RFL
Kigali

Nick Nicole yifuza ko 2017 izarangira yujuje album ya mbere,ubu yashyize hanze ‘Mpisemo’-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/06/2017 16:17
3


Umuhanzikazi Nick Nicole wo mu karere ka Rubavu, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mpisemo’ yakoreye muri studio y’i Kigali yitwa Hear Record.



Muri iyi ndirimbo 'Mpisemo', Nick Nicole avuga ko yahisemo kwibera mu bikari by'Uwiteka nyua yo gusubiza amaso inyuma agasanga nta cyo Imana itamukoreye. Nick Nicole watangiye umuziki mu mwaka wa 2014, yabwiye Inyarwanda ko mu byo ateganya muri uyu mwaka wa 2017 harimo gukora indirimbo nyinshi by’umwihariko uyu mwaka ukazarangira nawe yararangiye album ye ya mbere. Ati “Uyu mwaka ndateganya ko uzarangira nkoze album ya mbere”.

Kuba ari umunyeshuri muri kaminuza (muri IPRC –North), twamubajije uko abihuza n’umuziki, adusubiza muri aya magambo ”Nakoraga umuziki mu gihe cy’ikiruhuko, nubwo bitari byoroshye ari nabyo byatumye nsa nk’utagaragara mu muziki wanjye, ariko ubwo nsoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ngiye kubijyamo neza”

Ni nde muhanzi , Nick Nicole yifuza gukorana na we indirimbo?

Ituze Nicole ari we Nick Nicole yagize ati: “Umuhanzi nakwifuza gukorana na we indirimbo ni uzaba aririmba indirimbo zifasha cyangwa zigira icyo zungura imbaga nyamwinshi mu Rwanda mu buryo bw’umwuka.”

Nick Nicole

Nick Nicole muri studio za Magic Fm (RBA) mu kiganiro 'Gospel Magic Mix'

Nick Nicole

Nick Nicole ngo uyu mwaka uzarangira afite album yuzuye

Nick Nicole

Kuba ku ntebe y'ishuri ngo biri mu byatumye atumvikana cyane mu muziki

UMVA HANO 'MPISEMO' INDIRIMBO NSHYA YA NICK NICOLE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco6 years ago
    tukurinyuma
  • coco6 years ago
    courage wanjye Imana ibigufashemo rwose . indirimbo zawe ningenzi kandi zubaka benshi
  • sakina6 years ago
    nick-nicole congratulations nukuri ibingano byawe nibyiza Imana ikube hafi muri byose iyo ndirimbo mpisemo ninziza komereza aho...





Inyarwanda BACKGROUND