Umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga Nicholas James uzwi nka Nick Vujicic ufite ubumuga bw'amaguru yombi ndetse n’amaboko yombi,mu byishimo byinshi, yashyize hanze amafoto y’umugore we uri hafi kumubyarira umwana wa kabiri.
Nick Vujicic w’imyaka 32 y’amavuko ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane ku isi. Nick Vujicic ni umunya Australia wavutse akisanga nta maguru n’amaboko agira. Kugeza n’uyu munsi nibwo buzima abayemo kandi abishimira Imana.
Nick Vujicic yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru n'amaboko
Muri 2012, Nick Vujicic yashakanye na Kanae Miyahara, kugeza ubu bafitanye umwana umwe witwa Kiyoshi James Vujicic ndetse n’uyu wa kabiri bari hafi kwibaruka. Nick Vujicic ashimira cyane umugore we Miyahara kubw’urukundo nyarwo amugaragariza.
Miyahara, umugore wa Nick Vujicic ari hafi kubyara umwana wa kabiri wa Vujicic
Nick Vujicic afite umugore umukunda cyane, bajya basohoka bakajya ku mazi
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, umuvugabutumwa Nick Vujicic yavuze ko we n'umuryango we bishimiye cyane uwo bari hafi kwibaruka bahaye izina rya Dejan. Yashimiye abakunzi b'umuryango we anabasaba gukomeza kubasengera ku Mana.
Nick Vujicic yishimiye cyane umwana wa kabiri agiye kwibaruka
Vujicic umaze kuvuga ubutumwa mu bihugu birenga 54(ariko akaba ataragera muri Afrika), iyo arimo atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe akagera ku izina ry’umwana we Kiyoshi James, Vujicic ahita aseka cyane kubwo kunezezwa n’igitangaza Imana yamukoreye kuko ngo mbere ataranamubyara yaramukunda kuko yari isezerano ry’Imana ndetse akaba ahamya ko afite isura yayo.
Nick Vujicic n'umuryango we bishimiye umwana wa kabiri bagiye kwibaruka
N’ubwo Nick Vujicic avuga ko adakeneye amaguru n’amaboko hari ibindi binyamakuru biherutse gutangaza ko mu cyumba cye yaba abitsemo umuguru w’inkweto kuko afite isezerano n’icyizere cyo kuzasubizwa ingingo ze yabuze. Ati: “Ibirenze amaguru n’amaboko nkeneye amahoro gusa,.. Sinshaka amaguru n’amaboko,Ni we nkeneye gusa(Yesu)”
Nick Vujicic hamwe n'umuhungu we
Nick Vujicic abwiriza abantu, ahagaze ku meza
Mu mwaka wa 2012 nibwo Nick Vujicic yakoze ubukwe ashakana na Kanae Miyahara bakora ubukwe bw'igitangaza
TANGA IGITECYEREZO