RFL
Kigali

Aime Uwimana yasohoye amashusho ya 'Njye ndi umukristo' yahimbwe n'umukobwa wari mu kigeragezo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2018 15:42
3


Aime Uwimana umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Njye ndi umukristo', imwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu y'indirimbo zo mu gitabo.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Njye ndi umukristo' yafashwe anatunganywa na producer Dudestin LevisQuoter wo muri Destiny King Entertainment. Iyi ndirimbo isanzwe iba mu gitabo ikaba yaranditswe n'umukobwa wo muri Suede ubwo yari mu kigeragezo gikomeye dore ko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu ariko we akabyanga.

Amateka y'uyu mukobwa avuga ko yari afite uburanga bihebuje kandi yari yarize amashuri menshi. Umwami yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere bityo ko nta wundi umukwiye atari umwami nyiri Igihugu. Yaje kumutumaho ibisonga bye abisaba kugenda bikabwira uwo mukobwa ko umwami yamubengutse akaba yifuza ko yamubera umugore w’inkundwakazi.

Image result for Aime Uwimana amakuru Inyarwanda

Aime Uwimana ari gutegura album ya 3 y'indirimbo zo mu gitabo

Inkuru yamugezeho yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane. Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be ni bwo, uwo mukobwa yateruye amagambo y’igitero cya mbere abwira kandi atuma k’umwami ati:

Njye ndi umukristo, nzahora ndiwe mu bintu byose, ngeze ku gupfa. Njye ndi umukristo, Mpora mbihamya naho igihugu cyose cyanseka. Njye ndi umukristo wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda Kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, nabuzwa n’iki kujya mukunda?

Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mu iteraniro ry’abera na rimwe, bifuza kumukura muri ubwo bukristo. Ni bwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cya kabiri ati:

Njye ndi umukristo umva ubwo buntu narakijijwe nkurwa mu byaha. Njye ndi umukristo naho naterwa n’ibyago nkaba no ku rugamba. Njye ndi umukristo ndi umutabazi mu ntambara ndasana n’ibyaha. Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'

Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni n'ibindi byose bitamuhinduye bamuca mu rugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mu bukrsto bwe. Asohoka mu nzu n’igitabo cya Bibiliya gusa mu ntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati:

Njye ndi umukristo ndi umwimukira ndakomeje mu rugendo rwanjye. Iby'ino mu isi ndabihinyuye nsigaye nifuza ibyo mu ijuru. Njye ndi umukristo, gakondo yacu iri mu juru ku Mana yacu. Nta nzara ibayo nta n'imiruho, abaho bose baguwe neza.

Ageze mu ijoro mu mbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Ni bwo yaririmbye igitero cya kane ati:

Njye ndi umukristo icyo n’ikintu gihumuriza umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami Yesu. Njye ndi umukristo uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa, nzagira ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mu ijuru.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'

Amateka avuga ko uyu mukobwa atahise apfa ubwo, kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo "Ndi umukristo". Amateka akomeza avuga ko hari uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi, hagati aho ababyeyi be nabo baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYE NDI UMUKRISTO'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvandimwe6 years ago
    Imana ishimwe cyane. Imana idukomeze
  • King David6 years ago
    Iyi ndirimbo ndayikunda Thanks Aime Nukuri Imana iguhe umugisha.
  • Olivier 6 years ago
    May God bless you abundantly! You are one of a kind, Aime.





Inyarwanda BACKGROUND