RFL
Kigali

Nounou yamurikiye abakristo basengana impano ye yo kuririmba anashimira abamufashije-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2017 10:46
3


Munezero Manzi Clemence uzwi nka Nounou ni umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel akaba umukristo muri Shiloh prayer mountain church. Uyu muhanzikazi yakoze igikorwa cyo kumurikira abakristo basengana aho ageze mu muziki.



Nounou usanzwe abarizwa muri Shiloh worship team, amaze igihe gito atangiye kuririmba ku gito cye aho aherutse no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mba ndi he’. Mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza wabaye kuwa Gatanu tariki ya 22/9/2017 ukabera ku Gitega aho itorero Shiloh prayer mountain church rikorera, ni bwo Nounou yamurikiye abakristo basengana indirimbo ye nshya.

Nounou

Nounou yaririmbiye abakristo indirimbo ye 'Mba ndi he'

Nounou wigira kuri Darlene umwe mu baririmbyi bakomeye ku isi mu muziki wa Gospel, yamuritse iyi ndirimbo ye mu gitaramo cyari cyateguwe na Worship team ibarizwa mu itorero Shiloh Prayer Mountain rishumbwe na Bishop Olive Murekatete. Hari abandi baramyi barimo Rodrigue, Prosper, Chelsea, Ruth na Favor. Nyuma yo kumurika indirimbo ye, Nounou yatanze impano ku bantu bamufashije mu gihe gito amaze mu buhanzi abo akaba ari ababyeyi be mu buryo bw’umubiri Ndaruhutse Celestin na Gahongayire Angelique, ashimira kandi Bishop Olive Murekatete na Alain Numa. 

Nounou

Bishop Olive Murekatete yasabiye Nounou gutera imbere mu muziki

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nounou yadutangarije ko igitaramo cyagenze neza cyane. Yanakomoje ku mishinga afite mu muziki avuga ko mu byo ateganya harimo gukora izindi ndirimbo nshya no gufata amashusho yazo. Yagize ati: "Mfite imishinga myinshi harimo gukomeza gukora izindi ndirimbo n'amashusho yazo no kubwiriza urubyiruko cyane cyane biciye muri muzika"

REBA ANDI MAFOTO

Nounou

Nounou kuri stage

NounouNounouNounouNounouNounouNounou

Nounou asuhuzanya na Bishop Olive Murekatete

Nounou

Nounou yahaye impano Bishop Olive Murekatete

Nounou

Nounou yashimiye ababyeyi be

Nounou

Alain Numa yahawe igikombe na Nounou kubwo kumufasha mu buhanzi bwe

NounouNounouNounouNounouNounouNounou

Nounou

Nounou hamwe na Chelsea

Nounou

Alain Numa ni umwe mu bayobozi mu itorero Shiloh Prayer mountain church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire6 years ago
    Courage my young sister imana yagure impano yawe
  • Man u6 years ago
    Chelsea namubona gute,naramukunze cyane najye nitwa Manchester ntuye mugatsata
  • ksp shami6 years ago
    terimbere sister





Inyarwanda BACKGROUND