RFL
Kigali

Apotre Masasu n'abo muri Restoration batunguye Theodore ufite ubumuga bw'ingingo agira ibyishimo bivanze n'amarira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2017 18:04
1


Niyigaba Theodore ufite ubumuga bw’ingingo dore ko yaremaye amaguru yombi akagira n'ubumuga bwo kuba mugufi cyane, yatunguwe n’abo muri Restoration church Masoro aho asengera, bifatanya na we mu byishimo ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.



Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 5 Mutarama 2017 ubwo abakristo ba Restoration church Masoro bari mu materaniro yo ku mugoroba akorwa mu minsi isanzwe y'imibyizi dore ko kuri ubu bari mu masengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa, Niyigaba Theodore yagiye gusenga nk’ibisanzwe atahana ibyishimo bidasanzwe.

Ubwo amateraniro yari ageze hagati, Niyigaba Theodore yaje gutungurwa ahamagarwa ku ruhimbi na Apotre Masasu aramusengera amusabira umugisha, akorerwa ibirori by’isabukuru na Apotre Masasu na Cellule (umuryango fatizo) Theodore abarizwamo dore ko abo babana muri 'Cellule' bahise bazana umutsima (cake) nuko bazamura amajwi bati ‘Ugire isabukuru nziza’

Muri Rstoration church i Masoro bimenyerewe ko iyo Apotre Masasu arimo kwigisha agera aho akabaza niba hari umukristo ufite isabukuru y’amavuko, yaboneka bakamwifuriza umunsi mwiza. Uko ni ko byagenze kuri uwo mugoroba, dore ko Apotre Masasu yabaye akivuga iryo jambo (abaza niba hari umukristo ufite isabukuru y'amavuko), itsinda rimwe ryari ryiteguye gutungura Theodore rigahita rivuga ko afite isabukuru (Theodore) mu gihe we atari azi ko bamukoreye na cake nk’uko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bari muri ayo materaniro. Ako kanya iryo tsinda ryahise rihagurukana cake rijya imbere ku ruhimbi aho Theodore ari ni uko bamukorera ibirori gutyo benshi bari aho barishima by'umwihariko Theodore ibyishimo biramurenga ararira.

Theodore yakozweho cyane n'icyo gikorwa cy'urukundo bamukoreye arishima ndetse aranarira nk’uko abari muri ayo materaniro babidutangarije. Mu magambo ye Theodore yagize ati “Sinigeze ntekereza ko mu buzima bwanjye abantu bashobora kunkorera ibirori nk’ibi.”

Byabaye ibihe byiza cyane kuri Theodore no ku bakristo bari aho dore ko bakozweho cyane n’icyo gikorwa cy’urukundo by’umwihariko Rev Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu Yoshuwa na we akaba yaragize ibyishimo bivanze n’amarira.

Niyigaba Theodore

Bamutunguye bamukorera ibirori by'isabukuru

Pastor Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu byamurenze ararira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olive7 years ago
    Iman'ibahumugisha mwakoz'igikorwa cyiza rwose, nabandi barebereho.





Inyarwanda BACKGROUND