RFL
Kigali

Ni iki wahombye kubwo kwakira Kristo Yesu?- Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2017 14:00
4


Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo mbifurije Amahoro y'Imana, uyu munsi Tugiye kwiga ijambo rifite intego ivuga ngo Wahombye iki ku bwa Kristo Yesu ?



Turasoma 1 Samweli 15:3 "None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe."

1.Abafilipi 3:7-8 "Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo.

Iyo umuntu akiri mu by'isi yumva byose ari byiza, ntiyibuka ko yatijwe kubaho kandi ko Hazabaho urubanza, ibi bituma umunezero w'iyi si ushingiye kubyaha umutwara (Twavuga, ubusinzi, ubusambanyi, ubujura, kubeshya n'ibindi) kuko aba yumva aribwo buzima bwiza bubaho, Ariko iyo ukijijwe nk'uko tubibonye mu buhamya bwa Pawulo ibyari indamu byawe bihinduka igihombo kuko kristo aguhumura ukamenya icyiza n'ikibi.

Hari igihe rero habaho ikinyuranyo, ugasanga Imana yaraguhamagaye ndetse igusaba kugira ibyo ureka bibi, Nyamara wowe ugahitamo kubigundira, Iyo dusomye 1Samweli 15 tubonamo urugero rw'Umwami Sawuli Imana yabwiye kurimbura iby'Abameleki bari barahemukiye Ubwoko bw'Imana, nyamara we n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abagazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kukirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba aro cyo barimbura rwose.

Ibi byarakaje Uwiteka bigeza aho Imana imwirukana Ku ngoma, uru rugero rwereka neza Umuntu Imana yatoranije Ikamuha agakiza Nyamara Akanga kurimbura byose. Uzasanga hari umuntu uba mu itorero, akaba yaranze kurimbura ubujura, ubusambanyi, ubugome, ugasanga aravanga iby'Imana n'ibya Satani, ariko Benedata dutwiye kumesa kamwe kuko ntawe ucyeza abami babiri. Imana yanga bene iyi migenzereze kandi bene aba bazarimbukana n'abatarigeze kumenya ko Yesu yadupfiriye.

N'ubwo ari iku biri Ariko imbabazi z'Imana ziracyariho, ni nayo mpamvu ninginga wowe wiyumva kuri iki cyiciro ko wakwemerera Yesu Akakubabarira, muhe ubugingo bwawe akubabarire, Ibyaha byawe abasha kubikuraho byose kandi akagushoboza kunesha. Imana itwongerere imbaraga.

Yari Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyo nimitwe6 years ago
    uyu mu type ndamuzi nibyo ashaka kwigisha nabandi barabyigishije kandi pastor rugagi arigukora ibikorwa bifatika bitari amagambo. turifuza kubona umuntu ufasha ababaye, naho wowe nimitwee ntakiza nakubonye, sindabona aho wagiye gufasha abakene, nibyiza ukora uba wagendeye kumarangamutima. ahubwo niba uzi Uhoraho nkuko ubivuga reba ahandi ujya gukora politics kuko ariyo washobora
  • Mutamu6 years ago
    Be blessed RUTAGUNGIRA ..Imana idushoboze
  • habumugisha6 years ago
    Murakoze cyane kwijambo ryimana mutwigishije Imana ibahe umugisha
  • Claude6 years ago
    Ese nk'ubu wowe wiyise iyo ni imitwe uba wabuze ikintu wandika cyangwa Uvuga ? Rugagi muri iyi nyigisho ajemo ate ? Bazabigisha bageze he Waretse amatiku ukakira Yesu





Inyarwanda BACKGROUND