu yose arabyuka n’idayimoni ryari ryaraziritswe ryasabye uruhushya rwo kuziturwa, rijya muri konje gutembera kugira ngo ryumve amakuru ya Gitwaza, icyo gihe nari mu muryango nsenga, nganira n’abana ariko na none icyo gihe nari mu bubyutse n’ivugabutumwa.
Apotre Paul Gitwaza avuga ko yagabweho igitero cy'amadayimoni yose y'ikuzimu
REBA HANO APOTRE GITWAZA MU NYIGISHO YARYOHEYE BENSHI MU BAKRISTO BA ZION TEMPLE
TANGA IGITECYEREZO