RFL
Kigali

INDIRIMBO NSHYA: Nshyigikira Mana ntundekure aho nambariye inkindi sinzahambarire incocero-Thacien Titus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2017 14:17
2


Umuhanzi Thacien Titus wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu n’izindi, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nshyigikira’ aho asaba Imana kumuba hafi mu rugendo rugana mu ijuru.



Muri iyi ndirimbo nshya ‘Nshyigikira’ Thacien Titus yumvikana aririmba muri aya magambo: “Nshyigikira ntundekure, ntumbe kure, Yesu we, aho nambariye inkindi sinzahambarire incocero, uru rugendo ntirworoshye, ba hafi yanjye, ndashaka kuzagera iwawe, Mwami wanjye, nshigikira ntundekure.”

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Thacien Titus uherutse kwegukana igikombe mu irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda, indirimbo ye 'Aho ugejeje ukora' ikaza ku isonga mu zasabwe n'abantu benshi kujya bazitabiraho (Callertune), yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Nshyigikira' ari isengesho rikubiyemo ibyo asaba Imana ndetse n'byo asabira abandi bose muri rusange kuko ngo hariho benshi mu ngeri zitandukanye satani yambitse incocero. Thacien Titus yagize ati:

Ni isengesho nasenga nisabira lmana ariko nsabira n’abandi bose muri rusange ngira nti Mwami nshyigikira ntundekure ntumbekure aho nambariye inkindi sinzahambarire incocero, ndashaka kuzagera iwawe Mwami wanjye. Hariho benshi mu ngeri zitandukanye satani yambitse incocero kandi natwe turacyari mu rugendo ,turacyari mu isi turacyafashe igihe mu ntambara rero turifuza kuzasoza neza ni yo mpamvu ndirimba nti Mwami nshyigikira.

UMVA HANO NSHYIGIKIRA INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS

REBA HANO AHO UHEJEJE UKORA INDIRIMBO YA THACIEN TITUS YAHAWE IGIHEMBO CYA MTN GOSPEL CALLERTUNEZ


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Amen
  • Benjamini Arexs4 years ago
    Ndifuza Indirimbo Zimana





Inyarwanda BACKGROUND